UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 09 UKWAKIRA 2024
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Uhoraho Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, turi kumwe ndi Malayika Rafayeli ubashyigikiye mu bikorwa nk’ibi ngibi, mbambitse ubutwari bwanjye kandi mbasendereje imbaraga ndetse n’ububasha mu bikorwa bikomeye bwa DATA, kuko turi kumwe mu mirimo idasanzwe kuri uyu munsi kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kuri buri wese rero nagire kwizihirirwa mu mirimo ya DATA ikomeye kandi nagire kwakira imbaraga ndetse n’ububasha agabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye, nanjye mbasenderejeho urukundo rwanjye igitondo nk’iki ngiki kandi umunsi nk’uyu nguyu naje gukoranaho namwe ibikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana muri mwe, nifatikanyije namwe muri byose rero kandi mbashyigikirishije ububasha bwanjye n’ubwa DATA kugira ngo bukomeze kubakomeza kandi bukomeze kubateza intambwe, kuko naje kubizihiza mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nkaba naraje gufatana namwe urunana, kugira ngo turusheho gutera inkunga Mwene Muntu aho ava akagera mu kuzahura roho ye kandi mu kurushaho kwigarurira roho nyamwinshi z’abari mu Isi mu kuziteza intambwe kandi mu kuzigarura mu rukundo rukomeye rwa DATA.
Dukomeje rero kwigaragariza muri bose kandi dukomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi, kuko hari benshi dukomeje guteza intambwe kandi hakaba hari benshi dukomeje gushyira mu rumuri rw’Uhoraho Imana isumba byose, tukaba rero turi mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe, kuri uyu munsi kandi muri iki gihe kidasanzwe dukomeje kugaragazaho umutsindo wacu muri rusange; dukomeje rero kwifatikanya na Mwene Muntu mu gukiza Isi ndetse n’abayituye, cyane cyane ku bari maso kandi kuri abo bose bakomeje kwakira imbaraga ndetse n’ububasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bityo bakemera kugendana n’urukundo rwa DATA, kandi bakemera kugendera mu nzira y’icyo DATA abifuzaho, abo bose dukomeje kubakomeza kandi dukomeje kubashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi, kuko dukomeje kugaragaza umutsindo wacu mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi tukaba dukomeje kugaragaza ububasha bwacu butavogerwa mu mibereho ya Mwene Muntu aho iva ikagera, kuko dukomeje kwisabanisha n’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, bityo rero tukaba dukomeje kwambika imbaraga kandi tukaba dukomeje gusendereza ububasha bwacu bukomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kugira ngo turusheho koko guhindura benshi kandi turusheho gushyira benshi mu njyana ikomeye y’urugamba, kuko dukomeje gutegura Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje kumuteguza mu buryo budasanzwe, kugira ngo iminsi mibi ikomeye yururukiye inkozi z’ibibi ndetse n’abanyabwenge bagiye kugwirirwa n’ishyano rikomeye, ry’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko aje gutsemba ndetse no kuribata abo bose banze kumva kandi abo bose abanze guhindura amatwara ndetse n’imikorere yabo idahwitse, itajyanye n’urukundo rwa DATA, abo bose baje guhabwa ibihembo bakoreye; harahirwa rero uwakoze neza kuko azagabirwa ingororano zidashira kandi haragowe uwakoze nabi kuko azahanwa mu buryo bukomeye.
Ngaho rero Ntore za DATA kandi bana banjye nimurusheho kwitegura umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana, kuko yururukiye kugaragaza ibikorwa bye bidasanzwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo rero bikaba bisaba buri wese kwitegura amaze y’Uhoraho mu buzima bwe bwa buri munsi; nimwambare intwaro z’urumuri kandi muzikindikize ijoro n’amanywa kugira ngo koko mube intajorwa mu rugendo rwanyu kandi mube intaganzwa, bityo mukomeze kuganza ikibi ndetse n’igisa nacyo kandi mukomeze kuganza ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, turi kumwe mu buryo budasanzwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza, umunsi mwiza turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, nifatikanyije namwe mu buryo budasanzwe kandi nifatikanyije mu mbaraga zidasanzwe nkomeje kubasendereza kandi nifatikanyije namwe mu bubasha bwanjye nkomeje kubambika kugira ngo dukomeze gukorana ibikorwa by’urugamba kandi dukomeze gukorana ibikorwa by’umutsindo wa DATA muri mwe.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAKOMEJE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.
