UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 KANAMA 2025

Amahoro amahoro, mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda cyane, mbambitse imbaraga kandi mbahaye ubutwari bwo gukomeza urugendo nta kibakoma imbere, kuko mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, mbahaye imbaraga rero ubutwari ndetse no gukomera kuri buri wese, nimwakire imbaraga nshya mbazaniye kandi nimwakire ububasha buvuguruye, kugira ngo bubashoboze byose cyane cyane mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndi kumwe namwe kandi mbahaye gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri umwe umwe wese, murinda icyamusubiza inyuma kandi murinda icyatuma atsitara mu rugendo rwe rwa buri munsi, ahubwo nkomeje kubavomereramo imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho kugira ngo bisesekare kandi birusheho gusendera mu mibiri yanyu; ngaho rero nimukomeze kurwanirira roho nyamwinshi cyane cyane iz’akazuyazi muri ibi bihe, izo zose zitazi iyo ziva niyo zigana kugira ngo mukomeze kuzigeza ku mutsindo wa DATA mu buryo budasubirwaho, natwe dukomeje kubatiza imbaraga kandi dukomeje kubongeramo ububasha bwacu budasubizwa inyuma kandi budatsindwa ku rugamba uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo namwe murusheho kugira umurego mu by’Imana kandi murusheho kugira umwete mu gukora icyo Uhoraho Imana ashaka mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega turi kumwe mu mutsindo wanjye n’uwa DATA, kandi turi kumwe mu mbaraga z’ububasha zimukomokaho kuko ahora avomerera iteka roho zanyu kugira ngo zirusheho kugira koko ishyaka ndetse n’inyota byo kumukorera ubutitsa kandi ubutaretsa.

Dukomeje rero kubambika kandi dukomeje kubasendereza imbaraga n’ububasha aho biva bikagera kugira ngo bikomeze kubaka roho zanyu kandi bikomeze gusenderera mu mibiri yanyu, nimubyakire rero bityo mubikoreshe uko bikwiriye kandi murusheho kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro, kuko koko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza ibikorwa twabibye muri Mwene Muntu kandi akaba ari igihe cyo kugaragaza imbaraga zacu hirya no hino mu Isi, dukora ibikorwa bidasanzwe kandi turushaho kugaragaza impinduka nshya mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kuko hari byinshi dukomeje gukorana namwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje gukorera mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kugira ngo turusheho kugiteza intambwe kandi turusheho gutengeneza ikibi cyose aho kiva kikagera, kugira ngo umwanzi yamburwe ijambo kandi ububasha bwe burusheho gutsiratsizwa mu buryo bwa burundu.

Namwe rero nimurusheho gukindikiza intwaro, kugira ngo tugendane kuri urwo rugamba kandi dukorane urwo rugendo kuri buri umwe umwe, nimutsinde kandi nimuganze ububasha bwa Nyakibi bwose aho buva bukagera kuko ari njye ubahaye kuganza ndetse no gutsinda imitego ya Nyakibi yose aho iva ikagera; erega ntaramanye namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu buryo budasanzwe, kugira ngo mbatsindire kandi mbambike ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe uko bwije n’uko bukeye, bityo muhore mutsindira mu rukundo rwacu kandi muhore mugendera mu gushaka kwacu uko bikwiriye; ndi kumwe namwe ndabashyigikiye kandi mbakomereje intambwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo urukundo rwacu rurusheho kwiyongera mu buzima bwanyu kandi rurusheho kwiyongera mu buzima bw’Ikiremwa Muntu bityo ikibi cyose ndetse n’igisa nacyo, kirusheho guhigikishwa ububasha dukomeje kubururukirizamo uko bwije n’uko bukeye.

Dukomeje rero kugendana namwe cyane cyane mu isengesho ryanyu rya buri munsi, kugira ngo tubatsindire umwanzi kandi turusheho kumuhashya mu buryo bwa burundu, kugira ngo koko ikibi akomeje gushukisha Mwene Muntu kirusheho gutsindwa ndetse no gutsiratsizwa mu bubasha bwacu bukomeye; nimwakire intwaro z’urumuri zibafasha muri byose kandi nimwakire intwaro z’urumuri, kugira ngo zibatsindire aho mutabasha kwitsindira kuko koko ububasha bwa DATA buganje muri mwe, kugira ngo bubashoboze muri buri kimwe cyose kandi buhore bugendana namwe iteka aho muri hose hirya no hino.

NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA, MBAHAYE UMUGISHA WANJYE UBASHYIGIKIRA KANDI UBAKOMEZA MU MINSI MIBI BANA B’UHORAHO IMANA KANDI BIREMWA BYA DATA DUTARAMANYE; NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *