UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 11 MATA 2026

Mbasesekajeho amahoro yanjye Ntore Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, mbifurije ikaze mu mutima wanjye muziranenge kuko mbasesuyeho umucyo n’urumuri rwanjye mu kubarinda kandi mu kubacungira umutekano, kuko buri wese mfite icyo namuzigamiye kandi namuteguriye; ndi mu ruhande rwanyu kuko nkomeje kubururukirizaho ububasha bwanjye bubarinda kandi bubacungira umutekano, nkaba nkangurira buri wese gusenga nta buryarya kandi kuba maso kugira ngo munyegere n’imitima yanyu yose ntaho munkinze kandi mbigarurire bityo namwe mwemere kungana n’imitima yanyu, kuko mbifuzaho ubutungane kandi nkaba mfite byinshi nifuza gukorana namwe; nimumenye rero ko uru rugendo mwatangiye ari urugendo rugomba kurangira kandi rufite aho rugomba kusirizwa, kandi rukarangizwa mu bubasha bwanjye ndakumirwa kandi ntavogerwa; ninjye wabatangije uru rugendo n’uru rugamba nkomeje kurubashyigikiramo kandi kubabera maso, kuko ndi Imana yanyu kandi nkaba menya igikwiriye Ibiremwa byanjye. Ntore Biremwa byanjye nkunda, nimugubwe neza kandi mumererwe neza, nimwite ku cyo mbifuzaho kandi ku cyo mbashakaho kuko ndi bugufi yanyu kandi ububasha bwanjye imbaraga zanjye zikaba zikomeje kururukira mu buzima bwanyu.

Ndi mu ruhande rwanyu kandi ntabwo nzabahana kuko iteka ryose nifuza kubagirira neza kugira ngo mbuzurize isezerano nasezeranye na buri wese kandi nagiriye buri wese, kuko ndi Uhoraho Imana Rudasumbwa kandi Nyir’Ijambo nkaba mfite Ijambo mu Biremwa byanjye byose niremeye. Nimuntege amatwi rero kandi munyumvire kandi mutege amatwi, uko mwumva ari nako mukurikiza icyo mbifuzaho kandi mbashakaho kuko igihe kigeze kugira ngo ububasha bwanjye bugaragare muri mwe kandi imbaraga zanjye zururukire abatuye Isi. Erega nje kugenderera abatuye Isi kandi nje kwigaragaza mu bikorwa-ngiro bifatika, namwe rero nimwitegure kugira ngo ibikorwa byanjye kandi imirimo yanjye igomba gukorerwa muri mwe izasange koko muri maso mukereye kwakira ibyiza nabazigamiye nabateguriye. Nimumenye rero imitego umwanzi ashanditse mu mayira, bityo namwe mube maso mube koko intwari mu kuyitegura kandi mube intwari mu kwirinda kuko iki gihe atari igihe cyo kurangara ahubwo ari igihe cyo guhamya ibirindiro kugira ngo murinde amazamu yanyu neza. Ndahari mbabereye ku isonga ry’urugamba kandi icyo nagambiriye gukora muri mwe nje kugisohoza, niyo mpamvu mbahwiturira gukanguka ndetse no kuntega amatwi kugira ngo mwumve iri Jambo ryanjye, ribabere umuyobozi kandi murishyingure mu mitima yanyu muzirikane icyo mbifuzaho kandi mbashakaho. Sinshaka ko muba abana bo hanze nshaka ko muba abana bo mu rugo batega amatwi ijwi ry’umubyeyi kandi bakagendera ku ijambo rye, kandi bakubahiriza amabwiriza n’amategeko ye.

Ndaganje ndi muri mwe kuko nabahishuriye byose kandi nkabaha kuba abagenerwamurage, kuko nta na kimwe nabakinze nabahaye byose kugira ngo mubikoreshe bityo mubashe guhura nanjye mu buryo budasanzwe. Mbakomeje mu rukundo rwanjye kandi imbaraga n’ububasha bwanjye mbibuganije muri mwe, kugira ngo mukomere kandi mukomeze mube intwari kuko nje kubatera icyuhagiro kandi kubongerera imbaraga mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo kugira ngo mubereho kugamburuza imigambi yose y’umwanzi. Mbakomeje mu rukundo rwanjye kandi mumenyereho ko urugamba ari urwanjye kandi niteguye kurwana mu kigwi cyanyu kugira ngo nuzuze isezerano rya buri wese, buri wese rero natege ibiganza yakire kandi buri wese yisuzume neza atihenze, aharanire kubaha no kubahiriza Itegeko ryanjye kandi yumvire kandi agendere mu murongo nifuza kandi nshaka. Erega abariganya abandi ni igihe cyo gushyira ku mugaragaro kuko ubutabera bwanjye bwururutse, ntabwo rero nshaka ko muzagenda mu myanda cyangwa se muzagenda muri abo bose babereyeho kuriganya abandi, ahubwo nshaka ko muzagaragara mu Ntore zinyizihiye zitegereje ibihembo. Erega nururutse mu mbaraga zikomeye zo guhemba no guhana, kuko inkoni yanjye nyicyamuriye umugiranabi uwo ari we wese kandi ububasha bukaba bwururukiye Isi mu buryo budasanzwe maze umugisha wanjye n’umukiro nkaba nywusendereje ku bemera kandi ku banyizera; erega nimwitegure kuko Isi iri mu mage n’amakuba mu karindagiza gakomeye k’umwanzi, nkaba rero ari njyewe ugomba kurangiza impaka n’impagarara mu bantu kandi ibyabereye inshoberamahanga mu bantu kugira ngo mbyuzuze mbihindure bishya kandi mpindure ubuzima bwa Kiremwa Muntu, kugira ngo mwubakire amateka mashya ashingiye mu gushaka kwanjye, byinshi bigwirira Ikiremwa Muntu kuko yagiye kure yanjye akirengagiza urukundo rwanjye, ariko narabirahiriye ndi Uhoraho Imana udasubira inyuma ku mugambi wanjye, kuko nje kugamburuza imigambi yose y’umwanzi yibasiye Kiremwa Muntu, kugira ngo ikuzo n’ububasha bwanjye mbigaragarize mu bantinya; nimwitegure rero tugendane kuko nabagize umwihariko n’abagenerwamurage banjye, kugira ngo mbuzurize isezerano kuko nabafunguriye umutima wanjye  muziranenge, kugira ngo mbahaze ibyiza byanjye kandi mbasendereze umukiro.

Nimubeho rero mu rukundo rwanjye kuko nitamuruye mu bikorwa bikomeye kandi bihambaye, kugira ngo nsohoze umugambi n’isezerano ryanjye; nimube intwari ku rugamba kandi mwitegure mwitandukanye n’ikibi n’icyaha ndaje vuba bidatinze ndi Uhoraho Imana Nyir’Ibiremwa kandi ugambiriye kugirira neza Kiremwa Muntu, kugira ngo mukure mu kaga no mu kangaratete umwanzi yamushyizemo; ntabwo bizakorwa mu buryo bworoshye, bizakorwa mu mbaraga zisumbuye z’abantu, kuko ninjya gukora ntawe nzagisha inama, niyo mpamvu nabateguye kugira ngo mbahurize hamwe muhore ku gicaniro cy’amasengesho mutakambira Isi kandi namwe ubwanyu mwitakambira; oya ntimukabifate nk’umuhango cyangwa se nk’igikorwa kibereyeho kucyuzuza gusa kidafite uwo gihindura cyangwa se kidafite aho kiberekeza n’aho kibajyana, nifuza kubabona n’imitima ikeye kandi isukuye itunganye kugira ngo ibyiza nabazigamiye nabateguriye mubashe kubyakira mu mutima ukeye kandi utunganye. Ndi Imana y’Inyabubasha n’Inyabushobozi, nkorera ahakeye kandi mu isuku, niyo mpamvu nshaka ko imitima yanyu isukuka, kandi mugaharanira ikuzo ryanjye mugaharanira kugendera ku Ijambo ryanjye, kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi nje kugaragaza imirimo n’ibitangaza byanjye mu bemera. Erega nje kunyeganyeza Isi kandi nje kunyeganyeza ibikorwa by’abiyemezi n’abirasi, abikuza kugira ngo mbacishe bugufi maze nkuze intamenyekana, nabazigamye mbafiteho umugambi ukomeye wo kubagirira neza, nimwitegure rero kuko igihe cyo kubambika amakamba kiri bugufi kandi mwahawe kumenya iby’Umwami kugira ngo mwitegurane na we kandi muzinjirane na we Yeruzalemu Nshya mumushagaye kandi mwuzuye ibyishimo munezerejwe no kubona integuro yanjye nabateguriyemo kuva kera na kare hari aho ibakuye kandi hari aho ibajyanye.

Ntore Biremwa byanjye Nkunda, nimube maso kandi musenge ubutarambirwa, bityo muharanire kuba u ruhande rwanjye kandi muharanire kuntaramira no kundangamira, kuko niteguye kubahundagazaho imigisha y’amoko yose kandi mfite byinshi nabazigamiye, ibyo nabahaye n’ibikiri mu bubiko, niteguye kubisohoza kandi kubibuzuriza, kugira ngo umugambi wanjye kandi ibikorwa byanjye bigere ku ntego nagambiriye kuva kera na kare. Nimukomere ndabakunda kandi turi kumwe mu bikorwa by’urugamba, kuko nje kugamburuza imigambi yose y’umwanzi aho iva ikagera, kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi nita kuri buri Kiremwa Muntu, kandi ungana uca bugufi imbere yanjye nkaba niteguye kumukuza kandi abirata ndetse n’abakomeje kwizamura imbere yanjye nkaba niteguye kubacisha bugufi. Mwebwe rero nifuza ko mwaba urugero rwiza kandi itara riboneshereza abandi, mukarangwa n’umutima ugwa neza wiyoroshya kandi umutima wicuza ugendera ku cyo nifuza kandi nshaka, kuko nifuza gukorana namwe imirimo n’ibitangaza. Narabatoye ntabagishije inama, nabahamagaye mu mazina yanyu ku bw’umugambi wanjye, nimunyemerere rero tugendane, kuko nshaka kubazamura hejuru mu gasongero heza kugira ngo Isi yose imenyereho ko nabatoye kandi nabatoranyije, kugira ngo muhagararire ibikorwa byanjye mu Isi. Erega buri wese afite umwanya we muri Jye, kuko buri wese mfite uko namuzigamye namuzigamiye; nimukomere rero kandi mufashanye muri uru rugendo, mwitandukanye n’icyitwa ikibi n’igisa nacyo, mwubake ubuvandimwe nyabwo nifuza, urukundo rujye mbere kugira ngo benshi bazaze kwiga, babarebereho barebe koko ko urukundo nifuje murufite kandi urukundo nifuriza abatuye Isi muri mwebwe rwashinze imizi; buri wese rero niyiyitegereze kandi yirebe atihenze, arebe urukundo akunda mugenzi we, niba amukunda kubera impamvu runaka namenye y’uko yumiranye mu rukundo, urukundo ngaba kandi ntanga, nifuriza abatuye Isi ni urukundo rukunda buri Kiremwa Muntu uwo ari we wese rutarobanuye. Nimube maso rero kandi mukanguke, umwanzi ntakabatware kure kugira ngo abereke ko iki na kiriya ntacyo gitwaye, ahubwo iteka ryose muzirikane ko Ijambo ryanjye ari ukuri kandi Ijambo ryanjye rigomba kubahwa kandi rigomba kubahirizwa uko mbyifuza kandi uko mbishaka.

Mbifurije umunsi mwiza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukanguke mube maso kandi muzirikane icyo nkunda n’icyo nshaka abe ari cyo mukora, kuko naje kubana namwe kandi kubategura kugira ngo mwirinde ibitotsi by’umwanzi, mwirinde ibirangaza ahubwo mube maso, mumenye ko muri kugenda mugana ahadasanzwe. Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane, ndi Uhoraho Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, ndabakunda Biremwa byanjye, nimwakire umugisha wanjye ubakomeza ubashyigikira, umugisha nywuhunze buri umwe umwe muri mwe kugira ngo mumenyereho urukundo rwanjye kandi mumenyereho ubuntu n’impuhwe zanjye.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE NDI UHORAHO IMANA YA ABRAHAMU YA IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *