UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 10 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza kandi igitondo gihire kuri buri wese ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi ubashyigikiye mu buryo bw’ukwemera ndetse n’ukwizera, kugira ngo nkomeze koko intambwe ya buri wese kandi mbashyigikire mu bikorwa bya buri munsi kuko naje gufungura byinshi mu buzima bwanyu, kandi nkaba naraje kubatoza imirimo ikomeye Uhoraho Imana abahamagarira kandi yabatoreye kuva kera na kare; nkomeje rero kubambika imbaraga kandi nkomeje kubasakazaho ububasha bwanjye bukomeye, kugira ngo busakare kandi busenderere mu mibiri yanyu, iteka ryose mporana namwe kandi nkagendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo mbatsindire umwanzi kandi mbarwanyirize ibibarwanya iteka ryose; nimukomere kandi nimuhumure kuko ndi ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi nkaba ndi ku rugamba rwa buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kugira ngo ndwanirire roho nyamwinshi z’abari mu Isi, kandi ndwanirire Isi yose muri rusange, bityo ngeze benshi ku mutsindo wa DATA kandi mbakomeze mu njyana y’urugamba mu buryo budasanzwe, kandi nkomeze roho ya buri wese mu Isi kugira ngo koko ikomeze gushyikirizwa ububasha bwa DATA mu buryo bukomeye nta nkomyi.

Namwe nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa bya DATA twaje kwigarurira Mwene Muntu aho ava akagera, kandi tukaba twaje gutanga urukundo rwacu mu buryo budasubirwaho kugira ngo koko amahoro y’igisagirane akomeze asenderere imitima yanyu kandi akomeze asenderere Isi yose muri rusange, bityo dushyigikire byinshi dukomeje kubaka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; turi kumwe rero mu bikorwa kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu njyana y’urugamba, kuko mpaye buri wese gutsinda kandi nkaba mpaye buri wese gukomerera mu bubasha bwanjye n’ubwa DATA, kugira ngo akomeze kurindwa kandi akomeze gucungirwa umutekano mu buryo budasubirwaho, bityo abe koko indorerwamo y’Ijuru mu buryo butangaje, kuko hari byinshi dukomeje kugaragariza mu buzima bwanyu, kandi hakaba hari byinshi dukomeje kubaka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kiri hirya no hino, kugira ngo koko habeho byinshi kandi hakorwe byinshi.

Buri munsi rero tuza kugendana namwe kandi tukaza kwifatikanya namwe mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo koko tugeze benshi ku mutsindo wa DATA kandi turusheho kwifatikanya n’Isi yose muri rusange, mu kuyizahura kandi mu kuyisakazaho amahoro y’igisagirane akomoka muri DATA; nimwakire urwo rukundo rw’igisagirane mpora mbagabira kandi nimwakire umugisha wanjye utagabanyije, ubakomereza intambwe kandi ubashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko uhore usendereye kandi uhore usakara mu mibiri yanyu, bityo murusheho gukiza Isi ndetse n’abayituye mu kwambika ububasha kandi mu gusakaza imbaraga zikomeye mu bari mu Isi kandi mu bari hirya no hino ku Isi, bityo ububasha bwacu burusheho kubarinda kandi burusheho gucungira umutekano benshi bari hirya no hino mu Isi, kuko twururukanye imbaraga zikomeye kandi tukaba twarurukanye ububasha bukomeye, kugira ngo koko turusheho kubusakaza kandi turusheho kubugaragariza hirya no hino ku Isi, mu batuye iyi Si muri rusange, tukaba twaraje kubigarurira kandi tukaba twaraje kubigaragarizamo cyane cyane dukorana imirimo ndetse n’ibitangaza.

Twaje mu Isi guhindura byose kandi twaje mu Isi gushyirana byinshi ku murongo, ni yo mpamvu iteka ryose mbatoza guhora muri maso kandi mugahora murangamiye Ingoma ya DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mwumve kandi mubashe kumenya icyo abifuzaho igihe cyose; mbifurije rero gukomera mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi mbifurije gukataza muri buri kimwe cyose kuko mbashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi, kandi nkaba nkomeje kubafata ikiganza kugira ngo koko nkomeze kurinda kandi nkomeze gucungira umutekano buri wese muri mwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, TURATARAMANYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *