UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU BWO KU WA 03 NYAKANGA 2026

Amahoro yanjye na DATA nasenderere muri mwe Ntore Nkoramutima zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo kuvoma no kuvomererwa, kuko twaje gukorana namwe ibikorwa bikomeye kandi twaje kububakamo imbaraga mu buryo bwo gushimangira no gukomeza ibikorwa byacu muri mwe, kuko tubabungabungiye umutekano ibihe byose, tukaba rero dukomeje kubamenyera icy’ingenzi bityo tukakibagezaho kandi tukaba dukomeje kubahundagazaho ububasha bwacu uko bwije n’uko bukeye ; dukomeje rero gutegura integuro yacu mu buryo bukomeye bukataje kuko tutahagaze mu bikorwa, ahubwo igihe ari iki kugira ngo dukomeze kububakira amateka mashya no kubugururira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru twabazigamiye twabateguriye Jyewe na DATA, tukaba rero tubakomejemo imbaraga zikomeye muri aka kanya kugira ngo mukomere mu Ijambo ryanjye n’irya DATA.

Nimukomere mwambare imbaraga mukomeze umurava n’ubutwari mu murimo twabatoreye twabahamagariye, kuko iteka ryose dukomeje kubaba bugufi kandi kubamurikira no kugendana namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ntituri kure yanyu turi rwagati muri mwe kuko dukomeje kubageza aho integuro yacu igeze kandi dukomeje kubategura no kubateguza aho ibihe bigeze kugira ngo mukomere ku rugamba kandi muhore muhanze amaso Ijuru kuko twiteguye kubagirira neza kandi kubabuganizamo imbaraga zikomeye kugira ngo tubagire abagenerwamurage mu buryo bwimbitse, aho Isi itabamenya itabasobanukirwa kugira ngo twebwe tubasobanure mu bikorwa twubatse kandi mu mbaraga twururukirije muri mwe ; uyu murimo ni uwacu ntabwo twawutangije dukina, niyo mpamvu dukomeje kubana namwe kandi kubagenderera mu kubabungabungira umutekano kandi mu kubamurikira no kubakomeza, kugira ngo tubungabunge umutekano wanyu kandi dukomeze kubungabunga ibikorwa byacu muri mwe.

Muri ab’ingenzi kandi b’agaciro gakomeye, niyo mpamvu tutazabatererana, tutazigera tubahunza umusaya, nimukomere kandi mukomeze mutakambire Ijuru kandi mukomeze mube iruhande rwanjye na DATA, kuko twiteguye gukorana namwe imirimo ikomeye kandi dukomeje kubafungurira ububasha bukomeye, imbaraga zibakomeza mu rugendo ; ntacyo mwamburanye kandi Jyewe na DATA twiteguye kubakorera ibirori bihire, niyo mpamvu igihe nk’iki ari igihe cyo gukomera kandi gukomeza gukataza kuri buri wese, kugira ngo imitima yanyu muyinyegurire kandi muyinture kuko nanjye niteguye kubatura imitwaro y’ibibaremereza n’ibibananiza muri uru rugendo, kuko umwanzi iteka ryose aharanira kubatega imitego kugira ngo abakure mu byimbo by’ibyanjye n’ibya DATA, ariko kandi unkomeyeho ntazatsikira, ntazagwa ngo arambarare kuko ububyutse bwanjye buhari kandi iteka ryose mpora nohereza abamalayika n’abatagatifu, kugira ngo babamurikire bagendane namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; erega muterwa inkunga mu bihe byose, igihe mubizi n’igihe mutabizi kuko tudahwema gukora Jyewe na DATA, kuko tureba igikwiriye buri wese kandi tukareba intambwe zanyu aho zikataje zerekeza, igihe mugiye kugwa cyangwa mugiye gusubira inyuma, bityo tugatabara bwangu kandi tukabarengera.

Nimunkomereho ndabakomeje kandi mbabereye ku rugamba ibihe byose, kuko mbaramiza ubuntu n’impuhwe zanjye kandi niteguye kubana namwe mu buryo bukomeye bwo kubagaragariza imirimo n’ibitangaza ; nimwakire ihumure no gukomera kuri buri wese, kuko naje kubahumuriza muri uru rugendo mu bwitange bwa buri wese kuko mbubona, kandi ishyaka n’inyota buri wese ahorana yo kuntunganira no kunkomeraho, ku bw’Ijambo nagejeje kuri buri wese kandi ku bw’umugambi wanjye muri buri wese ; ntabwo rero icyo twagambiriye kuri mwe  umwanzi ashobora kukigamburuza cyangwa kugisubiza inyuma kereka habayeho kurangara, ariko kandi urugamba twarwanye ni urugamba rukomeye kuko twabarwaniye urugamba inkundura, kuba mushyitse kuri uyu munsi ni ubuntu n’impuhwe zanjye kandi ni urukundo munkunda kandi nanjye mbakunda kuko mutagaragaje ubugwari, ahubwo iteka ryose mwangaragarije umwete n’umuhate mufite mu kunyoboka no kugana DATA ; nanjye rero ntabwo nzabatererana mbari bugufi kandi nkomeje kubakurira mu nzira ibibatsitaza n’ibibatsikiza kugira ngo mumpange amaso mundangamire Jyewe na DATA, kuko dufite byinshi tuje kugurura muri mwe kugira ngo unkomeyeho mugeze ku mutsindo kandi ukora ugushaka kwanjye uko mbyifuza mbishaka kugira ngo mugeze ku mutsindo w’icyo nabahamagariye nabatoreye  nabatoranyirije ni uko muba intangarugero muri bose, kandi mugatambuka ibyaziritse abandi kandi mugafata intera n’intambwe, gutanga urugero rwiza no kwera imbuto mu bikorwa byanyu bya buri munsi ; nkomeje rero intambwe ya buri wese, mbasesekajeho imbaraga zibakomeza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko iteka ryose mpora muri mwe mbasakazaho ububasha bwa Roho Mutagatifu kugira ngo abayobore kandi abakomeze, abagure kandi abashyigikire mu rugendo rwanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; nimukomere ndabakunda kandi nkomeje kubazigamira no kubategurira ibyiza, kuko icyo nabageneye kandi nabateguriye igihe kiri bugufi kandi cyegereje kugira ngo tugishyitse mu biganza bya buri wese.

Ntore Nkoramutima zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, mbahobereye mu rukundo rukomeye kuko mbafunguriye umutima wanjye kugira ngo mbahaze ibyiza bivubuka mu mutima wanjye kugira ngo muhabwe imbaraga kandi muhabwe inema n’ingabire z’amoko yose, kuko naje kubakomereza intambwe kandi kubashyigikira mu rukundo rwanjye, ngira ngo mubeho mubeshejweho n’Ijambo ryanjye kandi mukomeze kugurumana ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu, muhorane icyizere, ukwemera n’ukwizera kugira ngo mubashe gutsinda urugamba kandi mubashe kugera ku ntera n’intambwe twifuriza buri wese ; nimuhumure naratsinze kuko umutsindo wanjye uri muri mwe kandi natsindiye bose abanyemera, abanyizera ntazemera bakozwa isoni n’ikimwaro ; ni aha buri wese rero kugira ngo mukomere kandi mukataze mu buryo bwo kungana kandi kugana DATA kuko ibyo tubazigamiye imbere ari ibyiza kandi ibyo twabateguriye twabateganyirije ari iby’ingenzi kandi iby’ingirakamaro, nkaba nifuza rero ko ibyo byose mwazigamiwe mugomba kubyakira kandi kubisesekazwaho, kuko twiteguye gutaramana namwe kandi kubagaragariza ibirori bihire nyuma y’uru rugamba mutahukanye intsinzi.

Turi kumwe narabizigamiye kandi mbazigamiye ibyiza, namwe rero nimubikomereho kandi mubihe agaciro, kuko nanjye umpesha ikuzo, unyubahisha nanjye nzamwubahisha ; mbakomereje intambwe mu buryo budasanzwe kandi nkomeje kubafungurira ibyiza by’Ijuru kugira ngo bikomeze bisabe bisenderere muri mwe, kandi mukomeze kwakira ibyishimo mugabirwa n’Ijuru kandi muhabwa n’Ijuru, kugira ngo muhore iteka mutsinda umwanzi kandi mumuribatisha ububasha mwambitswe kandi mugabirwa umunota ku munota ; nkomeje rero kubana namwe mu buryo bwo gushyigikira ibikorwa by’isengesho ryanyu, kuko rigirira akamaro imbaga itabarika kandi mu bwitange bwa buri wese yitanganye umutima w’urukundo hakaba hari byinshi rigirira akamaro roho zanyu n’iz’abandi ; nimukomere rero mutwaze kandi mutwaranire Ijuru ryose, turi kumwe ndabakunda kandi niteguye kubakorera imirimo n’ibitangaza kuri buri wese, kugira ngo uko murushaho gutera intambwe mu byoroshye n’ibikomeye, mugakomeza kugaragaza umwete n’umuhate mufite mu byo twabatoreye twabahamagariye, kugira ngo mukomeze muhabwe imbaraga zibakomeza muri urwo rugendo kandi zizabaha gushyika mu byiza mwagokeye kandi mwaruhiye, kuko ingororano yanyu iri bugufi.

Nimukomere turi kumwe ndabakunda Nkoramutima zanjye na DATA, mbasesekajeho umugisha wanjye ukomeza intambwe zanyu, kuko imitima yanyu nyizi kandi buri wese ku giti cye nkaba musobanukiwe, kandi intera n’intamwe buri wese agenda atera Jyewe na DATA tukaba tuyizi ; nkomeje intambwe ya buri wese ku badandabirana kandi ku bakomeje gukataza mu kwemera, kugira ngo nkomeze intambwe yanyu ikatarije aheza, bityo kugira ngo ntange ihumure, no kubacika intege kandi n’abasubira inyuma kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga mu rugendo mwatangiye, kuko iyi Si iriho byinshi bigoye kandi biruhije benshi kandi bikomeje kubera ibitsitaza benshi bari mu Isi ; ni mwebwe rero mugomba gufata iya mbere mu guheka abo bose bacika intege kandi basubira inyuma, kuko twiteguye kugaragaza umutsindo wacu ku barambije mu masezerano kandi ku bakomeje kuba maso mu mwanya w’abandi, nta kizadusubiza inyuma rero mu bikorwa byanjye na DATA, kuko twiteguye gusohoza ibyo twabatangarije kandi kubaka imbaraga mu buzima bwanyu kugira ngo dusohoze isezerano uko twabigennye kandi twabiteganyije kugira ngo twuzuze umugambi wacu, kandi integuro yacu igerweho mu buryo bwuzuye budasanzwe.

NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE NTORE NTUMWA ZANJYE NA DATA, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE UKOMEZA INTAMBWE ZANYU KANDI UMURIKIRA BURI WESE KUGIRA NGO MUKOMERE KANDI MUKOMEZANYE MU GUSHISHIKARIRA IBIKORWA BYANJYE NA DATA, KUKO TURI BUGUFI KWIGARAGAZA MU BIKORWA-NGIRO KANDI BIFATIKA BIZATANGA UMUKIRO KURI BENSHI KANDI BIZARUHURA ABARUSHYE, ABAREMEREWE N’IMITWARO ; NDABAKUNDA TURI KUMWE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NASAKARE MURI MWE, NDABAKUNDA NTORE ZANJYE, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *