UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 05 NZERI 2024

Mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasendereje urukundo rwanjye rukomeye kandi rutavogerwa, kuko nkomeje kuvogagira ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera muri mwe, kandi nkaba nkomeje gukumira ibokorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kugira ngo bitabagiraho ijambo kandi bitabagiraho ububasha na gato; nkomeje rero kubashyigikira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi nkomeje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo birusheho kubasenderera kandi birusheho kubasakaraho aho muri hose hirya no hino; nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kuko turi kumwe, kuko naje kunga ubumwe namwe kandi nkaba naje kugendana namwe mu bikorwa by’urugamba,  kugira ngo turusheho gucyaha umwanzi kandi turusheho kumwegezayo mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje kuburizamo ibikorwa bye bibi kandi bibisha kandi tukaba dukomeje guhindura umuyonga ibikorwa bye byose aho biva bikagera, bityo rero akaba ari igihe cy’intsinzi ikomeye kandi akaba ari igihe cy’umutsindo ukomeye, bityo akaba ari igihe cyo kuwutangariza hirya no hino ku Isi, mu kurushaho gusakaza kandi mu kurushaho kumenyekanisha imbaraga z’ububasha bwa DATA, akaba ari igihe cya buri wese cyo gukomeza guhamya kandi cyo gukomeza guhamya imbaraga, ndetse n’urukundo rwa DATA afitiye Ikiremwa Muntu.

Mwebwe abari maso nimurusheho gukanguka kandi murusheho gushishikarira umurimo wa DATA, kuko ari igihe cyo kuwumenyekanisha ku batawuzi ndetse n’abawuzi, kuko ari igihe cyo gukomeza gushishikaza ababizi ndetse n’abatabizi, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kirusheho kwegukira kandi kirusheho guhindukirira urukundo rukomeye rwa DATA; turi kumwe rero kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyigikira mu bikorwa byacu nk’ab’Ijuru, kuko dukomeje kugendana namwe kandi tukaba twaraje kurwanana namwe urugamba uko bwije n’uko bukeye kugira ngo dushyirane byose ku murongo kandi dushyirane byose mu mwanya wabyo; twifatikanyije namwe rero mu rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi turi kumwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko dukomeje kubabera abasare babambutsa inyanja ndetse n’ibigeragezo byose muhuriramo nabyo mu Isi, bityo tukaba dukomeje guhagurutsa ububasha bwo kubarinda kandi bwo gukomeza kubabeshaho mu gushaka kw’Imana nta n’umwe utatiye igihango yagiranye na DATA.

Nkomeje rero kubarengeresha ububasha bwanjye kandi nkomeje kubarindisha imbaraga zanjye zitavogerwa kandi zidatsindwa kuko mbabereye ku rugamba igihe cyose, bityo nkaba nkomeje gutangariza umutsindo wanjye n’uwa DATA muri mwe kandi nkaba nkomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye aho ziva zikagera; turi kumwe rero mu njyana y’ibikorwa bigiye bitandukanye kandi turi kumwe mu njyana y’ibikorwa bihambaye kuko nkomeje buri wese kandi nkaba nshyigikiye buri wese mu ntambwe ye ya buri munsi, ngaho nimurusheho gukataza kandi murusheho kwibumbira hamwe mu gukora icyiza kandi mu kukimenyesha abakizi ndetse n’abatakizi mu bari hirya no hino, kuko ari igihe cy’inyigisho ikomeye kandi akaba ari igihe cy’amateka akomeye agomba gusakazwa hirya no hino ku Isi kandi agomba kumenyekanishwa mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; rero tukaba twaraje gusakaza imbaraga z’ububasha bwa DATA kandi tukaba twaraje kumenyekanisha byinshi byiza dukomeje gukorana namwe kandi dukomeje gukorera mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera; turi kumwe rero kuri uyu munsi kandi turi kumwe ku rugamba rwanyu rudasanzwe kandi ku rugamba rwanyu rudatsindwa, twifatikanyije namwe muri byose mu bikorwa bidasanzwe, nimukomere kandi mukomeze urugendo nanjye turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi mbayoboresheje ububasha bwanjye mu buryo budasanzwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAZIRIKANA KANDI NDABASHYIGIKIYE NIMUGUME MU RUKUNDO RWANJYE N’URWA DATA; IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *