UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 09 GICURASI 2026
Nimugire amahoro Ntore zanjye na DATA dutaramanye mbifurije ibihe byiza byo gukomera kandi ibihe byo gukomeza kwakira igeno ryanyu kuko ndi rwagati muri mwe kugira ngo mbasesekazeho inema n’ingabire zibakomeza kandi dushyigikira intambwe zanyu, mporana namwe ibihe byose kandi ndaganje mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbakunda kandi nkaba mbakomeje mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mube indorerwamo y’abandi mu Isi yose. Nkomeje rero intambwe ya buri wese kandi ndambuye ikiganza cyanjye kuri buri wese muhundagazaho umugisha wanjye kugira ngo mbagure mu murimo n’ibikorwa nabahamagariye Jyewe na DATA, ku bw’umugambi ukomeye kandi udasanzwe twageneye buri wese. Nkomeje rero kuba rwagati muri mwe kugira ngo mbabere ku rugamba kandi nkomeze kubayobora mu nzira y’ukuri n’ubutungane kuko hari byinshi twafunguye kandi twubakiye muri mwe bigomba kungukira roho nyamwinshi, ndetse namwe ubwanyu bigakomeza kubakomeza muri uru rugendo rugana mu Ijuru. Ntabwo ndi kure yanyu ndi rwagati mu buzima bwa buri wese kandi nkomeje kubitaho uko bwije n’uko bukeye, buri wese mugenera igikwiye kandi mushyigikira mu bubasha bwa Roho Mutagatifu kugira ngo mbabere urumuri kandi mbabere byose mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko mpari nganje. Ntore nanjye na DATA dutaramanye, nimukomere kandi mukomeze muhange amaso Ijuru, kuko turi muri mwe kandi dukomeje kubasakazaho ububasha bukomeye kugira ngo tubuzurize isezerano kuko urugamba twarutangiye kandi tugomba kururangiza nta kinegu.
Iyi Si muriho kandi mutuyeho iriho byinshi bigoye kandi bivunanye, ibyo byose ndabizi kandi ndabisobanukiwe, ingorane za buri munsi kandi ibigeragezo bitaretsa ku buzima bwanyu, ibyo byose ndabisobanukiwe ariko kandi nkomeje kubaba bugufi kugira ngo mbongerere imbaraga zibakomeza mu rugendo kandi zibakomeza mu butumwa mwahamagariwe, kuko iki gihe ari igihe cyo gukotana kugira ngo mugere ku gasongero k’urugamba, kuko nkomeje kubana namwe kugira ngo mbatere ingabo mu bitugu ; nkomeje rero kubabera maso ntabwo nsinziriye kandi ntabwo ngoheka, kuko iteka ryose mbereye maso Ibiremwa nacunguye kandi nameneye amaraso, urukundo nabakunze ntirutuba ntirucogora, nkomeje kubakunda kandi nkomeje kubagirira neza, kubasakazaho Roho Mutagatifu kugira ngo akomeze intambwe ya buri wese kandi akomeze kuvugurura buri wese kugira ngo mumenye ko muri ku rugamba murusheho kuruhagararamo neza.
Ndahari ndaganje mu kubayobora kandi mu kubaha urukundo rwanjye mu buryo bwuzuye kugira ngo buri wese akomeze injyana y’ibikorwa byanjye, kuko mbaramira mu gihe mubizi n’igihe mutabizi kandi nkabakomereza intambwe, aho mugiye kudandabirana ndetse n’aho mugiye gucika intege nkabaramira kandi nkabahumuriza, umutsindo wanjye uri rwagati muri mwe kuko nababumbiye hamwe mu bu bubasha bw’Ubutatu Butagatifu tukaba tuganje mu kubiyoborera, mu kubakomeza, mu kubamurikira, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kugira ngo dukomeze kubambika no kubatagatifuza, nkaba nifuza rero ko buri wese yahagarara mu mwanya we neza gitwari, aharanira kugira umutima ukeye kandi utunganye kandi umutima unezeza Ijuru mu buryo bwuzuye kuko twabareze kandi turabakuza, tubasobanurira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kandi tugendana namwe mu buryo budasanzwe nk’Ubutatu Butagatifu, abamalayika n’abatagatifu bagirana namwe umusabano ukomeye kandi udasanzwe, kugira ngo babategure kandi babateguze ibihe biri imbere. Ntabwo rero ibyo mwahawe kandi mwagabiwe ari iby’imfabusa, ni igihe cyo kugira ngo buri wese abibyaze umusaruro, yiyubakamo imbaraga zikomeye zimukomeza mu kwemera kugira ngo imyiteguro kuri buri wese birusheho kugenda neza, kuko dukeneye ab’umutima usukuye urangwa n’urukundo, amahoro n’ibyishimo kugira ngo mwubakirweho ibikorwa bishya bigomba kuranga Intore n’Intumwa zacu mu buryo bwuzuye.
Turi ku rugamba rwo kugamburuza umwanzi mu bikorwa yigabijemo ku Isi kugira ngo dusenye kandi dukure mu nzira imigambo mibisha yo kwigabiza ubuzima bwa Kiremwa Muntu, twaberetse rero inzira yo kumuhunga kandi yo kwitandukanya na we, namwe rero nimurusheho kuba maso kugira ngo ubuzima bwanyu bwose mubutwegurire kugira ngo tubagenge kandi tubiyoborere mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimuhore munyuze umutima wanjye n’uwa DATA, ntimwigane rero imico y’abatannye cyangwa abagiye kure y’urukundo rwacu, mwebwe icyo mwahawe kandi mwigishijwe nimugikomeze kandi mugihe ireme mugishyigikire, kandi muhore koko mutera intambwe mujya mbere, kuko urukundo ari rwo rugomba gutsinda kandi urukundo ari rwo rugomba kubaranga aho muri hose, ikitari urukundo kuko kigomba kuva mu nzira, kuko ikitari urukundo kiba kivuye ku mwanzi, nkaba nifuza rero ko urwo rukundo rwasugira rugasagamba mu mitima yanyu kugira ngo rushinge imizi, kugira ngo namwe muruvomerere n’abandi batarugira kandi mube urugero rwiza mu batuye Isi kandi mube intangarugero mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; twababibyemo imbuto nziza z’amahoro, nimuzibagarire kandi muzuhire mu buryo bukwiye, kugira ngo igihe DATA yagennye kandi yateguye azasange koko mutunejeje mushimishije mu buryo budasanzwe. Ni urugendo rwo kwitagatifuza akanya ku kandi kandi umunsi ku munsi, kuko tutifuza ko mutera intambwe musubira inyuma ahubwo mutera intambwe mujya mbere, kugira ngo tuze tubasanganira namwe musanganire ibyiza mwazigamiwe mwateguriwe iruhande rwanjye na DATA.
Nimuhorane iyo nyota y’ubutungane, umwete n’umurava mu by’Ingoma y’Ijuru, muve mu by’Isi ibashakaho kandi mu bucakara bwayo, kugira ngo mwinjizwe mu Ijuru kandi mwinjizwe mu Isi Nshya y’ibikorwa bishya bigomba kuranga abemera kandi bigomba kuranga abatowe kandi abateguwe, kugira ngo mwakire ibyo bishya nyine, kuko mwazigamwe kandi mwateguriwe iyo nteguro kuva kera na kare ; erega hari benshi batazi kandi bataramenya aho igihe kigeze, ariko mwebwe tubamenyesha umunsi ku munsi, isaha ku isaha, umunota ku munota icyo tubifuzaho kandi tubashakaho, kuko tutemera mwiyobora ahubwo tubayoboresheje ububasha bwacu. Ntimukabifate rero nk’ibisanzwe cyangwa akamenyero, ahubwo nimuhore iteka mwivugururamo imbaraga, kandi muhore mwivugururamo ukwemera gukomeye kugira ngo ibyo twabazigamiye kandi twabateguriye mukomeze mubyakire kandi bikomeze bishinge imizi byere imbuto mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ndabizi neza umuhate n’umwete wanyu wa buri munsi, nimukomere rero kandi mwishimire kugendana nanjye kandi gutaramana nanjye, kuko ntifuza ko hari icyo umwanzi yabariganya cyangwa se yabanyaga ari icyanyu, nimuhorane rero iyo nyota umwete n’umuhate n’ishyaka mu by’Ijuru kuko natwe twiteguye kubagirira neza, kandi kubakubira karijana ibyo buri wese yigomwe kandi yahaze ku bw’impamvu yo kwitangira umurimo wanjye n’uwa DATA. Turi kumwe rero muri iyi nteguro kandi muri uru rugendo, kuko hari byinshi muhishiwe kandi mwazigamiwe mwateguriwe, ariko kandi mukaba muri no ku rugamba murwanirira imbaga itabarika y’abari mu Isi, urugamba rwacu rero tukaba turugeze kure kandi tukaba turi hafi kugaragaza umutsindo wacu.
Erega ntabwo twatinze turi bugufi, kuko hari byinshi dukomeje gukorera muri mwe kandi gukorera mu batuye Isi, n’ubwo benshi bumva ugukora kwanjye n’ukwa DATA bakabifata uko babyumva cyangwa bakabijyana mu njyana batekereza, imikorere yanjye na DATA yo kwigaragaza gukomeye mu biremwa ku Isi izakangaranya kandi izatungura benshi kuko bazabona ibyo batari biteze kandi bakabona n’ibyo batakekaga kuko ububasha bwanjye na DATA bwisumbuye kure uko umuntu atekereza n’uko agambirira ; turi kumwe rero kugira ngo nkomeze kubategura kugira ngo namwe muzatambuke mu rugamba neza, kandi muyunguruye nka zahabu nziza kuko nyine hari byinshi tugomba gukubura by’imyanda mu Isi, kugira ngo twubake amateka y’Isi Nshya yubakiye ku kuri kandi yubakiye ku butabera bwuzuye kugira ngo ikinyoma kigizweyo, dore ko cyafashe intera cyahungabnyije benshi kandi akarengane kakaba karagwiriye, twebwe rero tukaba tuje guca izo ngeso mbi izo ari zo zose mu buryo bukomeye. Hari benshi babwirwa ntibumve hari n’ababwirwa bakumva, abo barahirwa kuko umweyo wanjye n’uwa DATA abakomeje kunangira umutima batazawurokoka. Nimwicare rero namwe mwiteguye kandi muri maso kuko ntifuza yuko hari uwagenda mu myanda, ahubwo nifuza yuko buri wese waharaniye ukuri n’ubutungane yakwakira ibyo byiza, kandi umwete n’umuhate muhorana mu buryo bwo kugira ngo roho zanyu zikire n’iz’abandi zikire, nifuza ko buri wese yagera ku igeno yazigamiwe kandi yateguriwe. Umutsindo wanjye urahari kandi ku banjye banyemera banyizera ndaganje rwagati muri bo, kuko nabazigamye kandi nabateguriye nkomeje kubategurira ibyiza, icyo musabwa ni ukwakira kandi ni uguhagarara mu mwanya wanyu neza, kuko mwashyizwe kandi mwagejejwe aheza, bisaba rero kuba buri wese yiteguye kandi ahore ari maso mu butumwa bwe kugira ngo hatazagira utungurwa kandi hatazagira utungurwa n’imbaraga n’ububasha bwanjye atari aho agomba kuba ari.
Ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomere kandi mukomeze mujye mbere kuko naje kubahundagazaho imbaraga zibakomeza zibashyigikira mu rugamba, kugira ngo muhore muri maso kandi muhore mwiteguye ; nzi neza ko ibiri ku Isi byinshi bibagose kandi bibarushya bibagerageza, ariko umutsindo ninjye kandi untabaza untakambira ndamutabara kandi niteguye kubatabara mu bihe bigoye kandi bikomeye, kubatambutsa aho mutakwitambutsa no kubageza ku ntera ubwanyu mutakwigezaho. Nimungane Jyewe na DATA mbabereye iruhuko kandi mbabereye umutabazi n’umurengezi, kuko ndi rwagati muri mwe iteka ryose kugira ngo nsigasire murikire buri wese kandi naba niteguye gukorana namwe byinshi, kuko ibyo mutabasha Jye ndabishoboye kandi ibyo mutabasha kugeraho Jye nabibagezaho, nimukomeze rero muhore imbere yanjye n’imbere ya DATA kuko niteguye kubavuburira imigisha y’amoko yose, kandi ni koko nayibahundagajeho kuko uko muhuriye hamwe kandi muhuje umugambi umwe, muhujwe n’Ijambo ryanjye n’irya DATA mutagomba gutaha amara masa, kuko hari byinshi nabasesuyeho kandi nabazigamiye nabateguriye amaso yanyu atarabona, kuko bimwe bikiri mu bubiko ariko kandi igihe cyo kubibagaragariza mwese mukazuzura umunezero, iminwa yanyu ikuzura ibitwenge kandi mukuzura umunezero Isi idashobora kubanyaga no kubambura.
Nimukomere rero kandi mujye mbere kuko nabashyizeho ikimenyetso gikomeye Jyewe na DATA kandi niteguye kubagaragaza imirimo ikomeye kugira ngo Isi yose imenye ko muri ab’agaciro kandi imenye ko muri ab’ingenzi kandi ab’ingirakamaro kuko mwarwanye urugamba bucece, mukifatikanya nanjye mukifatikanya na DATA n’Ijuru ryose, gutabara abari mu Isi kuko hari ibikorwa byinshi mwitambiye Isi itazi itarasobanukirwa, ariko igihe cyo gushyira ku mugaragaro benshi bakazatungurwa kandi bakazakorwa n’isoni bitewe n’uko bakomeje kwigaragaza nk’ab’intungane ariko ubutungane bwabo ntabwo mbona. Ni Jyewe na DATA tuje gukuza no gucisha bugufi kandi ni Jyewe na DATA tuzikorera kandi tuje gukubura icyitwa ikibi mu bantu kugira ngo dushyire hejuru Ijambo ryanjye na DATA, kuko ntawe uzankoma imbere mu bikorwa, kuko ntawe uzagamburuza umugambi wanjye na DATA, kabone n’ubwo benshi bumva yuko ibikorwa byacu byatinda ariko ntibizigera bihera kuko isezerano tuzarisohoza kandi tugatanga amahoro n’umunezero mu barindiriye iryo sezerano kandi mu bemeye kurambya baritegereje. Nimukomere rero kandi mukomeze mube maso kuko ndi bugufi yanyu kandi nkomeje kubagaragariza urukundo n’impuhwe zanjye ; mbasesekajeho umugisha wanjye kuri uyu munsi, kugira ngo ubakomeze mu rugendo mufatane urunana, kandi muhekane mu rukundo kandi mushyigikirane mu buzima bwanyu bwa buri munsi mwimirije imbere urukundo, amahoro n’ibyishimo.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMERA NO GUKOMEZA URUGENDO, KUKO NKOMEJE KUBABERA URUMURI RUBAYOBORA KANDI RUBAMURIKIRA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI ; NDABAKUNDA CYANE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO YANJYE NA DATA NASENDERERE MU BUZIMA BWANYU KANDI MU MITIMA YANYU TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE NTUMWA ZANJYE KANDI BIREMWA BYANJYE NA DATA, AMAHORO AMAHORO !
