UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 23 WERURWE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi mbakindikije ububasha bwanjye bukomeye kandi mbururukirijemo imbaraga zanjye zitavogerwa ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza, igitondo gihire kuri buri wese, nikibabere koko igitondo cy’umugisha ndetse n’amahoro akomoka muri Uhoraho Imana nanjye ndaganje ndi muri mwe, mu mirimo ikomeye kandi mu bikorwa bidasanzwe naje gukorana namwe kuri uyu munsi; ndi rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubahaza imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA, kandi ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze gusendereza buri wese ububasha bukomeye bumufasha kujya ku rugamba.
Nkomeje kwibanira namwe kandi nkomeje kugendana namwe muri ubu buryo budasanzwe nkomeza kubambika imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo zisendere kandi zisakare hirya no hino ku Isi, mu gukomeza gushyigikira Mwene Muntu wese aho ava akagera kandi mu gukomeza kumutandukanya n’ikibi cyose aho kiva kikagera, akaba ari yo mpamvu twamanukiye kuri uyu munsi udasanzwe kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsize ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kandi dukomeze kugendana mu njyana y’urugamba mu buryo budasubirwaho.
Turi muri mwe namwe mukaba muri twe kugira ngo dukomeze kuzuzanya mu bikorwa bya buri munsi kandi mu bikorwa bidasanzwe dukorana uko bwije n’uko bukeye, bityo tugeze benshi ku mutsindo wa DATA kandi dukomeze kwishimana namwe mu buryo budasubirwaho, cyane cyane mu njyana y’urugamba dukomeje kubateguriramo uko bwije n’uko bukeye; erega turaganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko twaje kugendana namwe nk’intwari zatsinze ku rugamba kugira ngo namwe dukomeze kubatoza iby’umutsindo kandi dukomeze kubatoza iby’intsinzi ikomeye ikomoka muri DATA bityo namwe murusheho kubisakaza kandi murusheho kubyigisha ndetse no kubimenyesha abatabizi cyane cyane abari hirya no hino.
Mbambitse imbaraga Ntore dukunda kandi nshuti bavandimwe banjye, ndabashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimwakire gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese kuko mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye, kugira ngo mukomeze guhazwa ibyiza by’agatangaza nabateguriye kuri uyu munsi kuko hari byinshi naje kubasakazaho kandi hakaba hari byinshi naje gusendereza buri wese muri mwe, kugira ngo koko murusheho kugira ireme mu by’Ijuru kandi murusheho kugira ireme mu by’Imana; ni yo mpamvu rero nifuza ko buri wese afungura kandi akarushaho gufunguka kugira ngo yakire byose kandi yakire buri kimwe cyose twamuzaniye kuko twaje mu mbaraga zidasanzwe kandi tukaba twaje mu bubasha budasanzwe kugira ngo koko dukomeze kwifatikanya namwe mu gutsinda ikibi muri Mwene Muntu kandi dukomeze gutsiratsizanya ibikorwa bya Nyakibi byose aho biva bikagera; turi mu mbaraga zidasanzwe rero kandi turi mu bubasha bukomeye bwo guhashya umwanzi cyane cyane kuri uyu munsi, kuko twaje kwigaranzura ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera, cyane cyane dukomeza kurengera abacu bari hirya no hino kugira ngo koko bakire urukundo rukomeye rukomoka muri Uhoraho Imana.
Mbahaye rero gusesekazwaho izo mbaraga kuri buri wese kandi mbahaye urukundo rubakomeza, rubashyigikira muri ibi bihe bidasanzwe by’ibikorwa by’Uhoraho Imana, nibitsinde kandi nibikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu, mukora ibikorwa bikomeye hirya no hino ku Isi kandi mukomeza kugendana natwe mu buryo budasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi twaje kubashyigikiraho kandi twaje kuyobora intambwe zanyu, kugira ngo koko dukomeze kuzerekeza aheza, ari nako turushaho kubatoza ikiri icyiza aho kiva kikagera cyose; nimwakire rero indamukanyo yacu kuri uyu munsi kuko turi muri mwe kandi namwe mukaba muri muri twe, kugira ngo koko dukomeze kubasakazaho amahoro y’igisagirane aturuka muri twe kandi akomoka muri DATA; turi kumwe rero mu njyana y’urugamba, ngaho nimukomere kandi murusheho gukotanira icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, natwe dukomeje kububakira amateka akomeye, kandi dukomeje kubashyigikira muri buri kimwe cyose; nimwakire rero umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira mu bikorwa kuri uyu munsi udasanzwe, kugira ngo koko imbaraga zanyu zikomeze guhinda byinshi mu Isi, natwe turahari kandi turabashyigikiye cyane cyane mu gukomeza kubavugururamo imbaraga zidasanzwe za Roho Mutagatifu kugira ngo koko mubereho kwakira bose kandi mubereho kwakira byose mu rukundo rwanjye na DATA.
NIMUGIRE AMAHORO MBIFURIJE IGITONDO GIHIRE, IGOTONDO CY’UMUGISHA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.