UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 08 GASHYANTARE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Biremwa bya DATA dutaramanye, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbasesekajeho ububasha bwanjye butavogerwa ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, mbahaye rero imbaraga z’ubutwari bwanjye kugira ngo zhore zigaragariza iteka muri mwe kandi zihore zibanisha n’Ijuru ryose kuko nanjye naje kubasabanisha n’Ijuru kandi nkaba naraje kubasanisha n’urugaga rw’abamalayika ndetse n’abatagatifu, bityo kugira ngo mwibanire ubuziraherezo kandi twibanire ubuziraherezo muri ubu buryo, nkaba ndi hafi yanyu kandi nkaba ndi rwagati muri mwe, kugira ngo nkomeze kubatoza imigenzo yanjye myiza inyura Imana Umusumbabyose; naje muri mwe rero kubigisha kandi naje kubamenyesha byose, naje kubamenyesha amabanga y’iby’Ijuru kugira ngo murusheho kubikatarizamo kandi murusheho kubigendamo nk’abanyabwenge, kuko sinifuza abagenda nk’abanyabwoba ahubwo nimushire impumu kandi mushire agahinda mu mitima yanyu kuko naje kubahumuriza kandi nkaba naje kubahembuza ibyiza  by’agatangaza nkomora kuri DATA, roho zanyu rero nizikomeze kunezerwa kandi nizikomeze kwishima kuko mbazaniye ibyishimo bikomeye kandi nkaba mbazaniye urukundo rusendereye kugira ngo nkomeze kurusendereza mu mitima yanyu; nimwakire rero kandi nimutege ibiganza kuri buri wese kuko hari byinshi naje mbazaniye kandi hakaba hari impamba idasanzwe naje mfunyikiye buri wese kugira ngo koko ishyigikirwe kandi yakirwe na buri wese.

Muririnde rero kubumba ibiganza ahubwo nimurusheho gutega ibiganza kugira ngo buri kimwe cyose nabazaniye kitaba imfabusa, kuko hari byinshi nabateguriye cyane cyane kuri uyu munsi; imbaraga zanjye rero nizikomeze kubasesekaraho kandi nizikomeze kubasenderera, zibubake kandi zibakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mpari kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubashyigikira; nta na kimwe rero kizabankura mu biganza kuko muri Intore zinyizihira kandi mukaba muri Intore zizihira DATA mu buryo budasubirwaho, muririnde rero kugira iyindi Mana mwimika mu mitima yanyu, ahubwo urukundo rwanyu nimurwegurire DATA, iteka ryose muhore mumugaragariza urukundo mumufitiye kandi mwirinde kujya kure y’urukundo rwe, kuko urukundo rwe rureshya bose kandi agahora arusakaza ku batuye iyi Si.

Mwebwe rero mwarahiriwe kuko mwakiriwe mu rukundo rwe rutagatifu, bityo iteka ryose mugahora murusenderezwa kandi mugahora muruhabwa mu buryo bukomeye kugira ngo rurusheho kububaka bityo namwe nimwubake rero kuko nta na kimwe mwimwe, kuko mwafunguriwe amarembo y’Ijuru kugira ngo mubashe gusabana n’abamalayika ndetse n’abatagatifu, bikaba rero ari iby’agaciro gakomeye kandi bikaba ari ibyo gushyigikirwa kuko nta na kimwe mwahawe cyo guterera inyoni, ahubwo nimumenye kurinda kandi mumenye gucungira umutekano buri kimwe cyose mwazaniwe kandi icyo mwamenyeshejwe na DATA cyose, mumenye kugishyira ahatagera umugese ndetse n’imungu.

Nanjye nkomeje kubarindira roho zanyu ndetse n’imibiri, kugira ngo mbirinde umwanzi kandi mbarinde icyabateza gutsitara mu rugendo; nimugende rero nk’abanyabwenge kandi mugende nk’Intore zatojwe n’Ijuru ryose, mwirinda ikibi ndetse n’igisa nacyo kandi mwirinda icyabaca intege mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye mpari nk’umurinzi kandi umurengezi w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, turi kumwe rero mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi nifatikanyije namwe muri byose, cyane cyane mu bikorwa by’urugamba kuko mpari kugira ngo nkomeze kurwanirira buri wese kandi nkomeze kurwanirira roho ya buri wese.

Ngaho rero nimukomere kandi murusheho gukataza murakunzwe kandi murashyigikiwe, nimwambare imbaraga kugira ngo tujye ku rugamba kandi turwane turwanirira roho nyamwinshi, kandi turwanirira ababizi ndetse n’abatabizi, ababishaka ndetse n’abatabishaka, kuko iki gihe ari igihe cyo gutandukanya ikibi cy’umwanzi na Mwene Muntu aho ava akagera; nta n’umwe rero ugomba kugenda uko abyumva ndetse n’uko abishaka, kuko buri wese kandi buri kimwe cyose kigomba kuba mu gushaka kwa DATA, uko abyifuza kandi uko abitegurira abatuye iyi Si, kuko buri wese  agomba kuba mu gushaka kwe gutagatifu kandi akakubamo uko bikwiye n’uko abyifuza, ni yo mpamvu rero nta n’umwe ugomba kuzuyaza mu rugendo, ahubwo nimurusheho gufunguka kandi murusheho kwakira imburo ndetse n’impanuro zacu tubagezaho uko bwije n’uko bukeye, bityo murebe kandi mutege amatwi mwumve icyo twifuza kandi icyo Ijuru ryose ribifuzaho, kugira ngo mugikorane umwete ndetse n’ingoga kandi murusheho kugenda gitwari mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nta kibagamburuje mu murimo wa DATA.

MBIFURIJE UMUGOROBA MWIZA RERO NTORE Z’IMANA DUKUNDA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA; MUGIRE IBIHE BYIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *