UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 11 GICURASI 2025
Mbifurije umunsi mwiza ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ubakomeje kandi ubashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo koko mbane namwe kandi mbambikire imbaraga mu bubasha bwanjye n’ubwa DATA, nimwakire imbaraga zanjye rero kuko nzibuganirije mu buzima bwanyu, kugira ngo ziganze kandi zitegeke cyane cyane aho muri hose hirya no hino ku Isi, kuko nababumbiye hamwe bana banjye kandi Ntore zanjye kugira ngo dukorane byinshi kandi dukorane imirimo ndetse n’ibitangaza; kuri uyu munsi rero nkaba nashyigikiye buri wese kandi nkaba nazanye imbaraga zidasanzwe, kugira ngo koko ubuzima bwanyu burusheho kwirundurira muri njye kandi murusheho kwirundurira muri DATA, kuko naje guhindura byose mu rukundo rwanjye kandi nkaba naje guhindura bose kugira ngo koko buri wese aho ava akagera arusheho kwakira urukundo rudasanzwe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ngaho rero nimwakire izo mbaraga mbagabira uko bwije n’uko bukeye kandi nimwakire ubwo bubasha bwanjye budatsindwa, kugira ngo bubafashe gukomera ndetse no gukataza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bityo muhore murinzwe nabwo kandi muhore mushyigikiwe nabwo, cyane cyane aho muri hose muhore mwiyumvamo ibyishimo amahoro bisendereye binkomokaho, kuko naje kubibagabira nk’umubyeyi ubakunda kandi nkaba naraje kubibagabira nk’intama mbereye umushumba; ndabarongoye rero kandi mbaragiye mu rwuri rutoshye rwanjye njye na DATA, nimushishe kandi nimunywe kuko muri ku iriba kandi nkaba naje kubavomerera mu buryo bw’agatangaza, cyane cyane kuri uyu kuko naje kubagenderera kandi nkaba naje kugenderera Isi muri rusange ndetse n’abayituye aho bari hirya no hino kugira ngo nkomeze gusakaza imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkomeze gusakaza urukundo rwanjye rutajorwa nkomeje kugabira abanjye aho bava bakagera; erega narabatoye kandi narabatoranyije kuko hirya no hino ku Isi mpafite Ibiremwa byinshi binkunda kandi binyizihira, ariko igihe nk’iki ngiki nkaba nza gutaramana namwe mu rukari rwanjye kandi mu rukari rw’Uhoraho Imana kuko ari yo yababumbiyemo kandi ikabashyira hamwe, kugira ngo koko mubashe gukora umurimo mwatorewe kandi mwahamagariwe kuva kera na kare, najye rero nkaba nkomeje kubabumbira hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo mbambike imbaraga, kandi mbagaragarizemo imirimo ikomeye ndetse n’ibitangaza bihambaye dukomeje gukorana cyane cyane muri ibi bihe.
Ngaho rero nimwakire ububasha bwanjye butsinda byose kandi nimwakire ububasha bwanjye buganza ikibi cyose aho kiva kikagera cyane cyane muri Mwene Muntu, kugira ngo harusheho gusigasirwa icyiza mu buzima bwa benshi kandi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera, bityo arusheho kurindwa kandi arusheho gucungirwa umutekano, kuko izo mbaraga zo gutatanya ikibi cyose nazibahaye kandi nkazibagabira uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo koko mubashe guhagarara mu mwanya wa benshi barangariye mu by’Isi kandi barangariye mu bibi bigiye bitandukanye biri hirya no hino; ngaho rero nimukomeze kubabera ku isonga kandi mukomeze kuba koko ku isonga mu gukora icyiza nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubabera ku rugamba kandi nkomeze kubarwanyiriza ibibarwanya kandi nkomeze kubahigira ibibahiga aho biva bikagera.
Nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire urukundo rwanjye kugira ngo rubasenderere cyane cyane kuri uyu munsi, kuko narubasendereje kandi nkaba ndubasakajeho isaha nk’iyi ngiyi, mu mugisha wanjye wa kibyeyi mbagabira uko bwije nuko bukeye, mu buryo budasanzwe nkabaha gutsinda kandi nkabaha kuganza umwanzi, kugira ngo koko murusheho kwitanga kandi murusheho kwitangira bose mu rukundo ruhoraho; ndabashyigikiye rero kandi mbafashe ikiganza Ntore zanjye njye na DATA, nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe turataramanye ndi Yezu Kristu Umwami w’Abami ukomeje gutsindira muri mwe kandi ukomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko nkomeze kubambika imbaraga kandi nkomeze kubambika igitinyiro cyanjye gihoraho kandi gitagatifu.
Nimuzirikane ibyo nababwiye kandi nimuzirikane icyo mbatoza umunsi ku munsi, kuko naje kubiyigishiriza kandi nkaba naraje kubakomezamo imbaraga zanjye, nkaba naraje kubakomezamo ububasha bwanjye butavogerwa, kugira ngo koko mubashe guhagarara aho benshi batabasha guhagarara, kandi mubashe gukora ibyo benshi batabasha, kuko nabambitse ububasha kandi nkarushaho kubiyegereza, kugira ngo koko dukorane imirimo ndetse n’ibitangaza kandi dukorane byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu mu guhindura ndetse no gusakaza amatwara mashya muri Mwene Muntu, kugira ngo byose bivugururwe kandi byose tubishyirane ku murongo; ngaho nimukomeze kuba maso, ikiruta ibindi mukomeze gusenga nta buryarya, nanjye turi kumwe ndabayoboye kandi mbarangaje imbere mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, nimutsinde kandi nimuhore mutsiratsiza ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera, kuko nabibahaye kandi mukaba mubigabirwa na DATA uko bwije n’uko bukeye; ngaho nimukomere ku murimo kandi nimukomeze urugendo turi kumwe turataramanye ndi Yezu Kristu ubakunda cyane kandi ubahoza ku mutima ibihe byose. NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE UBAKOMEZA KANDI UBASHYIGIKIRA MU BIHE NK’IBI NGIBI, MU BUMWE BW’IMANA DATA, N’UBWANJYE N’UBWA ROHO MUTAGATIFU, AMAHORO, IBIHE BYIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE; AMAHORO AMAHORO, NIMUGIRE IJORO RYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.