UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 23 NYAKANGA 2024

Ndabaramukije ntore z’Imana dukunda, mbifurije umunsi mwiza ngira nti “Igitondo gihire kuri buri wese, nimugire umugisha w’Uhoraho Imana ukomeze gusendera mu buzima bwanyu kandi ukomeze kwigaragaza iteka n’iteka, kuko twabatoye kandi tukabashyiraho ikimenyetso kugira ngo iteka ryose muhore muri irebero mu gukora icyiza, kandi mu gukora igitunganye”; nimukomeze rero umurava kandi mukomeze umurego mu gukora icyo Imana ibashakaho kuko mwatowe n’Ijuru ryose kandi tukabatoranya mu mbaga nyamwinshi, kugira ngo muhagarare ahirengeye muhamye iby’Ijuru kandi muhamye izina rya DATA; nanjye rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe urugamba ndi Malayika Rafayeli; mbifurije rero gukomera kandi mbifurije umunsi mwiza, nimugire gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, turi kumwe ndabashyigikiye, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije gukomera kuri buri wese, kuko igihe nk’iki ngiki dukomeje injyana y’urugamba mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi tukaba dukomeje gufungura byinshi mu Isi mu buryo bugiye butandukanye.

Ni yo mpamvu rero dukomeje kubafungura amaso y’umutima ndetse n’ay’umubiri kugira ngo mukomeze kwitegereza ibikorwa bya DATA kandi mubashe kubona ikiri umukiro kandi ikiri agakiza gikomoka kuri Uhoraho Imana abe ari cyo mukomeza gukatarizamo kandi abe ari cyo mukomeza kugenderamo mu nzira zanyu za buri munsi,  mwirinde icyabatera kugwa kandi icyabatera gutatira igihango cy’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu, icyo cyose mukomeze kugihungira kure kandi mukomeze kucyirinda kuko ibyo byose ari ibyabatera gusitara mu rugendo rwanyu; ngaho rero nimukomeze injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mukomeze umurego mu gukora icyiza nanjye turi kumwe ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kandi mbakindikije urukundo rwanjye mu buryo bukomeye.

Ngaho rero nimukomeze kwishyira kandi mukomeze kwizana kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko twururukiye kurwanana namwe urugamba, kandi tukaba twaje gutabarana namwe ingoga cyane cyane mu gukomeza kwigarurira benshi bagiye batandukanye kandi mu gukomeza gucyaha ibikorwa by’umwanzi twivuye inyuma; dukomeje rero injyana y’urugamba kandi dukomeje injyana y’ibikorwa bya DATA, kuko dukomeje gufungurira amarembo ngo benshi binjire kandi bagaragarizwe urukundo rukomeye rwa DATA, namwe rero nimukomere kandi murusheho gukataza kuko mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkba mbakindikije intwaro zanjye z’urumuri kugira ngo aho muri hose mukere kurwanya umwanzi kandi mukere guhangamura imitego ye mibisha aho iva ikagera; nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko naje kurwanana namwe urugamba kandi nkaba naje gutabarana ingoga benshi bajyanywe kure n’umwanzi, bityo tukaba dukomeje gucogoza ubumara bw’umwanzi mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kandi tukaba twaje gucogoza ubumara bw’umwanzi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kiri hirya no hino ku Isi kugira ngo koko harusheho kwimakazwa urukundo rukomeye rwa DATA muri buri Kiremwa cyose.

Nifatikanyije namwe rero muri byose kandi turi kumwe mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi, ngaho nimurusheho gushishikarira imirimo ikomeye ya DATA dukomeje kugaragariza muri mwe iteka n’iteka, nanjye nkomeje kububaka bundi bushya kandi nkomeje kububakira amateka akomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje kugenda tubashyigikira kandi tukaba dukomeje kugenda tubakomeza aho muri hose kugira ngo koko mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bwacu bukomeye; turahari rero turabarinze kandi turabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi kuko dukomeje kugaragaza injyana y’ibikorwa byacu muri mwe kandi tukaba dukomeje gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, uko bwije n’uko bukeye rero dukomeje gufungurira byinshi muri mwe kandi dukomeje kugaragaza umutsindo wacu nk’ab’Ijuru, kuko hari byinshi dukomeje kugaragaza muri mwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje gukorana namwe mu buryo bwacu bwa bucece, namwe rero nimukomeze gufata iya mbere mu gukora icyiza kandi mu gukomeza kugaragaza ko ububasha bwacu ari bwo bubatuyemo kandi ari bwo bubagenga ijoro n’amanywa, mu gukora icyiza rero mukomeze kuba urugero rwiza mu babasanga ndetse n’abo musanga, nanjye nkomeje kubatoza imigenzo myiza kandi nkomeje kubereka ikiri icyiza kugira ngo iteka ryose muhore mugikatarijemo.

Nkomeje rero kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko twaje gutangaza umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kandi tukaba twaje kubakana amateka akomeye mu guhindura bundi bushya ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, kugira ngo abo bose bari barabaswe n’umwanzi babashe kongera guhindurwa bushya kandi babashe kongera kubakwa bundi bushya, kugira ngo koko ubuzima bwabo burusheho kwegurirwa Uhoraho Imana; ndabashyigikiye rero muri iyo njyana y’urugamba kandi ndabashyigikiye muri ibyo bikorwa bidasanzwe twaje gukorana kuri uyu munsi mu gukomeza gutangaza umutsindo ukomeye wa DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; nimukomere rero ntore za DATA ndabakomeje kandi ndabashyigikiye igitondo nk’iki ngiki, nimugire umunsi mwiza kandi umugisha w’Uhoraho Imana nukomeze kubasenderera kandi nukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje kandi nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomereza intambwe kugira ngo mukomeze gukatariza mu bkikorwa bikomeye by’Uhoraho Imana.

NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI; AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *