UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 14 NYAKANGA 2025

Umunsi mwiza Biremwa by’Imana dukunda cyane, ndabaramukije igitondo nk’iki ngiki ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi ubahorera ku rugamba rwa buri munsi igihe cyose; nimwakire imbaraga zo gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri wese kuko mbahaye imbaraga, kandi nkaba mbahaye amaso mashya kuri buri wese kugira ngo arusheho kureba kandi arusheho kubona, arusheho kumva ndetse no kumvira ikijyanye n’ugushaka kw’Ingoma ya DATA, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubongeramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo zikomeze kubafasha ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi zikomeze kubafasha mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko koko turi mu mutsindo w’Uhoraho Imana kandi tukaba turi mu ntsinzi ikomeye y’ibikorwa bya DATA, bikomeje kwigaragariza hirya no hino mu batuye iyi Si cyane cyane muri ibi bihe, kuko dukomeje gusakaza imbaraga z’ububasha bwacu kandi tukaba dukomeje kuzitanga mu buryo budasubirwaho, kugira ngo Mwene Muntu wese aho ava akagera arusheho kuzurizwa kandi arusheho gusakazwaho imbaraga nyambaraga zimufasha koko gukomeza kwitegura cyane cyane mu buzima bwe bwa buri munsi, kugira ngo ahore anogeye Imana kandi ahore abereye koko kuba mu gushaka kwayo uko bikwiriye; ni muri izo nteguro rero dukomeje kugaragariza mu batuye iyi Si kandi ni muri iyo nteguro dukomeje kugaragariza mu Isi yose muri rusange, kuko dukomeje kugenda twimura ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera, kandi tukaba dukomeje kugenda tugihigikisha ububasha bwacu, kugira ngo gitsindwe kandi gitsiratsizwe, bityo ikiri icyiza gikomoka muri Uhoraho Imana gikomeze kogezwa hirya no hino kandi gikomeze gusakazwa mu mbaraga zidatsindwa dukomeje kugaragariza muri benshi mu Isi.

Ngaho rero Ntore z’Imana dukunda nimurusheho kwitegura cyane cyane muri ibi bihe bikomeye, kuko koko dukomeje gutegura benshi mu Isi kandi tukaba dukomeje guteguza byinshi mu Isi, ari nako dutegura koko byinshi mu Isi kuko hari byinshi dukomeje kubururukiriza kandi hakaba hari byinshi dukomeje koko kururukiriza muri Mwene Muntu kugira ngo Mwene Muntu wese aho ava akagera ahabwe imbaraga kandi ahabwe urukundo rusendereye rukomoka muri Uhoraho Imana, bityo ruhore iteka rumusimbagiza kandi ruhore iteka rumusindagiza mu rugendo rwe rwa buri munsi; ni yo mpamvu rero dukomeje gutaramana namwe kandi ni yo mpamvu dukomeje kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dutsinde kandi dutsiratsize ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera, bityo abari maso barusheho guhabwa imbaraga nshya zidukomokaho kandi abakataje mu rugendo rugana Imana, barusheho kongererwa imbaraga ndetse n’ububasha koko bidukomokaho; harahirwa rero abari maso muri ibi bihe kandi harahirwa abakomeje koko gutumbira mu ruhanga rwa DATA kugira ngo bumve kandi barusheho kumvira icyo abashakaho kandi icyo abifuzaho cyose kugira ngo muri uko gutuza kandi muri uko gutumbira mu ruhanga rwe, barusheho gukora icyo yifuza kandi icyo ashaka, bityo bahore iteka bagendera mu nzira ze nk’uko abisaba buri wese kandi nk’uko akomeje kubishishikariza abatuye iyi Si bose.

Mwebwe rero mwahishuriwe byinshi byiza cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe dukomeje kugendana namwe nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kugira ngo turusheho kubasobanurira byose kandi turusheho gushyirana namwe byinshi ku murongo, kuko mutari mwenyine ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi mukaba mutari mwenyine mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ahubwo tuza gukorana namwe kandi tukaza kugendana namwe muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko turusheho kubageza ku mutsindo wa buri munsi; nimwakire rero byose kuko nabibazaniye kandi hakaba hari byinshi nkomeje kubategurira cyane cyane kuri uyu munsi, bityo ingabire ndetse n’ingabirano zinkomokaho ndetse n’izikomoka muri DATA, izo zose zikaba zikomeje gusenderezwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho rero nimwakire kandi mwakire imbaraga ndetse n’ububasha bidukomokaho kugira ngo birusheho kuvugurura Isi binyujijwe mu mibiri yanyu, kandi nimwakire ububasha bunkomokaho kugira ngo burusheho gushyigikira benshi mu Isi, kuko naje gutaramana namwe kandi nkaba naraje kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo dushyigikire benshi mu Isi kandi dushyigikire byinshi mu Isi, cyane cyane ibyo umwanzi yangije kandi ibyo umwanzi yari yarigaruriye turusheho kongera kubyubaka bundi bushya kandi turusheho kongera kubyigarurira mu buryo bw’agatangaza; ngaho nimube maso mushikame kandi mukomere ku rugamba kuko nanjye nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubongeramo imbaraga za buri munsi kugira ngo mushyigikirwe kandi murusheho kurindwa ndetse no kurushaho gucungirwa umutekano muri buri kimwe cyose, kuko ndi kumwe namwe ibihe byose kandi nkaba nkomeje gukorana namwe byinshi ibihe byose, kugira ngo nkomeze kubageza ku mutsindo wa DATA.

NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE NIMUGUME MU MUZABIBU WANJYE N’UWA DATA, TURI KUMWE MBAMBITSE IMBARAGA Z’URUKUNDO RWANJYE KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO; NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *