UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 29 NZERI 2024

Ndabaramukije Ntore z’Imana dukunda, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bikorwa by’Uhoraho kuri uyu munsi, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasesuyeho urukundo rwanjye kugira ngo rubashyigikire kandi rubakomeze, rurusheho kubasigasira muri ibi bihe bikomeye kandi muri ibi bihe by’agatangaza Uhoraho Imana akomeje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa kuri uyu munsi, kuko naje gusakaza amahoro, umutekano ndetse n’umugisha mu bacu kandi mu batumenye bari hirya no hino ku Isi aho bava bakagera, bityo tukaba duhimbajwe no kubururukirizaho ububasha bwacu bukomeye kuri uyu munsi kugira ngo dukomeze guhindura kandi dukomeze guhinda ikibi muri Mwene Muntu, kuko twaje kubaka bundi bushya kandi tukaba twaje kubaka amateka akomeye muri Mwene Muntu, duhindura kandi duhindukiza bundi bushya kuri wese, bityo buri wese akaba agenewe kwakira urukundo rwacu rukomeye kuri uyu munsi, kandi akaba akomeje gushishikarizwa guhinduka ndetse no kwisubiraho vuba bidatinze.

Mbambitse imbaraga rero kugira ngo mukomeze gukatariza mu bikorwa by’Uhoraho Imana, bityo iteka ryose bihore bibahindura kandi bihore bibahindukiza bundi bushya, kuko imirimo yacu ikomeye kandi ibikorwa byacu bihambaye bikomeje kwigaragariza muri mwe iteka ndetse n’iteka; nifatikanyije namwe rero muri byose cyane cyane kuri uyu munsi naje kurwananaho namwe urugamba, kandi naje kugeza benshi ku mutsindo wa DATA, bityo nkaba nkomeje kumvikanisha ububasha bwanjye n’ubwa DATA mu bari hirya no hino, kuko twaje mu mirimo ikomeye kandi tukaba twaje mu nteguro y’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buryo budasanzwe mu batuye iyi Si, bityo tukaba dukomeje gusesekaza imbaraga z’ububasha bwacu mu bari hirya no hino, mu kurushaho gutegura kandi mu kurushaho gutengeneza amayira ya Mwene Muntu.

Dukomeje gutsemba ikibi rero kandi dukomeje kucyirukana mu Isi ndetse no mu bayituye kuko hari imirimo idasanzwe twaje kwigaragazamo kuri uyu munsi, kandi hakaba hari ibikorwa bidasanzwe twaje gukorana namwe; nimukomeze kugira rero umunsi mwiza kandi icyumweru gihire kuri buri wese, kuko nkomeje gutegura buri wese ukomeje gukatariza mu nzira igana Uhoraho Imana, kandi nkaba nkomeje kwambika imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye bufasha buri wese gutsinda Isi ndetse n’abayituye, kandi nkaba nkomeje gufasha buri wese mu kumusenderezaho imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye bwo kugira ngo akomeze kwitegura amaza y’Uhoraho Imana mu buzima bwe; nambitse imbaraga buri wese kandi nambitse ububasha bwanjye buri wese aho ava akagera, kugira ngo burusheho gusenderera kandi burusheho gusakara mu mibiri y’abatuye iyi Si, bityo bukomeje kuvuguruza ikibi kandi bukomeje kugitsemba burundu, kuko naje kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu isi kandi tukaba twaje mu bikorwa binyuranye cyane cyane kuri uyu munsi.

Dukomeje rero kwigarurira benshi mu buryo budasanzwe kandi dukomeje kwifatikanya mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana kuri uyu munsi kuko twaje kwigarurira benshi mu buryo butangaje kandi tukaba twaje kwigarurira benshi mu buryo buhambaye; ngaho nimukomeze kuba maso kandi mukomeze gusenga nta buryarya, bityo muhore muhagaze neza ku rugamba rwanyu kandi mu rugendo rwanyu muhore mugenda mwemye kandi mwemarariye umutsindo wa DATA, oya ntimukagende nk’abanyabwoba kandi ntimukagende nk’abafite icyo mwikanga, ahubwo iteka ryose nimuhore muhungira umwanzi kure kandi muhore muhungira imitego ye kure, dore hari byinshi abashandikira ijoro n’amanywa ariko kandi ndahari kugira ngo nkomeze kumutsinda kandi nkomeze kumurwanya, kuko twaje kurwanya ikibi muri Mwene Muntu kandi tukaba twaje guhinda ndetse no kurushaho guhigika ikibi cy’umwanzi; ni ngombwa rero guhora mwiteguye kandi ni ngombwa guhora mwakira umukiro ndetse n’agakiza gakomoka muri Uhoraho Imana kugira ngo gakomeze kubagirira umumaro kandi gakomeze kububaka kandi gakomeze kubashyigikira muri uyu murimo mwahamagariwemo kandi mwatorewemo na DATA, bityo akaba akomeje kubashyigikira kandi akaba akomeje kuwubakomezamo uko bwije n’uko bukeye, bityo natwe nk’urugaga rw’abamalayika ndetse n’abatagatifu, tukaba dukomeje kugendana namwe muri iyi njyana y’ibikorwa bye bidasanzwe, kandi mu mirimo itangaje dukomeje gukorana ubutitsa kandi ubutaretsa.

Mbabitse imbaraga rero kuri uyu munsi kandi mbasenderejeho imbaraga z’ububasha bwanjye, nimukomere ku rugamba turi kumwe ndabashyigikiye, mbambitse ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi, kandi mbasendereje urukundo rwanjye mu buryo butavogerwa; ngaho nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, bityo imbaraga zanjye zibasenderere kandi zirusheho kubigaragarizamo uko bwije n’uko bukeye; mbafashe ikiganza rero kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’Uhoraho Imana, nimukomere ku rugamba kandi mukomeze injyana y’icyiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye, mbifurije kugubwa neza mwese mu rukundo rwa DATA kuko twafunguye kugira ngo buri wese yisange kandi arusheho kwisanzurira mu bikorwa by’Uhoraho Imana kuri uyu munsi; nimugire ibihe byiza kandi umunsi mwiza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimugire ibihe byiza turi kumwe mbahaye umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu bikorwa by’Uhoraho Imana.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA KANDI BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *