UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 21 UGUSHYINGO 2025

Mbasesekajeho urukundo rwanjye ruhoraho, Ntore Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, mbasanganije ibyiza byanjye kugira ngo mbuzurize kandi mbasesekazeho ububasha bwanjye butavogerwa kandi budakumirwa, kuko nabiyegereje kandi tukaba twunze ubumwe mu buryo bwuzuye ndi Uhoraho Imana ubitaho kandi ubavomerera, ubamenyera igikwiye kandi icy’ingenzi n’icy’ingirakamaro kuri roho zanyu; ngaho rero nimukungahazwe kuri roho zanyu muhabwe imbaraga n’ububasha bubafasha gukomera mu rugendo no mu rugamba, kuko ndi bugufi yanyu kandi nkomeje kubasesekazaho amahoro n’ibyishimo byanjye, kugira ngo biganze muri mwe bityo bigamburuze icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi; nabahaye rero kugendana Ijambo ryanjye kandi kugendera mu gitinyiro cyanjye, nimukomere kandi murwane urugamba inkundura, kuko ari igihe cyo gukoma umwanzi mu nkokora mu buryo bwuzuye busesuye busendereye; nkomereje intambwe Intore n’Intumwa natoye kandi nizigamiye natoranyije kugira ngo muhagararire ibikorwa byanjye mu Isi mu buryo bwuzuye kuko nifatikanyije namwe mu bikorwa by’isengesho rirohora kandi ritabara riramira roho nyamwinshi, nimukomere rero kandi mungane kandi nimukomeze kwakira ibyiza mbagabira mbaha, kuko nanjye mbasanganije urugwiro rwinshi kandi imbaraga n’ububasha bwanjye mbibakindikije kugira ngo mukomeze mube intwari muri uru rugendo no mu rugamba; ndabashyigikiye rero mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nkomeje kubafunguriramo amasoko y’ibyiza, kugira ngo mbagure kandi mbakomereze intambwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mwishime mu rukundo rwanjye rutavogerwa kandi rudasubirwaho.

Erega ndi muri mwe ndaganje kuko guhumeka ari jye ubibaha kandi nkahora iteka mbarinze mbacungiye umutekano ku bw’umugambi w’icyo nabahamagariye nabatoreye; nkomeje rero kubambika imbaraga, kubatagatifuza mbahundagazaho umugisha wanjye kandi ibyishimo n’amahoro yanjye ngo bisabe bisenderere muri mwe; ndabakunda Ntore nahurije hamwe ku bw’Ijambo ryanjye kandi nabahaye kugaragira intebe y’Ijambo ryanjye mu buryo bwuzuye, kugira ngo igihe nk’iki mukomeze mwitambire benshi, abagiye kure y’urukundo rwanjye bakantera umugongo, kugira ngo muhore imbere yanjye mubatabariza kandi mubatakambira kugira ngo baronke impuhwe n’imbabazi; muri ab’agaciro muri ab’ingenzi mu maso yanjye kuko mufite byinshi mukorana nanjye, kandi mugahosha uburakari igihe cyose munje imbere mutakamba mudataha amara amasa, kuko nunze ubumwe namwe kugira ngo imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye mbusesure muri mwe.

Murahirwa rero kuko mwanje iruhande kandi mukomeje kuntega amatwi kugira ngo mbungure ubwenge kandi mbakoreremo imirimo n’ibitangaza kuko muri umwihariko wanjye kandi Intore n’Intumwa nizigamiye nitoreye mu muryango muhire wanjye, nsesekazaho ibyiza byanjye bityo bigasenderera Isi; murahirwa rero kuko mubereyeho kwakira abandi bose mu Isi, nkaba rero namwe nkomeje gukora byinshi kuri roho zanyu n’imibiri mu buryo bwo kubatagatifuza kugira ngo mbahindure Icyaremwe gishya, kuko nabagize fondasiyo ikomeye y’ibikorwa byanjye kugira ngo nuzuze umugambi nagambiriye kuva kera na kare, wo gusohoza isezerano ryanjye mu bemera kandi mu bizera; nimukomere mube intwari ku rugamba ndabakunda kuko nkomeje kubasakazaho urukundo rwanjye, kandi nkomeje kubasesekazaho imbaraga zibakomeza mu rugendo no mu rugamba kugira ngo mwishime munezezwe n’ibyiza mbagabira kandi mbagenera.

Nimwakire kubaho no gukomera kuko mbungabungiye umutekano buri wese kandi nkomeje gukongeza ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mube abanyamwete n’abanyamurava mu byiza by’Ingoma y’Ijuru, kuko nkomeje kubakindikiza intwaro z’urumuri kugira ngo muhashye umwanzi kandi mumusenye burundu, kuko nkomeje kuzamura buri wese mu ntera n’intambwe kugira ngo mbakungahaze kandi mbasakazeho ububasha bwanjye, kuko ari igihe cyo kubasenderezaho imbaraga n’ububasha bukomoka muri jye; ndabakunda kandi ndabashyigikiye kandi mbambitse imbaraga, mbasesuyeho urukundo rwanjye kandi umugisha wanjye usenderere kuri buri wese, kuko ndahwema kubaba iruhande kandi kubagaragariza ko ndi kumwe namwe; ndi umurengezi n’umutabazi wanyu kandi niteguye guhindura byose bundi bushya, kugira ngo ndengere abanjye kandi mbagaragarizemo imirimo n’ibitangaza, kuko nje kwitamurura mu mbaraga zikomeye kugira ngo mvuyange ibikorwa by’umwanzi kandi muhindire kure mu buryo bwuzuye, ngaragaze intsinzi yanjye mu buryo budasanzwe; nimukomere ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore Biremwa byanjye, nimukataze mu rugendo no mu myiteguro y’urugamba kuko mbashishikaje icyiza kandi nkomeje kubatoza inzira ibafasha gusabana nanjye kuko nabafunguriye umutima wanjye muziranenge, kugira ngo muvome kandi mbavomerere buri kimwe cyose mwifuza kibafasha muri uru rugendo; ndi bugufi yanyu sinzabatererana kandi nkomeje kubatera ingabo mu bitugu mu buryo bwuzuye, no guhindura amateka y’ubuzima bwanyu kandi kubasabanisha n’Ijuru ryose, kugira ngo mwishime munezerwe kandi mwambare imbaraga mukomere mujye imbere kuko nifuza kubagaragarizamo ibikorwa byanjye mu buryo budasanzwe.

Narabakunze kandi nzakomeza kubakunda, nimubereho rero kwakirana ikibatsi cy’urukundo kandi mubereho kwakira urukundo rwanjye, kuko narubasabanishije kandi narubasendereje kugira ngo namwe muruvomerere Isi yose; nabagize icyitegererezo gikomeye cy’amateka mashya mu Isi kandi mu kubaka imbaraga n’ububasha bukomoka mu Ijuru kuko nabatangije byimbitse ibikorwa byanjye kandi nkaba nkorera muri mwebwe mu buryo bufatika kandi akaba ari igihe cyo kwitamurura kandi gushyira ku mugaragaro ukuri kwanjye, ndi udatsindwa mu banjye kuko nabatsindiye icyitwa ikibi kandi nkaba nkomeje kubazamura mu ntera kugira ngo namwe mwitandukanye nacyo, maze muharanire isuku ya roho zanyu kugira ngo muhore iteka munshengereye kandi mundangamiye muzira icyasha; ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimwaguke mu mitima yanyu dore ndi muri mwe kandi ndaganje, kuko nifuza isuku ya roho zanyu kugira ngo mbigarurire kandi mwifatikanye nanjye mu kwigarurira Ibiremwa byose byo ku Isi, kuko nabagize abatwararumuri kugira ngo mukongereze abandi bamenyereho umukiro n’agakiza kanjye, kuko nabahaye kwamamaza Ijambo ryanjye kugera ku mpera z’Isi kugira ngo bose bamenyereho urukundo mbakunda kandi bamenyereho imirimo n’ibitangaza nkora.

Nimukomere ku rugamba Biremwa nitoreye kandi nahurije hamwe ku bw’umugambi wanjye kandi nkabahuza ku bw’Ijambo ryanjye kugira ngo mwubake ubuzima bushya muri jye kandi mwubake ubuzima bushya munsi, nkaba nkomeje rero kubayoboramo imiyoboro y’ibyiza byanjye kugira ngo namwe mukunguhaze abadafite, kuko nifuza kubakenura ku byo mukeneye kuri roho zanyu n’imibiri, kuko mfite byose mu biganza kandi nkaba nkenutse ku mpuhwe n’imbabazi nifuza kuzisendereza muri mwe kugira ngo namwe muzisakaze mu bandi.

Nimukomere ndabakunda kandi mbakungahaje ibyiza nabateguriye nabateganyirije, nimukataze tugende ku rugamba ntimuri mwenyine, dore ndaje vuba bidatinze kurengera abanjye kandi kugobotora benshi ku ngoyi, kuko icyo nasezeranyije nje kugikora kandi kugisohoza nta nkomyi; erega si igihe cyo kurambirwa ahubwo ni igihe cyo kurambya mu isezerano, kuko igihe kiri bugufi cyegereje kugira ngo nuzuze umugambi wanjye, mpora ndindiriye kandi ntegereje Kiremwa Muntu gutera intambwe kwe, ariko benshi batera intambwe basubira inyuma, mu mpuhwe zanjye rero nkahora ndindiriye ntegereje ab’ibigwari bakomeje kurangarira mu bihita, kugira ngo mbagarure kuko ntifuza kurimbura abo naremye, ahubwo nifuza ko bahinduka bagahindukirira Ijambo ryanjye kandi bagahindukirira ibikorwa byanjye, kugira ngo babereho gukuza Izina ryanjye kandi babereho kugabirwa ibyiza nabazigamiye nabateguriye.

Nimukomere rero ndi kumwe namwe ku rugamba kandi mbarangaje imbere muri byose, kuko umutsindo wanjye uri muri mwe kandi nkomeje kubasakazaho imbaraga n’ububasha bubafasha gukomera mu rugendo, ntimukagamburure dore igihe kiraje kandi kiregereje kugira ngo ab’intwari bagaragare kandi ab’ibigwari nabo bagaragare; mwebwe rero mwatojwe gitore kugira ngo murinde amazamu kandi mucunge umutekano wanyu n’uw’abandi, muri ku rufatiro rero rukomeye, nimukomere kandi mwishimire gukomeza kwakira imbaraga mugabirwa umunsi ku munsi kuko iki gihe ari igihe cyo kuguma ku gicaniro cy’isengesho, kugira ngo muhungure Isi bityo muyironkere impuhwe n’imbabazi dore ko benshi baveteye mu byaha kandi barangaye, mwebwe rero mukaba mugomba kubera maso benshi barangaye, kandi ikiruta ibindi mukirinda ko umwanzi yabariganya kugira ngo abe yabatwara mu bibi bye mwibwire ko muri mu murongo, iteka ryose muharanire kugira ngo isengesho ryanyu ryere imbuto kandi imitima yanyu ihora ikeye intunganiye; nkunda ab’intungane, ab’umutima uboneye kandi utunganye, turabana kandi mporana nabo kuko bahora banezereje ibihe byose; ndabakunda kandi nshimiye intambwe ya buri wese, umwete n’umuhate, kuko hari byinshi mbaruhuriramo mu isengesho, kandi mbafasha bityo bikabafasha gutera intambwe mu gutsinda mu rugamba murimo; nimukomere rero kuko ikivi twaragitangiye kandi ngomba kucyusa, kuko urugamba narushotoye ariko ngomba no kururangiza binyujijwe mu mbaraga n’ububasha butavogerwa ngabira abanjye kandi nkomeje kugaragaza muri mwe.

Mbifurije rero amahirwe masa kuri buri wese kugira ngo muharanire gucyura iminyago y’ibyiza mwagokeye kandi mwaruhiye, turi kumwe ndabakunda, mbasesekajeho umugisha wanjye, imbaraga n’ububasha bwanjye, kugira ngo bisendere mu mitima yanyu, muhore iteka mundangamiye kandi mufite inyota y’Ibyiza by’Ijuru; ndabakunda cyane ndi Uhoraho Imana ya Aburahamu, Izaki na Yakobo, nimugire kugubwa neza Ntore Biremwa byanjye, ndi muri mwe kandi mporana namwe iminsi yose, sinzabatenguha kandi sinzabatererana, nimwakire imbaraga zibafasha gukomera no gukomeza kugaragaza ubutwari muri uyu murimo no muri uru rugamba, kuko ndahwema gukorana namwe imirimo n’ibitangaza ndahwema kurohora roho nyinshi, mbinyujije mu isengesho ryanyu ritaretsa, ryungura benshi kandi rikagarura benshi ku isoko y’urukundo n’impuhwe zanjye.

NDABAKUNDA CYANE NDABASHYIGIKIYE, NIMUKOMERE KANDI MUHORE MURI MASO MWITEGUYE, TURI KUMWE NDI UHORAHO IMANA YA ABURAHAMU, IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *