UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 11 GASHYANTARE 2025

Mbakomeresheje ububasha bwanjye Biremwa bya DATA dutaramanye, igitondo cyiza kandi igitondo gihire cy’umugisha kuri buri wese, ndabaramukije mwese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ngira nti “Umugisha w’Uhoraho Imana nukomeze kubasesekaraho kandi nukomeze kubasenderera, kuko nanjye ndambuye ikiganza mbaha umugisha wanjye, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane”; nimugire amahoro rero ntaramanye namwe igitondo nk’iki ngiki, nza kubaha umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira, ubakomereza intambwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bityo rero nshyigikiye ibikorwa byanyu muri mwe kandi nshyigikiye ibikorwa byacu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko ngendana namwe iminsi yose kandi nkakorana namwe byinshi bikomeye kandi bitangaje mu Isi.

Dukomeje rero kugendana muri iyo nteguro idasanzwe mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje gukorana ibikorwa byinshi kandi byiza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, turushaho gukangura benshi basinziririye mu bikorwa bibi by’umwanzi kandi turushaho kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo muri Mwene Muntu, dushishikaza kandi dukangurira Mwene Muntu guhinduka ndetse no kurushaho guhindukirira urukundo rukomeye rwa DATA; nkomeje rero kubategura kuri uyu munsi kandi nkomeje kubateganyiriza byinshi byiza, kuko nabazaniye byinshi by’agaciro gakomeye, kuri buri wese rero niyakire kandi niyakire imbaraga zanjye zimushyigikira kandi zimukomeza, kugira ngo koko abashe kuronswa ibyiza by’agatangaza bitegurwa na DATA muri mwe kandi bitegurwa na DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko yafunguye amarembo kandi akaba yarafunguye Umutima we Mutagatifu, kugira ngo mwese mwinjire kandi mwisanzurire mu rukundo rwe mu buryo budasubirwaho; ngaho rero nimwakire gukomera ndetse no gukataza mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru, turi kumwe turabashyigikiye kandi turabakunda cyane kuko muri mu rukundo rwacu kandi natwe tukaba mu rukundo rwanyu, bityo rero tukaba dukomeje kugendana kandi tukaba dukomeje kubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko tubateze intambwe kandi tubashyigikire muri byose.

Nimwakire ingabire ndetse n’ingabirano twabazaniye kuri uyu munsi zikomeza kubabatura ku kibi kandi zikomeza kubabatura muri buri kimwe cyose kuko imbaraga tubaha kandi tubazanira ari izibafasha gukomeza urugendo kandi ari izibafasha gukomeza kwibanira n’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbashyigikiyemo urukundo rwanjye kandi mbashyigikiriye mu mbaraga zanjye zitavogerwa kugira ngo namwe mukomeze gutsinda kandi mukomeze gutsiratsiza umwanzi mwivuye inyuma; imbaraga z’ububasha bwanjye rero nizikomeze kubasenderera kandi nizikomeze kubasakaraho hirya no hino ku Isi kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba nkaba nkomeje kubaha kuganza ikibi muri Mwene Muntu; ngaho rero namwe nimukomeze gusakaza Inkuru Nziza y’Amahoro, kuko mwayimenyeshejwe kandi mukaba mwarayigejejweho na DATA mu buryo bukomeye, kuko ahorana namwe kandi agahora agendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, bityo imburo ye ya buri munsi kandi ibikorwa bya buri wese bikaba bidahwema kwigaragaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega turataramanye nk’abatagatifu kandi nk’abamalayika, kuko duhorana namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi tugahora dushyigikiye intambwe ya buri wese muri mwe kugira ngo koko ashobore kugera ku cyo yateguriwe kandi ku cyo yateganyirijwe kuva kera na kare.

MBAMBITSE IMBARAGA RERO KURI UYU MUNSI, NIMUKOMERE KANDI MUKOMERE MU RUGENDO TURI KUMWE, NDABAKUNDA CYANE KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’UHORAHO IMANA, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURATARAMANYE KANDI NDABASHYIGIKIYE, MBAKOMEREJE INTAMBWE MURI BYOSE; NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *