UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 27 MUTARAMA 2025

Amahoro y’Imana nabasenderere kandi nabasakareho Ntore z’Imana kandi Biremwa by’Imana dukunda, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo kugubwa neza kuri buri wese, kandi umunsi w’ibirori ndetse n’ibyishimo; nimukomere rero kandi mukomeze urugendo nta kibagamburuje kandi nta kibashubije inyuma mu rugendo rwanyu, ahubwo mukomeze gukataza mu kwemera ndetse no mu kwizera kwanyu, murashyigikiwe kandi murakunzwe kuko Ijuru ryose ryururukiye kubana namwe kandi rikaba ryururukiye kubarwanira urugamba mu buryo bukomeye, ngaho nimwakire imbaraga zacu zibakomeza kandi nimwakire ububasha bwacu bubashyigikira kandi bubafasha gutsinda muri buri kimwe cyose, kuko twazanye umutsindo ukomeye, njye na DATA muri mwe kugira ngo ubashyikirizwe kandi urusheho kubakomeza, urusheho kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nanjye rero mbahaye umugisha wanjye, kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze mu bikorwa nk’ibi ngibi by’ugushaka k’Uhoraho Imana, nibikomeze bisenderere kandi nibikomeze gutera imbere muri mwe, bityo iteja ryose muhore mubereye benshi ku rugamba kandi muhore mubereye benshi ku burinzi kuko umwanzi akomeje kwagiriza benshi mu Isi kandi akaba akomeje kugariza benshi mu Isi mu buryo bukomeye, ni yo mpamvu rero mugomba kuba maso kandi mugasenga ubutitsa nta buryarya, kugira ngo Isi ibone umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana, bityo Ibiremwa birohoke kandi Isi n’abayituye babashe kuronka umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho.

Mbambitse imbaraga rero kugira ngo murusheho gukomera kandi murusheho gushikama mu murimo mwatorewe, turi kumwe kugira ngo mbasendereze urukundo rwanjye kandi turi kumwe kugira ngo mbasendereze ububasha bwanjye, bityo buhore iteka muri mwe kandi buhore buganje kandi buhore butegeka muri buri kimwe cyose; nkomeje rero kubashyigikira kandi nkomeje kubakomereza intambwe, nimukomere Biremwa by’Uhoraho Imana, kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri uru rugendo; mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye igitinyiro cyanjye cy’uburwanyi kugira ngo urukundo rwanjye n’urwa DATA rukomeze kwigaragariza muri mwe bityo iteka ndetse n’ibihe muhorane nanjye kandi muhore mwizihiriwe mu bikorwa byanjye na DATA; erega mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo zibafashe guhangamura imitego ya Nyakibi yose aho iva ikagera; muri ku rugamba rero murwanirira roho nyamwinshi kandi muri ku rugamba murwanirira Isi ndetse n’abayituye, kugira ngo habashe gukizwa benshi kandi habashe kurokorwa benshi ku buntu bw’Uhoraho Imana.

Mwashyizwe mu muzabibu wa DATA rero muhabwa imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye kugira ngo mubere ku isonga benshi barangariye hirya no hino mu by’Isi kandi barangajwe na byinshi mu rugendo rwabo, ariko kandi mwe muhabwa amatara kandi muhabwa amatabaza mu rugendo kuri buri wese kugira ngo abashe kumurika kandi abashe kumurikira Isi ndetse n’abayituye; ngaho rero ibyo byiza mwazaniwe kandi ibyo byiza mwashyikirijwe nimukomeze kubikoresha uko bikwiriye kandi kuri buri wese afate intwaro ye ajye ku rugamba; oya, sinifuza ko hari ababa ibigwari muri mwe, ahubwo nifuza ko mwahora mufoye kandi mugahorana imbaraga, ububasha ndetse n’ishyaka muri byose, nta kibagamburuza kandi nta kibagamburuje, kuko muri mu murimo wa DATA kandi mukaba  muri mu muzabibu we mu buryo budasubirwaho.

Ngaho rero nimukomeze gutera imbere kandi mukomeze gushyigikirwa n’Ijuru ryose, kuko murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko twaje nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kugira ngo turwanane urugamba kuri uyu munsi bityo ibikorwa byacu bidasanzwe bikaba bikomeje kwigaragariza muri mwe; ngaho rero amahoro yacu adasanzwe nabasenderere kandi ububasha bwacu budasanzwe bubasakareho aho muri hirya no hino ku Isi, haba abumva ijwi ryacu kandi haba abatuzi ndetse n’abatatuzi, bose turabaramutsa mu rukundo rwacu kandi tubahoberanye umuhoberano wacu mutagatifu kugira ngo umuhoberano wacu mutagatifu kandi muhire kuko dusendereje imbaraga ndetse n’ububasha ku Isi ndetse no mu Biremwa byose, kuko twaje gushyigikira bose mu rukundo rwacu kandi mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kugira ngo rubashe kubabatura mu kibi kandi rubashe kubakura ku mwanda umwanzi yabashyizemo.

Ni yo mpamvu rero nkomeje kwambika imbaraga buri wese kugira ngo arusheho guhimbarirwa mu rukundo rwa DATA kandi arusheho kwambikwa imbaraga kandi arusheho gusenderezwa ibyiza by’agatangaza twageneye Isi ndetse n’abayituye kuri uyu munsi; turi mu bikorwa bidasanzwe rero byo gukiza Isi ndetse n’abayituye kandi byo gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha byacu hirya no hino ku Isi, kugira ngo koko Mwene Muntu arusheho gukomeza gushyikirizwa imbaraga zimufasha gutsinda kandi arusheho gushyikirizwa ububasha bukomeye bumuha kwitandukanya n’ikibi cyose aho kiva kikagera; mbahaye urukundo rwanjye rero Biremwa bya DATA dukunda kandi Biremwa bya DATA dutaramanye kuri uyu munsi kandi kuri iyi saha, nimwakire kugubwa neza kandi nimwakire amahoro yanjye y’igisagirane, kugira ngo ature kandi aganze mu mitima yanyu kuko nanjye mpaye buri wese urukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo zisendere kandi zisakare mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *