UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 10 WERURWE 2025
Ndabakomeje Ntore z’Imana dukunda, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye ndi Malayika Rafayeli, mbakomereje intambwe kandi mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo, kuko turi kumwe muri byose kandi tukaba turi kumwe mu kurushaho kwitanga ndetse no kwitambira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera kiri hirya no hino, mu kurushaho kukigaragariza urukundo ndetse n’ishyaka tugifitiye, mu kurohora ndetse no gukiza Isi muri rusange, bityo rero bikaba ari ibikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko Mwene Muntu akomeze gusenderezwaho imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho.
Nimukomere rero kandi murusheho gukataza mu rugendo turi kumwe turabashyigikiye, kuko twururukanye ububasha bukomeye bwo kubarinda kandi bwo kubacungira umutekano muri byose, kugira ngo koko murindwe kandi mushyigikirwe n’ububasha bwa DATA bubaha kumumenya kandi bubaha kuba mu rukundo rwe rukomeye bityo mukarindwa kandi mugacungirwa umutekano mu buryo bukomeye; natwe rero nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu dukomeje kubarinda kandi dukomeje kubacungira umutekano, dukomeje kubasesekazaho byinshi byiza kuri buri wese kandi buri munsi dukomeje kubasesekazaho ingabire ndetse n’ingabirano zibafasha gukomera mu rugendo kandi zibafasha kugenda mutikandagira mu rugendo rwanyu.
Nimwambare muberwe rero kuko twaje kubambika kandi tukaba twaraje kubatamiriza ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe bikomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo iteka ryose muhore mubengeranira mu rumuri rwe ruhire kandi rutagatifu, bityo rero niruhore rubarasiyeho kandi ruhore koko rubinjiza mu butungane nyakuri tubifuzaho, kuko turi rwagati yanyu nk’abatoza kandi nk’abigisha kugira ngo koko turusheho kubigisha iby’ingoma ya DATA kandi dukomeze kubatoza iby’inzira nziza igana Imana.
Nimube koko abanyeshuri beza biga kandi bagafata igikwiriye kandi cy’ingenzi, mwirinde kuba abadashaka kumva kandi mwirinde kuba ibipfamatwi ahubwo nimurusheho guhuguka kandi murusheho gushyigikirwa n’iby’Ingoma ya DATA bityo biture muri mwe kandi biganze, bihore byigaragariza iteka mu batabizi ndetse n’ababizi, kuko hari benshi bakomeje kwibeshya ku bikorwa byacu kandi ku mugambi wa DATA, cyane cyane abafiteho muri ibi bihe, benshi bakarangwa no kuwufata uko biboneye n’uko babyumva, ariko kandi hari integuro yateguwe kuva kera na kare, kuko aho muri ndetse n’icyo mukora kitatunguranye mu maso ya DATA, kuko byose byari mu mugambi we muhire kandi mutagatifu kandi byose bikaba byari mu nteguro ye mu buryo budasanzwe.
Ni yo mpamvu rero mutagomba kwikandagira mu rugendo rwanyu ahubwo nimugende nk’abana koko muyobowe n’ububasha bwacu kuko budatsindwa kandi bukaba butavogerwa, bityo rero Roho Mutagatifu akomeze kubabera umuyobozi ndetse n’umugenga w’ubuzima bwanyu, namwe mumwemerere mukore igikwiriye kandi igitunganye, cyane cyane icyo ababwiriza gukora cya buri munsi mugikore, kandi murusheho kugendera mu nzira ze kandi mu gushaka kwe uko bikwiriye, natwe turi kumwe mu kubarwanaho kandi mu kubarwanirira urugamba ubutitsa kandi ubutaretsa, kuko turi muri mwe kandi tukaba turi rwagati yanyu kugira ngo koko dukomeze kubarinda kandi dukomeze kubategurira imitego y’umwanzi yose aho iva ikagera, dukomeje rero kubakolotiza ububasha bwacu kandi dukomeje kubarindisha imbaraga ndetse n’ububasha dukomora muri DATA, kugira ngo koko murindwe kandi mushyigikirirwe mu rukundo rwe.
NIMUGIRE IBIHE BYIZA, NTARAMANYE NAMWE KANDI NDI KUMWE NAMWE MURI BYOSE, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAHUMURIZA KANDI UBAHA UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI, UBARINDA KANDI UBASHYIGIKIRA MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI; NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE TURATARAMANYE, MBAMBITSE IMBARAGA Z’URUKUNDO RWANJYE KANDI MBAHAYE GUKOMERA MURI BYOSE, NIMUGIRE IJORO RIHIRE KANDI IBIHE BYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.