UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI BWO KU WA 01 UKUBOZA 2025

Amahoro y’Imana naganze mu mitima yanyu nshuti bavandimwe banjye dutaramanye, mbifurije umunsi mwiza kuri buri wese kandi umunsi wo kugubwa neza, umunsi wo kwizihiza ibikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu ndetse no ku Isi yose muri rusange, kuko dukomeje injyana y’ibikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi, nkaba naje kwifatikanya namwe ndi Malayila Rafayeli ubakunda cyane ; nimugire rero gukomera kandi nimugire umunsi mwiza kuko nywubifurije Ntore z’Imana dukunda kandi nkaba nkomeje kubashyigikira mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo nkomeze kubageza ku mutsindo w’Uhoraho Imana ; ndabakunda cyane rero kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko ari jye ubaha gutsinda kandi nkabaha kuganza muri buri kimwe cyose, ngaho nimukomeze kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe, kuko koko ibikorwa nk’ibi ngibi mwabiteguriwe kuva kera na kare, bityo rero iki gihe akaba ari igihe cyo gukomeza gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha dukomeje kubayoboreramo uko bwije n’uko bukeye kugira ngo zisakare kandi zisenderere Isi yose muri rusange ; twifatikanyije namwe rero mu bikorwa bitajorwa kuri uyu munsi, kuko twaje mu mirimo ikomeye kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba kugira ngo dukomeze gutsinda umwanzi ibitego kandi dukomeze kumurasa ubudahusha twivuye inyuma kuko turi mu mbaraga zidasanzwe kandi tukaba turi mu bikorwa bidasanzwe, cyane cyane muri ibi bihe kuko twiyiziye nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo turwanane urugamba mu gihe nk’iki ngiki, bityo twirukane umwanzi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi dukureho burundu ibikorwa bye byose aho biherereye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.

Erega turabarwanirira kandi dukomeje kubahagararaho ubutitsa kandi ubutaretsa kuko turi mu ruhande rwanyu kugira ngo dukomeze gutsindana umwanzi ibitego kandi dukomeze kumwirukana burundu, mu buryo bwo gukomeza guhashya ibikorwa bye bibi kandi bibisha aho biva bikagera ; ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza kugira ngo ububasha ndetse n’imbaraga dukomeje kubuganiriza muri mwe bikomeze kugabirwa benshi mu buryo budasanzwe, mu gukomeza nyine gutegura Mwene Muntu kandi mu gukomeza kumusakazaho amahoro ndetse n’amahirwe Uhoraho Imana akomeje kugaragariza Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera ; turi mu rugendo rukomeye rero rwo gukomeza gutegura Mwene Muntu kandi rwo gukomeza kumuteguza mu buryo bwimbitse iby’amaza y’Uhoraho mu buzima bwe bwa buri munsi, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibereho kwitegura kandi kibereho guharanira kwakira umukiro w’Uhoraho buri munsi mu buzima bwacyo bwa buri munsi, kugira ngo nyine Ingoma ya DATA irusheho kwamamazwa kandi irusheho kumvikanishwa hirya no hino, niyo mpamvu dukomeje kugenda duhirika kandi twigizayo inkuta z’umwanzi zose aho ziherereye muri Mwene Muntu, kugira ngo urumuri rwa DATA rurusheho gutamurirwa kuri bose kandi rurusheho kugaragarizwa Isi yose muri rusange, kuko twiyiziye mu bikorwa bidasanzwe kandi tukaba turi mu mirimo ihambaye cyane cyane muri ibi bihe, kuko dukomeje gusakaza imbaraga z’ububasha bwacu kugira ngo zifashe benshi kwitegura, kandi zifashe benshi kugera ku mutsindo wa DATA mu buryo budasubirwaho.

Namwe rero nkomeje kubarinda bana banjye kandi nkomeje kubategurira iby’ibi bihe, kugira ngo koko nk’uko mwatowe kandi mugatoneshwa mu gihe nk’iki ngiki mukaba mukomeje kwakira benshi mu Isi, ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza kandi murusheho kurambura amaboko, kugira ngo musakaze kandi mutange urukundo mu buryo budasubirwaho, amahoro ndetse n’umutekano bikomoka muri DATA, kuko mubivomererwa umunsi ku munsi bityo rero mukaba muri abafasha b’Ijuru mu buryo budasubirwaho akaba ari yo mpamvu mu gihe nk’iki ngiki dukomeje kubifashisha mu buryo bwo gucungura Isi ndetse n’abayituye ; nakoranye namwe urugendo cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kubafasha gutsinda kandi nkaba naje kubageza ku mutsindo koko, bityo rero akaba ari igihe cyo kwishimira ibikorwa dukomeje kugeraho kandi ibikorwa twagezeho kuri uyu munsi kuko koko ari igihe cyo kubitangariza mu Isi ndetse no mu bayituye, kuko Ingoma ya DATA iri hafi  kandi ikaba yegereje, cyane cyane mu kwigaragariza abayizi ndetse n’abatayizi kuko hari byinshi dukomeje guhishura kandi hakaba hari byinshi dukomeje gushyira ku murongo mu gihe nk’iki ngiki ; ni igihe rero cyo gushyira ku mugaragaro kandi ni igihe cyo gutamanzura cyane cyane ibyo umwanzi yari yarashyize ahiherereye kandi ibyo umwanzi yari yarashyize mu bubiko bwe mu buryo bukomeye, ni igihe cyo kubishyira ku mugaragaro kugira ngo agaragarizwe ko ari nta jambo agifite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, niyo mpamvu rero dukomeje guterana intambwe uko bwije n’uko bukeye kugira ngo dukomeze kubakomeza mu mbaraga z’ububasha bukomeye bwa DATA kandi dukomeze kubakomerezamo imbaraga z’urukundo rwacu kuko twururukiye muri mwe kugira ngo turusheho kwifatikanya namwe kandi turusheho kwihuza mu buryo bukomeye, kugira ngo imbaraga zacu zibe muri mwe kandi imbaraga zanyu zibe muri twe, bityo koko tubeho dutahiriza umugozi umwe nk’abana babereye Ingoma ya DATA.

Erega turi kumwe namwe mu buryo budasubirwaho kandi tubayoboresheje imbaraga z’urukundo rwacu, ngaho nimwisanzurire muri twe kandi mwisanzurire mu rukundo rwa DATA, kuko mwahawe kuruvoma ndetse no kuruvomererwa kugira ngo roho zanyu zihore zitohagiye kandi zihore zuhirwa n’urwo rukundo rumukomokaho ; ndabakunda cyane rero niyo mpamvu nkomeje gutaramana namwe kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubarwanirira urugamba ubutitsa kandi ubutaretsa ; mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera kandi umunsi wo gukomeza urugendo kuri buri wese, nifatikanyije namwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, amahoro Ntore z’Imana dukunda, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu bikorwa bya buri munsi, nimuhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi muhore koko mukereye kurwana urugamba mu bemera ndetse n’abatemera bose aho bava bakagera, kuko imbaraga mwazihawe zo gukomeza kubohora ndetse no kubohoza abo umwanzi yari yaragize imbata, kandi abo yari yarigaruriye mukaba mwarahawe ububasha bwo kubabohoza ndetse no kubabohora kugira ngo nyine bagarurwe kandi barusheho gutuzwa mu rumuri rwa DATA mu buryo budasubirwaho.

NGAHO NIMUKOMEZE INJYANA Y’URUGAMBA NANJYE TURI KUMWE NDABAKUNDA, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO ! 

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *