UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 08 GICURASI 2025
Ndabaramukije Ntore z’Imana dukunda cyane, mbifurije umunsi mwiza ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi uhora ubazirikana ibihe byose, nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi naje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe kugira ngo koko turusheho gutsemba ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera; ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza mubitegera benshi mu Isi kandi mubitegera Isi yose, kuko nanjye nururukanye ububasha bukomeye kugira ngo ndwanirire Kiremwa Muntu wese aho ava akagera, kandi ndwanirire ababizi ndetse n’abatabizi, kuko byose ari urukundo dufitiye Ikiremwa Muntu ruduhihibikanya uko bwije n’uko bukeye, bityo tukaza gutabarana ingoga benshi bugarijwe n’umwanzi kandi abo bose bazahajwe n’umwanzi tukaza kubarohora mu buryo bukomeye; dukomeje rero kugendana muri ibyo bikorwa cyane cyane kuri uyu munsi byo gutabara ndetse no kurohora imbaga y’abari mu Isi bugarijwe n’umwanzi kandi bakaba bugarijwe n’ibikorwa bye bibi kandi bibisha, bityo rero tukaba twaje gutsemba ndetse no kurushaho kuribata ibitero bibisha by’umwanzi aho biva bikagera, kugira ngo koko turusheho kunoza umugambi wanjye na DATA kuko twazanywe no gukiza ndetse no gucungura Mwene Muntu.
Mu gihe nk’iki ngiki rero tukaba dukomeje kururutsa ububasha bukomeye muri Mwene Muntu kugira ngo koko arusheho kurindwa kandi arusheho gucungirwa umutekano mu buryo bukomeye, bityo tukaba dukomeje kwigaragariza mu bari hirya no hino kandi tukaba dukomeje kururutsa imbaraga z’ububasha bwacu bukomeye kugira ngo koko turusheho gushyigikira benshi bugarijwe n’umwanzi kandi turusheho kurinda ndetse no gucungira umutekano benshi bajyanywe bunyago n’umwanzi mu buryo bukomeye; ibihe nk’ibi ngibi rero tukaba twaje gucagagura iminyururu y’umwanzi aho iva ikagera, kugira ngo Mwene Muntu aho ava akagera akomeze kugaragarizwa urukundo rw’Uhoraho Imana mu buryo butangaje kandi mu buryo bukomeye, kandi akomeze kwisanga ndetse no kwisanzurira mu rukundo rw’Uhoraho Imana mu buryo butangaje kuko Uhoraho Imana akomeje gufungurira amarembo abamwemera kandi abamwizera aho bava bakagera, kugira ngo koko barusheho kwisanga mu bikorwa bye kandi barusheho kwisanzurira mu rukundo rwe ruhoraho, bityo akaba akomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi, mu gukora imirimo ndetse n’ibitangaza mu batuye iyi Si kandi mu kurushaho kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi, kugira ngo koko akomeze kuyigaragarizamo ububasha bwe bukomeye kandi buhambaye.
Namwe rero murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko dukomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu uko bwije n’uko bukeye kandi tukaba dukomeje gukorana ibikorwa bidasanzwe bya buri munsi mu gucogoza kandi mu kurindimura ibikorwa bya Nyakibi aho biva bikagera, kugira ngo koko turusheho gutanga urukundo rwacu kandi turusheho kurugaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; kuri iyo mpamvu rero tukaba dukomeje gutekanira muri mwe kandi namwe mukaba mukomeje gutekanira muri twe, kuko twunze ubumwe mu bikorwa bya buri munsi kandi kandi tugahora tugendana namwe, kugira ngo koko turusheho kubatoza buri kimwe cyose kandi turusheho kubamenyesha igikwiriye kandi igitunganye, bityo mugendere ku murongo w’icyo tubifuzaho kandi mugendera ku murongo w’icyo DATA abifuzaho, bityo rero muri mu rukundo rwacu nimugume mu muzabibu wa DATA, ikiruta ibindi mukomeze gutekanira mu rukari rw’Uhoraho Imana kuko mukomeje kuhagaburirirwa amata meza y’Ijambo ry’Imana, kuko ribasesekazwaho uko bwije n’uko bukeye kandi akaza kwigaragariza muri mwe mu kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza bya buri munsi, namwe rero nimukomeze kwakira ibyo byiza mubaganirizwamo uko bwije n’uko bukeye kandi nimukomeze kwakira ibyo byiza Uhoraho Imana akomeje kubuganiriza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko yaje kubagenderera kandi akaba yaraje kwibanira namwe, akaba yaraje gukorana byinshi cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe akomeje gufungura imbaraga z’ububasha bwe mu mibiri yanyu, kugira ngo zisenderere kandi zisakare hirya no hino ku Isi, byose abikoresheje imibiri yanyu.
Ngaho rero nimurusheho kwagura imitima yanyu kugira ngo koko murusheho kwitegura kwakira ibyo byiza, kuko yaje kubibagabira cyane cyane kuri uyu munsi kandi akaba yaje kubagabira imbaraga zidasanzwe, zibashyigikira kandi zibakomeza mu murimo mwatangijwe kandi mwahamagariwemo nawe; nimumwemerere ababere urukundo mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nimumwemerere mu mitima yanyu arusheho kuhagira intaho, bityo ahore abona icumbi mu mutima wa buri wese; muririnde rero icyatuma asohoka muri mwe ahubwo nimuhore mwumviriza urwo abakunda kandi muhore murusigasiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo rubashyigikire kandi rubateze intambwe mu nzira igana Imana; erega twaje kwifatikanya namwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo natwe turusheho kubiyegereza kandi turusheho kubegereza DATA, we wabatoye kandi we wabampaye kugira ngo ngendane namwe mu bihe nk’ibi ngibi, kandi mu bikorwa nk’ibi ngibi ndusheho kubageza ku njyana y’urugamba kandi ndusheho kubumvisha ndetse no kurushaho kubasobanurira buri kimwe cyose; ndi umusobanuzi w’ibidasobanutse mu buzima bwanyu kandi ndi umusare ubambutsa inyanja ndetse n’ibigeragezo muhuriramo nabyo muri ubu buzima, niyo mpamvu nkomeje kwibanira namwe kandi akaba ari yo mpamvu nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo koko mbafate ikiganza kandi mbashyigikire, mbambutse ibikomeye kandi mbashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; mbafashe ikiganza rero nimukomere kandi murusheho gukataza kuko ndi rwagati yanyu uyu munsi kugira ngo nkomeze kubaronsa imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA kandi nkagabirwa n’Ijuru ryose uko bwije n’uko bukeye kugira ngo nanjye nze kuzibasesekazaho kandi nze kuzisendereza Isi ndetse n’abayituye.
Namwe rero mwagabiwe kandi mwarahiriwe kuko Uhoraho Imana aganje muri mwe, kandi ibikorwa bye bidatsindwa bitavogerwa bikaba bikomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho nimukomeze kugenda gitwari mu rugendo rwanyu kandi mukomeze kugenda gitore kuko mwatojwe n’Ijuru ryose bityo buri kimwe cyose mukaba muri abahamya bo kugihamya kandi mukaba muri abagabo bo guhamya iby’Ingoma ya DATA, kuko byose mwabihawe kandi mukabihishurirwa na DATA mu buryo bukomeye, ngaho rero nimukomeze kuba abahamya beza kandi mukomeze kuba abogezabutumwa b’Ingoma y’Ijuru, natwe turahari kugira ngo dukomeze kuba mu ruhande rwanyu kandi dukomeze guhagararana mu bibazo ndetse n’ibigeragezo muhuriramo nabyo mu Isi, kugira ngo tubakomeze kandi turusheho kubatera inkunga mu by’Ingoma y’Ijuru; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi, nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo koko zirusheho kubuganirizwa mu mibiri yanyu, zibakomeze kandi zibashyigikire mu minsi mibi, kuko ndinze kandi nkaba nkomeje gucungira umutekano buri wese mu ruhande rwe kugira ngo ibikorwa bye koko birusheho kugira ireme kandi mu buzima bwanyu murusheho kwizihira DATA cyane cyane mu kuguma iruhande rwe mwakira kandi mwumviriza buri kimwe cyose abatoza kandi abiyigishiriza uko bwije n’uko bukeye.
NIMUGIRE AMAHORO NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, NDABAKOMEJE NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.