UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 19 UGUSHYINGO 2024
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, nifatikanyije namwe mu buryo budasanzwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko ndi kumwe namwe mu njyana y’urugamba kandi nkaba ndi kumwe namwe mu njyana ikomeye y’ibikorwa bya DATA, kugira ngo turusheho gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha mu batuye iyi Si, bityo dushyigikire kandi dukomeze abadandabirana, kugira ngo tubakomereze mu rukundo rwacu rukomeye kandi tubashyire mu bu bumwe budahangarwa bwa DATA; ndi kumwe namwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi ndi kumwe namwe mu nteguro idasanzwe y’Uhoraho Imana kuko dukomeje gukorana byinshi byiza, cyane cyane kuri uyu munsi nkaba nagendanye namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo koko turusheho gushyitsa buri wese mu mutsindo ukomeye wa DATA; nkomeje rero kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe cyane cyane umugoroba nk’uyu nguyu, nkaba mpimbajwe no kwibanira namwe kandi nkaba mpimbajwe no gutaramana namwe mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe twakoranye uyu munsi; nimukomeze rero kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko Ijuru ryose tuganje turi muri mwe, kandi tukaba dukomeje gutaramana namwe muri ubu buryo.
Erega twifatikanyije namwe muri byose, dukomeje gutsindira muri mwe kandi dukomeje kugaragariza imbaraga z’ububasha bwacu mu buzima bwanyu, kugira ngo duteze intambwe kandi dushyigikire benshi mu rukundo rwa DATA, bityo rero tukaba dukomeje kwigarurira Mwene Muntu mu buryo bukomeye, kandi tukaba dukomeje kumusakazaho umugisha wacu wa kibyeyi kugira ngo umukomeze kandi umushyigikire; ni igihe rero cyo gutsemba kandi ni igihe cyo guhirika ikibi muri Mwene Muntu, ni yo mpamvu tudakomeza kukibembekereza, ahubwo tugahora iteka tukirwanya kandi tugahora iteka tuza gutsemba ndetse no kuribata ibikorwa bibi bya Nyakibi aho biva bikagera; nkomeje rero kubashyigikira mu bikorwa byanyu kandi nkomeje kubasesekazaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo urusheho kwigarurira buri wese muri mwe kandi urusheho kubasabanisha n’Ijuru ryose; bityo rero nimwakire ibyishimo byanjye kandi nimwakire imbaraga zanjye, nimwakire urukundo rwanjye kugira ngo rubakomeze kandi rubakomereze intambwe cyane cyane mu minsi mibi, ntimukabure uko mugenda bana banjye kandi ntimukabure uko mugenza, kuko ndi intwari yatsinze bityo nanjye nkaba nkomeje gutsindira rwagati yanyu, kugira ngo koko ndusheho kubageza ku mutsindo ukomeye wa DATA; nimukomeze rero kwakira imbaraga zanjye kandi mukomeze kwakira ububasha bwanjye, bubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose, nanjye nkomeje gutsindira muri mwe kandi nkomeje kuganza ikibi cy’umwanzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo namwe iteka muhorane ibyishimo kandi muhorane umunezero, kuko icyo mukora atari imfabusa kandi ibyo mukora byose atari ukuruhira ubusa kuri buri wese, ahubwo dukomeje kubibyazamo inyungu ndetse n’umusaruro ufatika kandi ukomeye, kuko hari benshi dukomeje gushyigikirisha urukundo kandi dukomeje kuramiza impuhwe ndetse n’urukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho.
Dukomeje rero gukiza kandi dukomeje kurohorera mu isengesho ryanyu rya buri munsi, ngaho rero nimurusheho gukomeza urugendo kandi murusheho kurukatarizamo nanjye ndabayoboye kandi nkomeje kubacungira umutekano wa roho zanyu ndetse n’imibiri, kuko mbana namwe kugira ngo nkomeze kubitaho kuri buri kimwe cyose; nkomeje rero kubambika imbaraga zanjye kandi ububasha bwanjye budatsindwa kandi ububasha bwanjye budahangarwa, nibubasenderere kandi nibubasakareho aho muri hose bityo murusheho gutinya Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mwanga ikibi urunuka kandi murushaho kwiyegurira Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mukora icyo yifuza kandi mukora ikiyinyura, bityo iteka ryose muhore muri intore ziyizihiye, nanjye nkomeje kubateza intambwe kandi nkomeje kubageza ku ntsinzi ikomeye ya DATA, kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi nkaba ndi imbere, ndi ibumoso ndetse n’iburyo bwanyu, kugira ngo nkomeze kubatoza imigenzo myiza ibereye Intore z’Ijuru; ndabakunda cyane rero nimukomere ku rugamba turi kumwe, ndabashyigikiye Ntore za DATA kandi bana banjye, mbambitse imbaraga ndetse n’ububasha bwanjye kugira ngo bubahe gutsinda kandi bubahe kuganza umwanzi aho ava akagera.
IBIHE BYIZA TURI KUMWE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI UMUGOROBA MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE KANDI NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, NDI KUMWE NAMWE NDI KUMWE N’ABATAGATIFU NDETSE N’ABAMALAYIKA TWAKORANYE KUGIRA NGO TUZE KWIFATIKANYA GUHIMBAZA UYU MUNSI MUHIRE W’IBIRORI N’IBYISHIMO; NIMUKOMEZE KUJYA MBERE NTORE ZA DATA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.
