UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 12 KAMENA 2026

Mbasesekajeho amahoro yanjye Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, kuko mbatwikirije umucyo urumuri rwanjye kugira ngo rukomeze rusakare kandi rusenderere mu mitima yanyu; mbabereye ku rugamba kandi mbabereye ku gasongero kugira ngo nkomeze kubarwanirira, kuko nkomeje kubasakazaho ububasha bwanjye kandi kubahundagazaho imbaraga zanjye kugira ngo mugubwe neza kandi mumererwe neza muri Jye; ndabakunda kandi mbabambiye ihema kuko nabahurije hamwe mu Ngoro Ntagatifu kugira ngo nkomeze kubatagatifuza, mbahindire icyitwa ikibi n’igisa nacyo kandi mbabere ku rugamba mu buryo bwo kubarwanyiriza ikibi n’icyaha; naberetse inzira kugira ngo tugendane kandi muyoboke inzira nkunda kandi nshaka, kuko ndi Uhoraho Imana wabiremeye kandi nkaba nkomeje kubabungabungira umutekano kugira ngo buri wese abashe kugendera mu nzira nifuza kandi mushakaho. Mbamenyera ibyahise n’ibizaza kandi nkabategurira imitego y’umwanzi rugikubita, kuko mutamfite kandi ntari kumwe namwe mwatsindwa ku rugamba; erega mbabereye ijisho kandi mbabereye maso, kuko igihe mutaka mutabaza mba bugufi yanyu kandi nkabagenera igikwiye, ikibafasha kujya mbere mu kuri kandi ikibasha gutera imbere mu nzira y’ugushaka kwanjye.

Nimugubwe neza kandi mwambare imbaraga z’ububasha bwanjye kuko nazibambitse kandi nkomeje kuzibambika, kuko naberetse inzira y’ugushaka kwanjye kandi nkaba nyibakomejemo, kugira ngo buri wese wakiriye wafashe ntazarekure ahubwo mukataze tugende, kuko nkomeje kubaba imbere kandi kubarangaza imbere mu bikorwa, kuko nabafunguriye byinshi kandi nabateguriye byinshi mugomba guhabwa kandi kwakira; turi kumwe rero mu nteguro ikomeye kandi ikataje, kuko ndi Uhoraho Imana wabiremeye wabahanze ku bw’umugambi wanjye kandi ku bw’integuro yanjye, ntabwo nzatererana Kiremwa niremeye unyiyambaza kandi untakambira, kuko mbategeye amatwi kandi nkomeje intambwe yanyu mu nzira y’ugushaka kwanjye, kugira ngo mwumve kandi mwumvire kuko icyo nifuza kandi nshaka ari uko mungororokera kandi mugakora umurimo wanjye mutiganda kandi mukaba maso umuhamagaro mwahamagariwe muri ku Isi aho byinshi bigoye kandi bivunanye kandi murahura na byinshi uko bwije n’uko bukeye, nimumenye ko ibinyabubasha bibashikamira kandi bibarwanya byose ndi hejuru yabyo niteguye kubyitsa kandi kubyururutsa, kugira ngo mbazamure hejuru ku gasongero bityo mbagaragarizemo ubuntu n’impuhwe zanjye.

Nabateguye kuva kera mbagirira umugambi n’isezerano kandi nkomeje kubayobora mu nzira y’ukuri n’ubutungane, kuko ndi bugufi yanyu kandi mbahagarariye muri byose, ndi Uhoraho Imana wabiremeye kandi nkaba mbigengaho mu by’ugushaka kwanjye nkaba nimirije rero umugambi ukomeye wanjye muri mwe, kugira ngo mbageze aho nifuza kandi nabateguriye nkaba nifuza intambwe ya buri wese mu cyiza, kuko igihe nk’iki ari igihe cyo gusiga inyuma ibibi kugira ngo musingire ibyiza imbere. Mfite aho nabakuye kandi mfite aho nabagejeje, nimukomere kandi mumenye ko urugendo ari rwose kandi niteguye kubagaragariza ineza n’urukundo rwanjye muri urwo rugamba kugira ngo mubashe gutsinda bityo ntangaze umutsindo rwagati muri mwe kuko hari byinshi nabateguriye kandi nabazigamiye; nimwakire imbaraga zibakomeza kuri uyu munsi, kuko naje gufungura kandi kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu kugira ngo mwumve kandi mwumvire Ijambo ryanjye kandi mwinjire koko mu gushaka kwanjye mubizi mubishaka kandi mubikunze, kuko ugushaka kwanyu mugomba kugusiga mukakira ukwanjye kandi mukaguturamo mukakugenderamo.

Ni mu nteguro ikomeye y’umugambi wanjye namenyesheje abanjye rugikubita kandi mbasobanurira byose, murahirwa rero kuko muri abagenerwamurage kuko mwahawe byose mbere y’igihe, kugira ngo namwe muzabisangize abandi hirya no hino mu Isi; erega nabafunguriyemo imiyoboro y’ibyiza byanjye, kugira ngo nururutse imbaraga n’ububasha bwanjye maze busenderere Isi yose binyujijwe muri mwe. Ni igihe rero cyo gutega ibiganza kugira ngo mwakire imbaraga zibakomeza zibashyigikira mu murongo w’icyo mbifuzaho, kabone n’ubwo umwanzi yabanyeganyeza, ariko kandi ntabwo nifuza ko yabakubita hasi ngo abanyage icyiza nabahaye, nimukataze kandi nabambitse igitinyiro cyanjye, kugira ngo mukangaranye ibibi byose by’umwanzi kandi ikibi cyose kigendere kure yanyu, ndabakunda kuko nabakunze mbere nemera gutanga umwana wanjye Yezu Kristu kugira ngo abe incungu maze abahuze nanjye kandi agire byinshi asenya byabatandukanyaga n’urukundo rwanjye, nababere byose kandi akomeze kubabera urugero rwiza mu kunyubaha no mu kunyumvira; erega abo nakunze kandi nakungahaje kenshi ntibanyumva kandi ntibamenya, ariko mwebwe nahurije hamwe ku bw’umugambi wanjye sicyo nifuza kandi sicyo nshaka. Ndashaka ko munyakira wese mu mitima yanyu nkaganza kandi ngaturamo wese, kuko niteguye kubana namwe kandi kugendana namwe, n’ubwo mporana namwe iminsi yose, bamwe babizi ariko abandi ntibabimenye ariko igihe cyose mbabereye Imana ndabatabara kandi mbabereye umurengezi iteka ryose; erega buri Kiremwa Muntu wese mu Isi ndamurinze kandi mporana na we n’ubwo bamwe batambona kandi batabisobanukirwa ariko impumeko buri wese ahumeka ni iyanjye, buri wese abizirikana rero ko ahumeka kubera Jye, yazirikana ko muri bugufi kandi ndi muri we ku buryo bwuzuye.

Nimukomere kandi mukomeze mukataze nkoramutima zanjye kandi Biremwa nihitiyemo kugira ngo mbagaragarizemo ikuzo n’ububasha bwanjye, ndahari ndaganje rwagati muri mwe mbabereye Imana, nabahurije hamwe kugira ngo mube umuryango unyizihiye kandi ugaragiye ibikorwa byanjye mu buryo budasanzwe; ngaho rero nimushyire imbere iby’ugushaka kwanjye kugira ngo benshi bazarebereho kandi bazabashe guhinduka ku bw’imikorere n’imyifatire yanyu, bityo icyo nifuza kandi nshaka ni urukundo rugomba kwimirizwa imbere kandi gushyirwa imbere, bityo ibibatandukanya n’urukundo rwanjye byose bigafashwa hasi kuko unkunda akora icyo mubwira kandi unkunda anyubaha akananyubahisha; nimukomere rero nkomeje kubasakazaho izo mbaraga zibafasha kugera ku nteguro y’icyo nifurije buri wese kandi nshaka kuri buri wese, kuko ntazabatererana kandi ntari kure yanyu iteka ryose ndi bugufi yanyu.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbasendereje imbaraga n’urukundo rwanjye, kugira ngo mugubwe neza kandi mumererwe neza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo mwishimire mu rukundo rukomeye rwanjye kuko ndi Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose, niteguye kugirira neza buri Kiremwa Muntu kandi nkaba niteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza; nimubeho rero ku bw’Ijambo ryanjye kandi mukomere mukomezwe naryo, kuko ndi muri mwe nganje kandi niteguye guhindura no guhindukiza buri wese, ndetse no guhindura amateka mu Isi binyujijwe mu mbaraga n’ububasha bwanjye, kuko nafunguye Umutima wanjye Muziranenge kugira ngo mbahaze ibyiza by’urukundo rwanjye kandi mbasobanurire ibidasobanutse kuko naje kugurura byose kandi kubafunguriramo byose; nimumenye rero ko muri ku bigega by’ubukungu bwo mu Ijuru maze mumenye kwitwararika hakiri kare, kugira ngo ibyiza mbategurira imbere nzasange mwiteguye kandi mukwiye kubyakira mufite imitima ituje kandi imitima yiyubaha kandi inkunda kandi imitima ica bugufi; nimwige rero kandi mufate neza icyo mbaha kandi mbagabira, kuko ndi mu ruhande rwanyu kandi nkaba niteguye kubana na buri wese mu bwami bw’Ingoma yanjye; erega nje kubaka amateka mashya kuko nje gufungura ibikorwa bidasanzwe mu Isi, kugira ngo ngaragaze ububasha bwanjye kandi ubumana bwanjye mu buryo bwo guhigika izindi mana benshi bayobotse ngashyira hejuru Ijambo ryanjye rikubahwa kandi rikubahirizwa na buri Kiremwa Muntu wese, kuko abahigitse umugambi wanjye n’ibikorwa byanjye igihe kigeze kugira ngo nkure mu nzira ibyatambamiye umugambi wanjye; erega byose ndabibona ngatuza, si uko naniwe kuzuza no gusohoza icyo nagambiriye ku banjye, isaha n’umunota nibigera byose bizuzura kandi nzabisobanura ntawe ngishishe inama. Nimukomere rero kandi mwitegurane umutima w’urukundo, mwirinde ibibarangaza kandi ibibajyana kure y’urukundo rwanjye, kuko ndi muri mwe kandi uri muri Jye nta na kimwe kimunanira, kuko mutera inkunga kandi mushoboza ibyo adashobora, n’utabasha na we nkamubashisha kugira ngo agere ku nteguro y’ibikorwa byanjye.

UMUNSI MWIZA NTORE ZANJYE KANDI BIREMWA BYANJYE, NDABAKUNDA CYANE NDI UHORAHO IMANA YA ABURAHAMU YA IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *