UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 30 WERURWE 2025
Mbakomejemo imbaraga z’ububasha bwanjye kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kandi gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye ibihe nk’ibi ngibi; nifatikanyije namwe rero muri byose kandi ndabakomeje muri buri kimwe cyose, kuko ndi kumwe namwe mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo nkomeze kubasesekazaho imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA, bityo bihore bishyigikiye intambwe yanyu ya buri munsi; ndaganje rero ndi muri mwe kandi nkomeje kubambika imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho kugira ngo koko murusheho kuba intwari ku rugamba kandi murusheho kuba intwari mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nta kibaziga kandi nta kibagamburuza ku murimo mwahamagariwemo n’Uhoraho Imana.
Erega nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose, kugira ngo koko ibikorwa byacu bikomeze iteka kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mwambura kandi murushaho kwamurura imbaraga z’umwanzi mu buzima bwa benshi umwanzi yigaruriye muri iki gihe gikomeye, benshi batakibasha kubona iruhuko ndetse n’ibyishimo bidukomokaho, ahubwo iteka ryose umwanzi agahora ashaka kubibavutsa ndetse no kubibanyaga, ariko rero iteka muri ku rugamba ntimukumve ko muruhira ubusa kandi ntimukumve ko muvunikira ubusa kuko ibikorwa byanyu birahambaye kandi ibikorwa byanyu biratangaje, kuko bikomeje gufasha Mwene Muntu kugera ku mutsindo wa DATA mu buryo budasubirwaho, kandi bikaba bikomeje gufasha Mwene Muntu kwambutswa inyanja z’ibigeragezo ahuriramo nabyo muri iyi Si y’akaga y’imibabaro ndetse n’agahinda benshi bahuriramo nayo, ariko kandi kwakira ndetse no kwiyakira bikababera umutwaro ubaremereye.
Ni ngombwa rero kubabatura kandi ni ngombwa kubabera kuri urwo rugamba uko bikwiriye, mukaberaho koko kwakira benshi kandi mukaberaho kwakira abababaye, indushyi ndetse n’abatereranywe, kugira ngo koko muri urwo rukundo rwa DATA akomeje kubagaragariza iteka ndetse n’iteka, rubashe kugirira koko imbaga itabarika y’abari mu Isi hirya no hino umumaro ukomeye mu kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi mu kubaruhura ibibaremereye ndetse n’ibibagonda ijosi bya hato na hato, nanjye nkomeje kugendana namwe kandi nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi mu mirimo idasanzwe nkorana namwe buri munsi, nkomeje koko kubambikiramo imbaraga kandi nkomeje kubaha ubutwari bwanjye bubafasha gutsinda muri byose kandi bubafasha kujya ku rugamba uko bikwiriye, kugira ngo iteka muhore mutahukana intsinzi kandi muhore mutahukana iminyago cyane cyane mutesha agaciro ibikorwa by’umwanzi byose aho biva bikagera, kugira ngo yamburwe ijambo kandi ibikorwa bye bibi birusheho kwamururwa muri benshi, kuko hari benshi bakomeje gutabaza kandi hakaba hari benshi bakomeje gutakamba, akaba rero ari igihe cyo kubaramiza urukundo rwacu kandi akaba ari igihe cyo kubasigasira mu rugendo rwabo rwa buri munsi, kugira ngo barusheho kurindwa kandi barusheho gucungirwa umutekano mu buryo bukomeye.
Ni mwebwe rero mugomba kugira urwo ruhare mu kurohora ndetse no kuzahura iyo mbaga nyamwinshi y’abari mu Isi, mu kuyisigasira mu rukundo rwa DATA kandi mu kuyifata ikiganza, ndetse no gutwaza abaremerewe bari hirya no hino mu Isi, kugira ngo koko babashe kuruhurwa ibibi ndetse n’ibibaziga mu rugendo rwabo rwa buri munsi; ndi kumwe namwe rero nimuhumure kandi ndi kumwe namwe mu kubatsindira ndetse no kurushaho kugamburuza imitego y’umwanzi yose aho iva ikagera, cyane cyane iyabagiraho ububasha kandi icyashaka kubagiraho ijambo ndetse n’uburenganzira, icyo cyose nkomeje kukiburizamo nkoresheje ububasha bwanjye budatsindwa kandi budatsimburwa; mbabereye ku rugamba rero nimukomere kandi nimukomeze urugendo, kuko ndi rwagati yanyu kugira ngo mbahaze imbaraga ndetse n’ubutwari binkomokaho kandi nkomeze kurinda ndetse no kurengera roho zanyu aho ziva zikagera; nimukomere ndabakomeje Ntore z’Imana dukunda kandi mbambitse imbaraga ibihe nk’ibi ngibi, nimukomere mu rugendo kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri buri kimwe cyose.
Amahoro, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira kugira ngo ubahe guhora muri maso ku rugamba kandi ubahe guhora mugendana natwe muri byose, mwakira kandi musesekazwaho buri kimwe cyose mutegurirwa uko bwije n’uko bukeye, nta nkomyi kandi nta kibaziga; nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga zibafasha kwakira buri kimwe cyose kandi zibafasha gutera intambwe mujya mbere, kuko byose naje kubibagabira mu rukundo rwanjye kandi nkaba nkomeje kubibasendereza nkoresheje ububasha bwanjye njye na DATA.
IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA KANDI NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE NSHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NKOMEJE KUBARINDA NDETSE NO KUBACUNGIRA UMUTEKANO MURI BURI KIMWE CYOSE; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.