UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 05 UKWAKIRA 2024

Igitondo cyiza Ntore nshuti bavandimwe dukunda, ndabaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbifuriza kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, ndabashyigikiye rero ndabakomeje mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye kandi ndamukije buri wese mu mbaraga zanjye zidatsindwa kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa ngira nti “Nimukomeze gutsinda kandi nimukomeze kuganza, kuko mwahawe ububasha bwo kuganza ikibi muri Mwene Muntu kandi mukaba mwarahawe imbaraga zidasanzwe zo gukomeza gusenyagura ikibi ndetse n’igisa nacyo mu batuye iyi Si”; ngaho rero nimukomeze kujya mbere murashyigikiwe kandi ububasha bwo mu Ijuru bwose buri muri mwe kandi bukomeje kubuganirizwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi, iteka ndetse n’iteka; turi kumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu mirimo idasanzwe, kuri buri Kiremwa cyose kandi buri kimwe cyose kuko twaje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha bwacu, kugira ngo buri kimwe cyose kibashe kwakira imbaraga ndetse n’ububasha tukigenera uko bwije n’uko bukeye, bityo tukaba dukomeje kugenderera hose kandi tukaba dukomeje kugenderera buri wese mu buryo bwacu butuje kandi mu buryo bwacu bwa bucece, kugira ngo turusheho gutangaza amatangazo y’ab’Ijuru kandi turusheho kwimenyekanisha mu batuzi ndetse n’abatatuzi.

Dukomeje kugenda rero mu njyana y’ibikorwa byacu bituje kandi bitunganye, kugira ngo turusheho gutengenezanya amayira ya Mwene Muntu kandi turusheho gucisha bugufi abo bose bikuza kandi abo bose biratana ibidashingiye ku Mana nzima, tuje kuribata kandi tuje guhanantuza ububasha bwacu kuko icyo twifuza ari uko ibitari mu bubasha bwa DATA byose byashyirwa hasi kandi bigahananturwa ku ntebe byicajweho, kuko ari igihe cy’ububasha bwa DATA budasanzwe bityo bukaba bukomeje kwigaragaza mu Isi hose muri rusange, bityo ikitari mu mugambi wa DATA cyose kikaba kigomba kuzimira kandi kikaba kigomba kuribatishwa imbaraga ndetse n’ububasha bwacu mu buryo budasanzwe; ni yo mpamvu rero dukomeje gutegura bose kandi ni yo mpamvu dukomeje gutegura hose muri rusange kugira ngo ukuza k’Uhoraho Imana kuzasange amayira ya buri wese atunganye kandi atengeneje; ni yo mpamvu rero muri iki gihe nta kujenjekera ikibi ndetse n’igisa nacyo ahubwo dukomeje kugenda dukubita dukura mu mayira kandi dukomeje kugenda ducyaha ikibi ndetse n’igisa nacyo cyose aho kiva kikagera, kugira ngo urumuri rwa DATA rurusheho gushyigikirwa kandi rurusheho gutangazwa hirya no hino ku Isi, kuko dukomeje kubaka kandi tukaba dukomeje gutengeneza buri kimwe cyose mu rukundo rwacu.

Kuri uyu munsi rero udasanzwe bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, nimwakire urukundo rwanjye mbagabira uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo rurusheho kubahindura bushya kandi rurusheho kububaka kandi rurusheho kubasenderera bityo aho muri hose muhore muri mu ruhande rwa DATA mu buryo budasubirwaho, kuko ntifuza ko hari icyabakura mu byimbo kandi nkaba ntifuza ko hari icyabakura ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, ahubwo nimurusheho gushikama kandi murusheho kwambara imbaraga kuko iki gihe ari igihe cyo kwambara imbaraga ndetse n’ububasha kuri buri wese kandi kuri buri Kiremwa cyose, bityo mukagaragaza ibikorwa by’Uhoraho Imana bibatuyemo kandi dukomeje kubatuzamo ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko hari byinshi dukomeje kubaka muri mwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ni igihe rero cyo kubishyira ku mugaragaro kandi ni igihe cyo kubitangariza ahabona, kugira ngo abo bose babibeshyaho kandi abo bose bashidikanya ku bubasha bwanjye n’ubwa DATA muri mwe, barusheho kugaragarizwa icyo twabatoreye kandi barusheho kugaragarizwa icyo twabashyiriyeho, kuko ari igihe cyo gutwikurura kugira ngo dushyire buri kimwe cyose ku mugaragaro kandi dushyire buri kimwe cyose ahirengeye kugira ngo kigaragarizwe ababizi ndetse n’abatabizi kandi kigaragarizwe ababishaka ndetse n’abatabishaka, kuko ari igihe cyo kujurajuza indyarya ndetse n’abanyabwenge, abo bose bumvako ko bamenye kandi abo bose bumva ko batumenye, ariko kandi ibikorwa byabo ugasanga bihabanye n’ugushaka kwa DATA, abo bose tuje kubagaragariza ko bibeshye kandi tuje kubagaragariza ko bibeshya kandi bibeshye, kugira ngo koko turusheho kubereka ikibi ndetse n’igisa nacyo cyabo, bityo abari maso bahindukirire gukosora ndetse no gukosoka.

Ni igihe rero cyo gukomeza kwinginga buri wese kandi ni igihe cyo gukomeza gusindagiza abari mu rugendo rugana Imana, bahura na byinshi bibashuka kandi bibayobya mu rugendo rwabo bityo bakarangwa no gutsikira; ni igihe cyo kubaramiza urukundo rwacu kandi ni igihe cyo kubambika imbaraga n’ubutwari, kugira ngo batsinde umwanzi bityo bakatarize urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi; nkomeje rero buri wese kuri uyu munsi kandi nshyigikiye buri wese mu bikorwa by’urugamba, cyane cyane k’ukomeje kumva kandi k’ukomeje gutega amatwi ibyo Uhoraho Imana amusaba kandi amwifuzaho umunsi ndetse n’ijoro, uwo wese arahirwa kuko akomeje kwakira imbaraga kandi akaba akomeje kwakira ububasha bumufasha gutsinda byose mu rugendo rwe.

Mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimukomere turi kumwe mu rugamba rwanyu rwa buri munsi, kandi mu rugendo rwanyu ndahari kugira ngo nkomeze kubabera umusare muri byose, ubambutsa kandi ubatsindira ibigeragezo ndetse n’amakuba muhuriramo nabyo muri iyi Si; mbambitse urukundo rwanjye kandi mbashyigikirishije imbaraga zanjye, nimukomere mu murimo mwatorewe kandi nimukomere mu bikorwa by’Uhoraho turi kumwe, ndahari ndaganje ndi Malayika Rafayeli mu bubasha bwanjye butavogerwa kandi mu mbaraga zanjye zidatsindwa, nkaba niteguye gutsindira buri wese muri mwe.

IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *