UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 29 GICURASI 2023.

Mbasakajeho umugisha wanjye kandi mbasakajeho imbaraga zanjye ntore zanjye kandi ntore za DATA mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije gukomeza kubaho mu rukundo rwanjye n’urwa DATA  kuko ndi kumwe namwe kandi nshyigikiye intambwe za buri wese kugira ngo mukomeze gukataza mukatariza mu cyiza kugira ngo mukomeze kurohora roho nyamwinshi kandi mukomeze kugarura benshi mu rukundo rwanjye n’urwa DATA. Ndi kumwe namwe nk’umushumba mwiza ubaragiye mu rwuri rutoshye kugira ngo nkomeze kubatsembera umwanzi kandi nkomeze kubatsembera ibitero bye byose aho biva bikagera kugira ngo bibagendere kure kuko mbashyize mu rukundo rwanjye kandi nkaba mbashyize mu burinzi bukomeye kugira ngo nkomeze kubakingira. Namwe rero nimunkunde kandi munkundire mukomeze kuba bugufi bwanjye mwirinde ikibi icyo ari cyo cyose cyabatandukanya n’urukundo rwanjye bityo mushimishwe no kwibera mu ihema ryanjye na DATA .

Ntacyo muzakena kandi ntacyo muzabura turi kumwe kuko tubashyigikiye kandi tubarinze muri byose mu bubasha budakumirwa kandi butavogerwa kuko ijambo ryanjye ari ukuri kandi ijambo ryanjye rikandagira umwanzi bityo akabagendera kure mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nimwiyumvemo imbaraga kandi mwiyumvemo iruhuko kuko muri mu bihe bidasanzwe ariko kandi namwe mukaba mugomba kubyitwaramo nk’abadasanzwe kuko mwahawe imbaraga zikomeye kandi mwahawe ububasha budasanzwe bwo kujagata ikibi cyose aho kiri kugira ngo kimurwe haba mu bintu ndetse no mu bantu. Nimukomeze rero kwambara imbaraga urukundo ukwemera n’ukwizera nibiganze mu buzima bwanyu bityo ikibi cyose kibagendere kure mukomeze kwibera mu rumuri rwanjye kandi mukomeze kwishimira mu mutima wanjye mutagatifu.

Mfashe ikiganza buri wese kuko ndimo kubazamura mu ntera kandi nkaba mbagejeje aheza hashimishije umwanzi adashobora kubarunguruka kandi umwanzi adashobora kubitwaraho uko ashaka n’uko abyumva. Nimukomeze rero kuba muri ubwo burinzi mutikanga kandi mutajegajega muhagarare nk’abasirikari kandi muhagarare nk’ingabo ku rugamba kuko nabohereje mu rugamba ku Isi kugira ngo musayure kandi murohore Mwene Muntu bityo buri wese ahindukirizwe azanwe mu rukundo rwanjye.

Mbifurije gukomeza kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA  kuko ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza uko nabanaga n’intumwa akaba ariko ndi kumwe namwe mu buryo bukomeye muri iki gihe bikaba bidasanzwe kuko turi gukorana namwe ibikorwa bikomeye cyane cyane mu kubohora Mwene Muntu no kumubohoza cyane cyane abo umwanzi yigaruriye yisasiye kandi yiyoroshe. Hari benshi bakomeje kwizera ubwenge bwabo kandi hari benshi bakomeje kwizera ububasha bwabo indyarya hirya no hino mu Isi babeshya ko bakurikiye inzira yanjye kandi babeshya ko bakurikiye urukundo rwanjye kandi nyamara hari ibindi bibundarariyeho hari ibindi bikurikiriye by’indonke zabo n’inyungu zabo. Ni igihe rero kugira ngo Mwene Muntu tumagaragarize uko ari kandi tumugaragarize ibimurimo kuko tugiye kubishyira ahabona kugira ngo bibonwe na bose ari igihe ndi gutiza abari mu kibi umurindi kugira ngo buri wese ikibi cye kijye ahabona kuko ntakomeza kurebera umwanzi akomeza kwigamba Mwene Muntu kandi akomeza kwitwara uko ashaka kuri Mwene Muntu ari yo mpamvu mubona benshi hirya no hino bari gusakuza bateye induru ari uko bagiye mu mbaraga z’umwanzi babyita imikino kandi babireba nk’ibyoroheje ariko kuri ubu ngubu bakaba babuze ubuhungiro bakaba barimo gusakuza hirya no hino.

Nimwirinde urusaku mukomeze kurwamaganira kure yanyu kuko benshi bari gusakuza ariko amagambo yabo akaba ari amanjwe ntacyo ashobora guhindura ku bikorwa byanjye kandi ntacyo ashobora kuvuguruza ku bikorwa byanjye. Nimukomeze rero kuba mu burinzi bwanjye muhakomerere kuko nta kizababaho tutabyemeye kandi nta kizabagiraho ingaruka tutabyemeye kuko ibiri mu Isi byose twabihanze mu bubasha bwacu kandi tubihanga mu mbaraga zacu kuko Mwene Muntu ari ikiremwa twibumbabumbiye kandi Mwene Muntu akaba ari umukungugu dushobora guhuhaho gatoya bikarangira ari yo mpamvu nta wugomba kwizera ubwenge bwe kandi nta wugomba kwizera ububasha bwe kuko byose ari twe twabagabiye igihe kikaba kigeze kugira ngo buri wese agaragaze urwunguko rwa talenta yahawe uko yayokoresheje n’uko yayicuruje.

Hari benshi rero bajimije amatara twari twabahaye bibwira ko bakidukurikiye kandi nyamara baramaze kwirukanka mu mwijima. Nimukomeze rero kubohoza imbaga nyamwinshi kuko hari benshi bari kugwirirwa n’akaga gakomeye kandi nyamara ari amakosa yabo kandi ari ingaruka z’ikibi cyabo gukunda kugendera mu byiyumviro byabo gukunda ibyoroheye amarangamutima yabo kwishimisha; Mwene Muntu wese wishimishije mu kibi igihe kirageze kugira ngo ikibi cye kimugaruke kuko turi kurutsa buri wese ibyo yamize ibyo yatamitswe byose kugira ngo bigaruke kuko nta kibi kigomba gutura muri Mwene Muntu, Mwene Muntu agomba gutura mu rumuri kandi urumuri rukaganza ikibi muri we bityo ibyiza bikaganza muri we kugira ngo akomeze gutungana kandi akomeze kwererezwa mu rukundo rwanjye na DATA .

Ndi kumwe namwe kuko mbafashe ikiganza ntumwa zanjye ntimugahungabane kandi ntimugakangaranywe n’ibitero by’umwanzi kuko ibyo byose ari ugutera imigeri k’umwanzi yidegembya afata hirya no hino kugira ngo abone intaho kandi abone icumbi aho yacumbika. Nimumwime amatwi kandi mwirengagize ibye byose kugira ngo bikomeze kubagendera bityo mukomeze kwibera mu Ihema ryanjye n’irya DATA  kuko turiho muri mwe kandi tuganje mu buzima bwanyu abatagatifu bose bakaba baramanutse kugira ngo bifatikanye namwe mu murimo udasanzwe kuko muri mu bikorwa bikomeye kandi nyamara mwambaye umubiri ariko nkaba mbizi neza ko munanirwa vuba niyo mpamvu nkomeje kuba bugufi bwanyu kandi nkomeje gushyigikira buri wese kugira ngo agere ku ntsinzi kandi agere ku ndunduro kuko umutsindo nawuhaye buri wese ari aha buri wese kugira ngo awubagarire kandi awuharanire kuwugeraho. Ntabwo mukiri abana bo guhorezwa kuko mumaze kugera aheza kandi mumaze kugera ahashimishije niyo mpamvu mugomba guhagarara nk’ingabo mukumva ko mumaze gutera intambwe kandi mukumva ko hari aho mumaze kugera mugomba gukomeza ubutareba inyuma kandi ubutarangara.

Mbifurije umugoroba mwiza ibihe byiza byiza kuri mwese. Ndi Yezu Kristu w’i Nazareti, Umwami w’Abami uganje muri mwe kandi utaramanye namwe kuko ndiho mu buzima bwanyu kandi nkaba nganje muri byose abanyu n’ibyanyu nkaba mbarindiye byose ntacyo muzabura ntacyo muzakena. Ntimukihambire ku by’Isi kandi ntimukizirike ku b’Isi nimuze mwese muze wese munzanire roho n’umubiri ntimumpe igipande kimwe ikindi ngo mugisigaze kuko umwanzi azabigarurira bityo akuririra ku gihande mwamuhaye bityo akabigarurira wese.

Nimukomeze rero kumwamaganira kure iteka amatara yanyu ahore yaka kuko igihe cyegereje kugira ngo buri wese amurike ibyiza yahawe kandi abigaragaze ku mugaragaro. Ni ukwemera rero kwa buri wese kuzamufasha kugira ngo atsinde kuko uru rugamba rukomeye kandi rudasanzwe ariko Isi Nshya ikaba igomba guturamo uyibereye kandi wabiharaniye koko mu kuri nta buryarya nta nkomyi kugira ngo ature mu rukundo rwanjye n’urwa DATA  abeho mu mahoro n’ibyishimo bisendereye.

Turi kumwe rero muri byose ntimugakuke umutima kandi ntimugahungabane ahubwo iteka muhore mujagajaga ikibi cyose cy’umwanzi muteragure hirya no hino ikibi cye kugira ngo kijye ahabona bityo umwanzi amwaramware agende wenyine kuko nta mwana n’umwe uzarindagira kandi nta n’umwe uzagwa isari kuko ibiremwa byose bigomba kuza mu rukundo rwanjye.

MBIFURIJE IJORO RYIZA KURI MWESE NIMUSINZIRIRE MU RUKUNDO RWANJYE KANDI MUGUBWE NEZA MU GITUZA CYANJYE KUKO MBASHYIGIKIYE KANDI TURI KUMWE. AMAHORO, AMAHORO! NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, UMWAMI W’ABAMI, AMAHORO, AMAHORO NTUMWA ZANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *