UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, turi kumwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kugubwa neza, turi kumwe turataramanye mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo koko nkomeze kubageza ku mutsindo wa DATA, nimwambare rero muberwe kuko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi ububasha bwacu koko bukaba buganje muri mwe kugira ngo bukomeze kubateza intambwe kandi bukomeze kubavugururamo ukwemera gushyitse kuri buri wese, nimwakire rero imbaraga zacu kandi nimwakire ububasha bwacu butsinda byose bukaganza byose, kuko twamanuye imbaraga zidasanzwe zitatanya byose kandi zitatanya bose cyane cyane abatari mu gushaka kw’Imana, bityo rero mukaba mufitemo uruhare kandi mukaba mufite ububasha bukomeye bwo gukomeza gutatanya ikibi muri Mwene Muntu kandi mukegezayo ikizira kandi ikibi cyose aho kiva kikagera kibangamiye urukundo rwa DATA.

Ndi kumwe namwe kandi nifatikanyije namwe muri byose nimukomere ku rugamba turi kumwe, mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ububasha bwanjye butavogerwa ndi Malayika Rafayeli kugira ngo mbakomeze mu njyana y’urugamba kandi mbashyigikire mu bikorwa bya buri munsi, bityo dukomeze gucogozanya ubukana bw’umwanzi aho buva bukagera kuko bwibasiye Mwene Muntu kandi bukaba bukomeje kwigarurira Mwene Muntu aho ava akagera, ni yo mpamvu duhagurukanye ingoga kandi ni yo mpamvu duhagurukanye imbaraga zikomeye kugira ngo dusenye kandi turibate ikibi cyose aho kiva kikagera, twambure ijambo umwanzi kandi dutsiratsize ububasha bwe bukomeye, mu rukundo rw’Uhoraho Imana ndi kumwe namwe kugira ngo koko nkomeze kubambika imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho, bityo namwe mujye ku murimo mwambaye kandi mukereye koko kurwana urugamba rwa buri munsi.

Nkomeje rero kubashyigikira kandi nkomeje kubambika imbaraga, nkomeje kubashyira mu gitinyiro cyanjye gihoraho kugira ngo umwanzi nababona ahunge kandi umwanzi nababona yihinde, kuko uko bwije n’uko bukeye dukomeje kubasendereza ububasha budukomokaho kugira ngo koko muhore mutsinda umwanzi ibitego kandi muhore mumuganza, mumutsiratsiza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo rero ubwo bubasha tukaba dukomeje kububasendereza kandi tukaba dukomeje kububasakazaho kugira ngo koko imbaraga zacu iteka ryose zihore zumvikanira muri mwe; ngaho nimukomeze kujya mbere kandi nimukomeze kuganza muri byose, nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, amahoro yanjye n’aya DATA nature kandi nasendere mu buzima bwanyu, kuko nganje muri mwe kandi nkaba nkomeje kubacungira umutekano ibihe byose, kugira ngo koko ububasha bwanjye n’ubwa DATA bukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nta nkomyi kandi nta kiri imbogamizi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko dukomeje gukura byose mu mayira kandi tukaba dukomeje gukuraho ikibi ndetse n’ikizira cyose aho kiva kikagera kugira ngo koko mu rugendo rwanyu rwa buri munsi murusheho kwisanga kandi murusheho kwisanzurira mu rukundo rwacu.

MBAMBITSE IMBARAGA RERO KANDI NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KU RUGAMBA, TURI KUMWE KUGIRA NGO MBAKOMEZE KANDI MBASHYIGIKIRE MU MINSI MIBI, MBAMBITSE IMBARAGA NIMUGUME MU MUZABIBU WA DATA KANDI NIMUGUME MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA, NANJYE NDABASHYIGIKIYE KANDI MBAFASHE IKIGANZA NDI MALAYIKA RAFAYELI; AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NTORE Z’IMANA DUKUNDA, IBIHE BYIZA KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *