UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYILE, TARIKI 07 UKWAKIRA 2023

Amahoro y’Imana ntore z’Ijuru dutaramanye kuri uyu munsi mbasakajeho imbaraga zanjye kandi ubutwari bwanjye kugira ngo bugaragare muri mwebwe kuko mbashyigikiye kandi twifatikanyije ku rugamba kugira ngo tugamburuze imigambi yose y’umubisha twirukane ibitero bibisha by’umwanzi, aho Sekibi yafashe ijambo kandi yigabije yigaruriye kugira ngo turibate kandi dusenye bityo tumusenyere indiri ze zose aho ziri hirya no hino mu Isi, twifatikanyije rero mu bikorwa bikomeye kandi mu mbaraga zikomeye zikomeje kururuka muri mwebwe kugira ngo zikore byinshi kandi zihindure byose bundi bushya kuko atari igihe cyo kubembekereza umwanzi cyangwa se kumujenjekera ahubwo ari igihe cyo gukorana umurava n’imbaraga kugira ngo dusenye kandi turibate imigambi ye mibisha mu buryo bwo gucogoza ubukana mu bo yibasiye kandi mu bo yigaruriye kugira ngo ububasha bw’Imana buganze kandi imbaraga z’Imana zitegekege kandi zihagarike byose, nimukomere rero kandi mukomerezae abasangirangendo mushyigikirane mufatikanye mu cyiza kuko Uhoraho Imana yabahaye umugisha kandi urumuri rwe rukaba rukomeje kubarasiraho kugira ngo murusheho kumwegamira kandi kumwizera no kumwiringira kuko bidakoza isoni mukomere kandi mukomeze inganzo y’icyiza kugira ngo ubutungane iteka ryose mubwitere kandi mubwambare ubuzima bwanyu bwose, ndabakunda kandi ndi bugufi yanyu ndabashyigikiye nimukomere mukataze kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbahobereranye ubwuzu n’urukundo rukomeye kugira ngo mbagaragarize ubuntu n’impuhwe zanjye kandi mbagaragarize urukundo rwanjye mu buryo bw’agatangaza, nimukomere rero mukataze mube intwari ku rugamba kuko ndi muri mwe kandi nkaba mbashyigikiye mu mbaraga zikomeye kugira ngo urukundo rw’Imana rugaragare muri mwe, ngaho rero nimukomere kandi mushyigikirwe n’ububasha bw’Ijuru kandi mukomerezwe intambwe ukwemera ukwizera n’urukundo bikomeze biganze mu buzima bwanyu, nifatikanyije rero namwe kuri uyu munsi kandi nifatikanyije namwe muri aka kanya kugira ngo ububasha bw’Imana bugaragare kandi imbaraga z’Imana zigaragare kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nganje rwagati yanyu kugira ngo nkomeze nkumire icyitwa ikibi kandi nsenye ndibate ibyitwa ibibi byose aho biva bikagera.

Nkomereje intambwe buri wese kandi nshyigikiye buri wese kugira ngo ibikorwa by’Ijuru kandi umugambi w’Uhoraho Imana isumba byose ubashe kugaragara kandi ubashe gukwirakwira hirya no hino ku Isi, ndi kumwe namwe rero kugira ngo mbakomereze intambwe kandi mbane namwe mbashyigikire mu buryo bukomeye kandi mbashyigikire mu buryo bw’agatangaza kuko nunze ubumwe namwe kandi nkaba ndi kumwe uko bwije n’uko bukeye kugira ngo twifatikanye ku by’urugamba, narabahawe rero kugira ngo mbacungire umutekano kandi mbarinde mbarengere kugira ngo ibikorwa by’Ijuru bigaragare muri mwebwe kandi ububasha bw’Imana isumba byose bukomeze kugaragara muri mwe, ndabakunda kandi ndabazirikana, nimukomere mukataze ku rugamba, mube intwari kandi mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bwo mu Ijuru kuko twururutse kwifatikanya namwe mu bikorwa bitagira ingano byo kugira ngo dusenye kandi turibate ikibi cyose muri Mwene Muntu kandi dukure mu mayira ikibi cyose cy’umwanzi aho kiva kikagera, ndabakunda rero kandi mbabumbatiye mu rukundo rwanjye kugira ngo mukomeze mwishyire mwizane kuko uwabahamagaye kandi uwabatoye yabahamagariye urukundo kandi abahamagarira kuba indahemuka mu murimo we kandi mu gikorwa yabatoreye yabahamagariye kugira ngo mukore umurimo we mukataje mu butadohoka kandi ubudasubira inyuma.

Kuri uyu munsi rero nje kwifatikanya namwe mu buryo bwo kubashyigikira kandi mu buryo bwo kubana namwe kugira ngo ingoma ya Kristu itsinde kandi ibikorwa by’Uhoraho Imana isumba byose byigaragaze, ndi muri mwe rero kugira ngo ngendane namwe kandi mbafashe gutsinda byose kandi mbafashe kurandura gusenya no kuribata icyitwa ikibi n’igisa nacyo, ndi kumwe namwe rero ku rugendo kandi ku rugamba kuko ndatezuka kandi ntajya ngamburuzwa ku mugambi mwiza kuko nazanywe no kurinda no gutabara kandi abo ndwaniriye ngatahukana intsinzi kuko ndi kumwe namwe uko bwije n’uko bukeye kugira ngo mbakomereze intambwe kandi mbasshyigikire mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomere rero mube intwari ku rugamba kandi mukataze mu rugendo ubuzima bwanyu bwa buri munsi mwishyire muri Uhoraho Imana isumba byose abakomereze intambwe kandi abashyigikire kugira ngo ibikorwa bye bigaragare muri mwe, nimukomere rero kandi mwizihirwe muberwe no kugendera mu nzira yo gushaka kwe kuko abashyigikiye kandi abambitse imbaraga akomeje kubatagatifuza mu bikorwa bye cyane cyane rero kuri uyu munsi akaba ari umunsi w’urugamba tugomba kurwana inkundura kugira ngo dusenye kandi dusenye uduco tw’umwanzi turi hirya no hino mu Isi kugira ngo ibikorwa by’umwanzi byose tubisenye kandi tubiribate kugira ngo ububasha bw’Imana buganze kandi imbaraga z’Imana zigaragaze, nimukomere rero mube intwari ku rugamba murarinzwe kandi murashyigikiwe kuko ndi mumurwanyi wanyu udatsimburwa kandi nkaba ndi umurinzi iteka ryose aho muri hose nkaba mbacungira umutekano kandi nkomeze kubarinda no kubaba bugufi.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kugira ngo ibikorwa by’Uhoraho Imana isumba byose bigaragare kandi byigaragaze mu buzima bwanyu, mbifurije umunsi mwiza, nimukomere kandi mukataze mube intwari ku rugamba uwabaremye kandi uwabahanze ari kumwe kuko akomeje gutegura integuro ye uko yayigennye kandi yayiteguye tukaba rero twaraje muri mwebwe kugira ngo twifatikanye tubatoze iby’ingoma y’Ijuru kandi tubereke icyerekezo nyacyo cyo kurwana urugamba mubigirishije ineza n’urukundo byaranze Nyagasani Yezu Kristu, nimukomere rero kandi mukomeze inganzo y’icyiza tugendane mu byoroshye n’ibikomeye kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nshyigikire ibikorwa byanyu.

AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA CYANE MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NIMUGIRE KUGUBWA NEZA KANDI MUSAKAZWEHO IMBARAGA N’UBUBASHA BUKOMEYE, NDI MUTAGATIFU MIKAYILE, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *