UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 04 KAMENA 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, ndabaramukije mwese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, kuko mbaha gutsinda kandi nkabaha kuganza ikibi cyose, cyane cyane ibinyabubasha byose aho biva bikagera, nkaba nkomeje kubaha imbaraga zo kubiribatisha, imbaraga z’ububasha bwacu tubasesekazaho kandi dukomeje kubasendereza uko bwije n’uko bukeye; nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi kuko nkomeje kubaha imbaraga kandi nkaba nkomeje kubaha urukundo rwanjye kugira ngo rukomeze guhora iteka rwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
Ndaganje iteka rero ndi kumwe namwe mu bikorwa bya buri munsi kandi ndaganje mu buzima bwanyu, kugira ngo mpore iteka mbaha gutsindira mu mutsindo wanjye n’uwa DATA, kandi mbahe guhora mugendera mu rukundo rwanjye iteka ryose ndetse n’aho muri hose muhore murangwa narwo kandi ruhore rubahihibikanya cyane cyane mu nzira igana Imana mukomeze kuyigendamo nta nkomyi, kuko koko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi ububasha bwacu bukomeye bukaba bukomeje kururukirizwa muri mwe iteka ryose kugira ngo burusheho kubakomeza kandi burusheho kubashyigikira, burusheho kubacungira umutekano impande n’impande kandi burusheho koko kubarinda kandi burusheho kubiyambika wese kuko koko mu bihe nk’ibi ngibi dukomeje kwambika imbaraga ndetse n’ububasha abacu aho bari hirya no hino kandi tukaba dukomeje kubagaragarizamo imirimo ndetse n’ibitangaza bikomeye, cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza rero tukaba twaje koko gukora imirimo ndetse n’ibitangaza mu batuye iyi Si kugira ngo koko Isi n’abayituye barusheho kwakira imbaraga kandi barusheho kwakira ububasha bukomeye budukomokaho.
Ngaho rero nimukomeze gutegera ibiganza bose kandi murusheho kwakirira abatuye iyi Si mu buryo budasubirwaho kuko koko mwashyizwe ahirengeye kandi mugashyirwa ahitegeye, kugira ngo mukomeze gutegera ibiganza benshi mu buryo bugiye butandukanye; nimwakire rero kuko hari byinshi nazanye muri mwe kandi hakaba hari byinshi mbasendereje cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza kugira ngo mukomeze kwishimana natwe nk’ab’Ijuru kandi mukomeze kugendera mu njyana y’ibikorwa bya DATA mu buryo budasubirwaho, kuko akomeje kubyururukiriza rwagati yanyu kandi akaba akomeje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwe cyane cyane mu mirimo yanyu ya buri munsi, kuko koko ari bwo butumwa mwahamagariwe kandi mugahamagarirwa kubukora mutiganda; nimukomeze rero urugendo nanjye turi kumwe ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga kugira ngo mukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko koko turi kumwe nk’Ijuru ryose bityo tukaba twaje kubatera ubutwari, kandi tukaba twaje kubaha imbaraga mu buryo budasubirwaho cyane cyane kuri uyu munsi; ndabashyigikiye rero kandi mbafatiye iry’iburyo muri byose, nimukomeze kugendera mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru nanjye turi kumwe, kugira ngo nkomeze kubahaza imbaraga n’ububasha binkomokaho kandi bikomoka muri DATA.
IBIHE BYIZA TURATARAMANYE NKOMEJE KUBACUNGIRA UMUTEKANO MURI BYOSE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO TURI KUMWE NDABAKUNDA; AMAHORO AMAHORO, NDI KUMWE NAMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.