UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 13 WERURWE 2025
Mbahobereye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, nifatikanyije namwe muri byose ndi Malayika Rafayeli, ubahumuriza kandi ubaha umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire mu bikorwa byanyu bya buri munsi; ndi kumwe namwe rero, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye bubashyigikira kandi bubafasha gutsinda byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndi kumwe namwe rero kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe kandi mu bikorwa bidasubirwaho, kuko nifatikanyije namwe cyane cyane kuri uyu munsi naje kugendana na buri wese muri mwe kandi naje kugendana namwe mwese mukomeje gutega amatwi urukundo rwa DATA kandi mukomeje kwakira inama ndetse n’impanuro iteka ryose tubagezaho uko bikwiriye, bityo bikababera impamba ibaherekeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Nimukomeze rero kwakira ingabire ndetse n’ingabirano, kuko twabazaniye byinshi byiza kuri uyu munsi kugira ngo bikomeze kubagirira umumaro; ngaho rero nimukomeze kunyungutira ibyo byiza by’Ingoma ya DATA, mwakira urukundo rwacu rubavugurura kandi rubakomeza, kandi mwakira imbaraga zibakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko zikomeze kubabatura ku kibi cy’umwanzi kandi zikomeze kubabatura aho muri hirya no hino ku Isi, bityo murusheho kwegukira kandi murusheho kwagukira urukundo rw’Uhoraho Imana, bityo ruture muri mwe kandi rusagambe mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ari nako rukomeza kwigaragariza hirya no hino ku Isi, mu gushyigikira benshi kandi mu gukomeza benshi bari mu nzira igana Imana, namwe nkomeje rero kubashyigikira muri urwo rugendo kandi nkomeje kubashyigikira muri iyi nzira kuko naje kubatangiza intangiro y’ibikorwa bya DATA, kugira ngo koko bikomeze gushyigikirirwa muri mwe kandi bikomeze kurindirwa muri mwe, kandi birusheho gushinga imizi muri buri wese.
Ni yo mpamvu rero ntahwema kuza kubungabunga ibyo byiza kandi ntahwema kuza gucungira umutekano ibyo byiza DATA yabashyizemo kuva kera na kare, ahubwo nkomeza kubarinda kandi nkakomeza kubacungira umutekano, nkakomeza kuza kwita kuri roho zanyu ndetse no ku mibiri, kugira ngo koko mubereho igisingizo cy’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; muririnde rero kwandavuza icyo cyiza DATA yabashyizemo kandi muririnde gutesha agaciro icyo cyiza twabateguriyemo kuva kera na kare, ahubwo nimukomeze kubaho mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mushyigikira kandi murushaho gusigasira ibyo byiza twababibyemo kuva kera na kare, bityo nimumenye kubirinda kandi nimumenye kubicungira umutekano, hatagira ikibyangiza kandi hatagira ikibisesagura; muririnde kuba abapfayongo ahubwo iteka ryose nimube abana b’inkoramutima kuko koko muri inkoramutima za DATA mu buryo bukomeye, kuko yemeye kubiyegereza kandi akabashyira mu rukundo rwe mu buryo budasubirwaho, bityo akabashinga byinshi byiza kandi akabashyira mu myanya ikomeye kandi y’ibikorwa bidasanzwe by’Ingoma ya DATA.
Nanjye rero nkomeje kubanamo namwe kandi nkomeje gutaramana namwe ibihe byose, kugira ngo koko nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubambika imbaraga, nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kurushaho kubacungira umutekano muri byose, bityo mbasendereze imbaraga ndetse n’ububasha byanjye n’ibya DATA, bikomeze kwigaragariza muri mwe bihe ndetse n’imburabihe; nimukomeze rero kuba mu rukundo rwe mu buryo budasanzwe kuko akomeje kurubasendereza kandi akaba akomeje kurubasakazaho ibihe byose, kugira ngo ruture kandi ruganze mu buzima bwanyu bwa buri munsi; turi kumwe rero Ntore z’Umusumbabyose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mu rugendo turi kumwe mu buryo budasanzwe kandi nifatikanyije namwe muri byose.
AMAHORO RERO KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI UTARAMANYE NAMWE, IBIHE BYIZA KANDI AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NASAKARE KURI BURI WESE, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, AMAHORO AMAHORO.