UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 18 GICURASI 2025
Amahoro y’Imana nasakare mu mitima yanyu Ntore dutaramanye kandi nshuti bavandimwe banjye nshyigikiye mu bikorwa bya buri munsi, ndi kumwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi ubahora bugufi igihe cyose, kugira ngo dukorane byinshi kandi turusheho gukorana imirimo ndetse n’ibitangaza mu batuye iyi Si, bityo nkaba ndi kumwe namwe ku rugamba rwa buri buri munsi kandi nkaba nkomeje gutsindira muri mwe iteka ndetse n’ibihe kugira ngo koko turusheho kwereka umwanzi ko yatsinzwe kandi ko ari nta jambo abafiteho; ndi kumwe namwe rero nimukomere ku rugamba turi kumwe mu buryo budanzwe, kandi mu bikorwa nk’ibi ngibi dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye, ndi kumwe na buri wese kugira ngo nkomeze kumukindikiza imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho, bityo aho muri hose muhore mutezwa intambwe n’Ijuru ryose kuko twururukiye muri mwe kandi tukaba twaraje kurwanana namwe urugamba rwa buri munsi kugira ngo koko dushyirane byinshi ku murongo kandi dushyirane buri kimwe cyose mu mwanya wacyo, kuko twaje gutandukanya ikibi n’icyiza muri Mwene Muntu, kugira ngo koko ikiri icyiza kirusheho kurindwa kandi kirusheho gucungirwa umutekano kuko turi mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana kandi tukaba turi mu mpinduka zikomeye, kuko dukomeje gushyigikira ikiri icyiza kandi tukaba dukomeje gutsemba ndetse no kuribatisha ububasha bwacu ikibi cyose aho kiva kikagera kugira ngo koko turusheho kugaragaza urukundo rwa DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.
Nimukomere rero kandi mukomeze kungikanya intambwe mujya mbere, nanjye ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza mu bikorwa bya buri munsi, kuko mbaha gutsinda kandi nkabaha umutsindo wanjye iteka kugira ngo uganze kandi utegeke mu buzima bwanyu bwa buri munsi; iteka ryose rero imirimo yanjye n’iya DATA nihore yigaragariza muri mwe kandi nihore yumvikanira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko koko twaje kubakoreramo ibikomeye kandi tukaba twaraje kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza, uko bwije n’uko bukeye rero tuza kwifatikanya namwe mu kurwana urugamba kandi mu kurwanya umwanzi twivuye inyuma, kugira ngo duhigike ibitero bibi bye bibisha kandi duhigike ibikorwa bye bibisha byose aho biva bikagera, bityo Mwene Muntu yari yibasiye arusheho kurindwa kandi arusheho gutabarwa n’ububasha bukomoka muri Uhoraho Imana, kuko akomeje kubwururutsa nta nkomyi kandi akaba akomeje kubwururutsa uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo abamwizera kandi abamwiringira bose aho bava bakagera barusheho gutabarwa, kandi barusheho kuba koko mu rukundo rwe mu buryo budasubirwaho.
Ndi kumwe namwe rero nkomeje kubarinda kandi nkomeje kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose kugira ngo ububasha bwacu bugenga byose bukomeze kubashyigikira kandi bukomeze kubateza intambwe bukomeze kubasigasira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye, ibihe byose nimuhore muganza kandi muhore mutegekera muri njye, kuko nabahaye ubwo bubasha bwo kugaragarizwamo ibimenyetso ndetse n’ibitangaza binkomokaho, kuko ububasha bwose mbugabirwa na DATA bityo namwe nkaza kububagabira, kugira ngo koko aho mugeze ndetse n’aho munyuze burusheho kubigaragarizamo kandi imbaraga zanjye ari zo zanyu, zirusheho kwigaragariza mu batuye iyi Si mu guhindura ndetse no kongera kubaka amateka mashya muri Mwene Muntu, mu mpinduka zikomeye rero dukomeje gukorera hirya no hino kandi dukomeje kugaragariza mu batuye iyi Si, ni yo mpamvu dukomeje kurandura ikiri ikibi cyose kugira ngo kirusheho kuva muri Mwene Muntu koko, bityo harusheho kurindwa kandi harusheho gucungirwa umutekano icyiza dukomeje kubiba muri Mwene Muntu kandi dukomeje gusigasira mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo koko kirusheho kwigaragaza cyane cyane mu bihe nk’ibi ngibi.
NIMUGIRE AMAHORO MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KANDI GUKOMEZA URUGENDO KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA MBAMBITSE IMBARAGA KANDI MBAHAYE UBUBASHA BWANJYE BUTAVOGERWA KUGIRA NGO BUTSINDE KANDI BUGANZE BUTURE MURI MWE UBUZIRAHEREZO; NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURATARAMANYE MBAFASHE IKIGANZA KANDI KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.