UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 31 MUTARAMA 2024

Ndabaramukije nshuti bavandimwe banjye umunsi nk’ uyu nguyu, mbifurije amahoro y’ Imana kandi mbasenderejeho umugisha w’ Uhoraho, nimukomeze kandi mukomeze mushyigikirane kandi mukomeze gufatwa ibiganza byanyu n’ Uwiteka Imana wabafashe kuva cyera na kare, akababungabunga, akabacungira ubuzima, bityo akaba abagejeje aya magingo; nimukomere rero mukomeze gushyigikirwa mu rukundo rw’ Imana kandi mukomeze kurebererwa kuri buri kimwe cyose, nanjye iteka mbahora bugufi, kugira ngo nkomeze kubafasha muri byinshi kandi nkomeze kubakomeza mu bikorwa byanyu bikomeye kandi  bikomeje kugaragarizwa Isi ndetse n’ abayituye, kuko igikorwa cyanyu ari indashyikirwa cya buri munsi, dukomeje kugenda twigizayo umwijima wa Sekibi kandi tukaba dukomeje kugenda ducecekesha amajwi y’ umwanzi, kugira ngo dusendereze mu Isi yose ububasha bw’ Imana isumba byose, kugira ngo tugabe amahoro muri benshi kandi dusendereze umugisha muri bose.

Ntore z’ Uhoraho, nshuti bavandimwe banjye ntaramanye namwe kuri uyu munsi, nimuze iteka ryose tugendane kugira ngo turusheho kugenda dusakaza urumuri rw’ Uhoraho mu Isi yose, iteka ryose n’ ibihe byose uko ibihe bihora bisimburana iteka, dukomeze kugendana kandi dukomeze gushyigikira iteka ibikorwa by’ Imana mu Isi, nanjye nshimishijwe no kuza gukomeza kwifatikanya namwe mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu ku Isi, kuko naje kubuzuzamo imbaraga z’ Uhoraho, kugira ngo mukomeze mugirane umushyikirano n’ Ijuru, bityo gusabana n’ Ijuru kwanyu gukomeze kuba kwiza kandi gukomeze kuba guhire, nubwo bwose umwanzi atabifuriza amahoro n’ icyiza, twaje kumurimbura tumuhereye mu mizi kandi twaje kumwamagana twivuye inyuma, kugira ngo dukomeze tubakomeze mu rukundo rw’ Imana, dukomeze kubateza intambwe kandi dukomeze kubatoza icyiza, kuko ibikorwa byacu muri mwe ari indashyikirwa kandi namwe ibikorwa byanyu mu Isi bikaba bikomeje kuba ibikorwa by’ indashyikirwa, kuko mukomeje kugenda mugaragarizwamo umutsindo w’ Uhoraho kandi mugatabara benshi, mukarengera benshi, erega igihe musenga ntabwo muba mukora ubusa, kuko igikorwa cyanyu tucyakira bwangu, bityo tugatagatifuza benshi, tugatagatifuza byinshi, turushaho kugenda dushyira byose mu rumuri rw’ Uhoraho, dukura byinshi mu mwijima tugenda tubishyira mu rumuri.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane, biremwa by’ Imana, nshuti bavandimwe, iteka ryose ndabakomeza kandi nkabashyigikira,  nkabatera ingabo mu bitugu kugira ngo ndusheho kwifatikanya namwe, mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa bikomeje bya buri munsi, kugira ngo turusheho kugaragaza imbaraga DATA Uhoraho Imana yashatse gusendereza kandi yashatse kugaragariza muri mwebwe mu buryo bw’ agatangaza; kuri uyu munsi mbahaye umugisha ubakomeza, ubashyigikira, ubaherekeza mu bikorwa by’ urugendo rwanyu, kugira ngo ubwitange bwanyu bukomeze kugirira Isi akamaro kandi bukomeze kubyarira Isi akamaro gakomeye cyane, bityo Kiremwa Muntu uri mu Isi akomeze kubona amahirwe kandi akomeze kubona ubuntu bw’ Imana buhebuje kandi busesuye.

Iki ni igihe twaje kurasirizaho benshi imirasire y’ umucyo w’ Uhoraho, kugira ngo umwijima wa Sekibi utsembwe kandi utsiratsizwe, twaje gucecekesha amajwi y’ umwanzi, twaje kwirukana ibikorwa by’ umwanzi, kubihinda no kubihigika, tubyamagana twivuye inyuma, kuko urumuri rw’ Imana rudatsindwa na rimwe rukomeje kugenda rugaragarira benshi kandi rukomeje kugenda rurohora benshi, rusayura benshi bari mu isayo y’ ikibi, kuko iki gihe ari igihe cy’ uburokozi kuri benshi twaje kurokora; twaje gutabara, twaje kurengera Kiremwa Muntu, n’ ubwo iteka umwanzi Sekibi amucukurira kugira ngo akomeze kumushyira muri Gihenomu, twaje kugarura benshi kandi twaje kwiyegereza imbaga itabarika y’ abatuye Isi kugira ngo ibikorwa byose kandi ibikorwa dukorana namwe bikomeze kugirira Isi yose akamaro.

Ibiremwa byose rero twabizaniye umukiro n’ umugisha bikomoka kuri Uhoraho, twaje kurengera benshi kandi twaje gutabara benshi twivuye inyuma; urumuri rw’ Imana nirukomeze rwigaragarize muri mwebwe, ububasha bw’ Uhoraho bukomeze kubashyigikira, nanjye nkomeje kubakomeza nkomeje, ndi ubateza intambwe, ndi ubashyigikiye mu bikorwa byanyu, ndabaherekeza uko bwije n’ uko bukeye, nkaburiza intera kandi nkabateza intambwe, nkakomeza kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, kugira ngo mutere intambwe ubudatsikira kandi ubudasitara.

Nimukomeze muze tugende ubudahagarara kuko iki ntabwo ari igihe cyo guhagarara kandi ntabwo ari igihe cyo kurebera umwanzi, ahubwo ni igihe cyo kumusenyera twivuye inyuma, tukagaragaza ibikorwa by’ Imana mu Isi yose; naje rero kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo tugire byinshi twubaka mu buryo budasanzwe kandi dukomeze gusenya ibikorwa by’ umwanzi twivuye inyuma, kuko twaje gutsemba no gutsiratsiza no gusendereza ububasha bw’ Imana mu Isi yose no muri Kiremwa Muntu, kugira ngo benshi babone kandi bagaragarizwemo umutsindo w’ Uhoraho.

Ibikorwa rero turabikomeje kandi birarimbanyije kuko ibikorwa by’ Uhoraho ari nta makemwa kandi ibikorwa by’ Uhoraho akaba ari agatangaza, nkaba naje rero kubyifatikanyamo namwe kuri uyu munsi kugira ngo mwakire umugisha wacu abamalayika kuko ntaza njyenyine, iteka nzana n’ abamalayika barinzi banyu, bahora iteka bari bugufi yanyu kandi iteka tugahora aho tubitegeye, turi kubareba neza tubitegereza kuri buri kimwe cyose,  tukarushaho guhigika no gutsemba imbaraga z’ umwanzi, kandi tugashyigikira ibikorwa by’ Imana muri mwebwe, bityo ibikorwa by’ umwanzi tukabihinda, tukabihigika kandi iteka tugakomeza ab’ amavi adandabirana kandi tukabateza intambwe kugira ngo urukundo rw’ Imana muri mwebwe rukomeze kuba ingiro kandi rukomeze kuba urw’ ingenzi.

Mbasendereje rero umugisha w’ Uhoraho bana banjye kandi nshuti bavandimwe, iteka nterana namwe nkifatikanya namwe mu gukora imirimo ikomeye mu Isi, mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo, mu gutsemba no gutsiratsiza ibikorwa by’ umwanzi, kugira ngo dushyigikire ibikorwa by’ Imana iriho kandi yahozeho, idasumbwa kandi itazigera isumbwa.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi, nimukomeze kwakira urumuri rubengerana rw’ Uhoraho, mwakire ububasha bw’ Imana, bityo dukomeze kwifatikanya mu kazi gakomeye ko kubohora kandi ko kurohora ibiremwa byinshi biri mu Isi, kugira ngo dusendereze amahoro y’ Uhoraho muri benshi, kuko hari benshi babura icyerekezo bakabura uko bigenza uko bwije n’ uko bucyeye, kuko umwanzi abasabiriza uko bwije n’ uko bukeye, agashaka kubashwaratura no kubiyenzaho, ariko iki  gihe ni igihe cyo kugira ngo tubatabare kandi tubarengere, twigizeyo umwanzi  tumuhigike kandi tumusunike twivuye inyuma, kugira ngo urukundo n’ ibikorwa by’ Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwe mu buryo bw’ agatangaza.

Twabatoye mu buryo bwimazeyo kandi mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo tubagire ababungabunga ibikorwa by’ Imana mu Isi kandi ababungabunga urukundo rw’ Imana mu Isi, kugira ngo umutsindo w’ Uhoraho usakazwe muri benshi no muri bose.

Ndabashyigikiye kandi iteka mbahora hafi kandi nkagendana namwe nuzuza buri kimwe cyose kandi nkorana namwe imirimo n’ ibitangaza mu Isi hirya no hino, kuko nta na hamwe tutagera; ntabwo tugera muri kiriya gihugu ngo kariya tukireke, ahubwo Isi yose turayizenguruka tugaragaza ububasha n’ umutsindo by’ Uhoraho, kandi dukiza Kiremwa Muntu kandi twifatikanyije namwe; mwebwe rero mushobora kutabyumva cyangwa ngo mubicengere, kuko mutabibonesha amaso yanyu y’ umubiri uko bwije n’ uko bukeye, ariko ndagira ngo mbabwire nti nshuti bavandimwe aho ngiye mba ndi kumwe namwe, nifatikanyije namwe mu bikorwa by’ ubwitange byanyu mukomeje kugaragaza uko bwije n’ uko bukeye,  kugira ngo benshi barusheho gushyirwa mu maboko akomeye y’ Uhoraho, bavanwe mu bubata bw’ umwanzi.

NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE, NDABASHYIGIKIYE, UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, NDI MARAYIKA RAFAYIRE WIFATIKANYA NAMWE ITEKA RYOSE; AMAHORO NTORE Z’ UHORAHO, NSHUTI BAVANDIMWE, UMUNSI MWIZA, NDABAKOMEJE MU BUBASHA BW’IMANA KANDI MU BUBASHA BWA JAMBO UHORAHO; AMAHORO, UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *