UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 05 MUTARAMA 2025
Mbifurije igitondo cyiza Ntore z’Imana dukunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba byanyu bya buri munsi, kuko ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe kandi nkaba ndi kumwe namwe mu buryo budatsindwa, bityo nkaba niteguye guhangamurana ibitero bibisha by’umwanzi hamwe namwe, cyane cyane kuri uyu munsi w’umutsindo w’Uhoraho Imana; nukomeze rero kuganza kandi nukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubamurikira kandi nkomeze kubakomereza intambwe mu nzira nziza igana Imana; nimukomeze urugendo Ntore za DATA kandi Ntore zatojwe n’Ijuru ryose, kuko turi mu bikorwa bidasanzwe byo guhindura Mwene Muntu kandi tukaba turi guhindura amateka y’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; erega turi mu bikorwa bidasanzwe kandi turi mu bihe bidasanzwe kuko Ingoma ya DATA ikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi, mu gutegeka kandi mu kuganza ikibi cy’umwanzi; erega imirimo yacu irakomeje kandi ibikorwa byacu birahambaye, kuko dukomeje kugendana namwe mu buryo bwose kandi tukaba dukomeje kugendana namwe mu buryo budasanzwe bwa buri munsi, dukomeza kubakomeza kandi dukomeza kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
Mbambitse imbaraga rero kandi mbasendereje urukundo rwanjye igitondO nk’iki ngiki, nimukomere ku murimo mwatorewe kuko nanjye nywubakomejemo kandi nkaba nywubashyigikiyemo ubuziraherezo, nimukataze kuko mbafashe ikiganza kandi nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo imirimo yacu ikomeze kwigaragariza muri mwe mu guhindura ndetse no guhindura amateka ya Mwene Muntu; twaje kubaka bundi bushya rero kandi twaje gutangaza urukundo rwacu njye na DATA kugira ngo Isi ibonereho umukiro kandi ibonereho agakiza ndetse n’umukiro w’Uhoraho Imana kuko ukomeje kwigaragariza hirya no hino mu Biremwa byose bigiye bitandukanye.
Nambitse imbaraga rero buri wese kugira ngo akomeze urugendo kandi akomere mu minsi mibi, kuko hari byinshi byugarije abagana inzira igana Imana, kandi hakaba hari byinshi bikomeje kubatera inkeke; nimuhumure rero kuko naje kubahumuriza kandi nkaba naje kubakomeza mu bikorwa by’urugamba, nimukomeze kwiyambura ikibi cy’umwanzi, mukomeze kugitera umugongo kandi mukomeze kugihashya burundu, kuko nanjye naje kubatera imbaraga kandi nkaba naje kubatiza umurindi kugira ngo mukomeze iby’Ingoma y’Imana mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; ndabashyigikiye rero kandi mbafashe ikiganza, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, Ntore za DATA dukunda kandi bana banjye dukomezanyije urugendo, mbambitse imbaraga mu buryo budasanzwe kandi mbahaye urukundo rwanjye, nimukomere ku murimo mwatorewe, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, imbaraga zanjye nizibasakareho kandi ububasha bwanjye bubasenderere kuko mpimbajwe no kwibanira namwe cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’Uhoraho Imana ngira nti “Nimugire umunsi mwiza kandi nimugire intangiriro z’ukwezi kandi z’uyu mwaka mwiza, kuko nifurije buri wese guhirwa ndetse no gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera; oya ntikikabagireho ijambo kandi umwanzi ntakabagireho ububasha kuko nje kubafasha kumutsinda ndetse no kumuhigika mu mbaraga ndetse n’ububasha bukomeye ngabirwa na DATA”.