UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 18 MATA 2024

Amahoro y’Imana nasabe mu mitima yanyu ntore za DATA dutaramanye, ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje injyana y’icyiza muri mwe kandi nkaba nkomeje kubatiza umurindi mu by’Ijuru, kugira ngo turusheho gukatariza iby’urugamba mu buryo bukomeye, kandi turusheho gukatariza iby’urugamba mu buryo budasanzwe cyane cyane kuko naje gukomeza kubatoza iby’urugamba, kandi nkaba naje gukomeza kubashyigikira cyane mu mirimo ikomeye y’Uhoraho Imana akomeje gufungurira rwagati muri mwe; ndi kumwe namwe rero kandi ndabashyigikiye, ndabarinze kandi ndabagose kuko ububasha bwanjye bukomeje kubashyigikira kandi bukaba bukomeje gukomeza buri wese muri mwe, kugira ngo intambwe yanyu irusheho kuba ingiro kandi imvugo yanyu ikomeze gutera imbere, cyane cyane mu kurushaho gukatariza icyiza kuri buri wese; ngaho rero nimukomeze gufata intwaro zanyu z’urumuri, kugira ngo dukomeze gutsiratsiza imbaraga z’umwanzi aho ziva zikagera kandi turusheho guhashya ibitero bye bibisha, kuko naje kubafasha kubamurikira kandi nkaba naje kubafasha kubateza intambwe muri buri kimwe cyose, kugira ngo imirimo DATA yateguriye muri mwe ikomeze kugerwaho kandi ikomeze gushyirwa mu ngiro ndetse no mu bikorwa.

Nifatikanyije namwe rero muri uru rugendo kandi kuri uru rugamba ndi kumwe namwe mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho, kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba nshyigikiye buri wese muri mwe muteza intambwe kandi ndushaho kumuteza imbere, kugira ngo buri kimwe cyose mukomeje gutegurirwa kandi mukomeje kugenerwa n’Uhoraho Imana, buri wese akomeze kucyakira nta nkomyi kandi akomeze kugisenderezwa kuko dukomeje kubavuburiramo amasoko y’ibyiza kandi tukaba dukomeje kubafungurira imiyoboro y’ibyiza by’Ijuru kugira ngo ikomeze kububaka kandi ikomeze kubakika mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi nkomeje ibikorwa muri mwe mu buryo bukomeye, kandi nkomeje kugendana namwe hirya no hino dukomeza gutsemba ikibi cyose aho kiva kikagera kandi dukomeza gukura mu mayira ikibi cy’umwanzi gikomeje kwibasira Mwene Muntu kuko twaje kugitatanya kandi tukaba twaje kukivuya mu buryo bukomeye, ari nako dukomeza gusenyagura imigambi mibisha y’umwanzi aho iva ikagera, kuko iteka ryose ahora ashakashaka icyagusha Mwene Muntu kandi agahora ashandikira imitego benshi hirya no hino, ariko ibyo byose tukaba turi kugenda tubiyoyora mu mbaraga zacu kandi tukaba turi kugenda turibata, tuvutagura imitego y’umwanzi aho iva ikagera kugira ngo abacu bakomeze gutambukira mu rumuri rw’Uhoraho Imana, kandi bakomeze kugengwa n’ububasha bukomoka mu Ijuru, bityo bubarinde bubashyigikire kandi bubarengere igihe cyose, akaba ari yo mpamvu dukomeje kubana n’ikiremwa muntu aho kiva kikagera  kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje gushyigikira buri wese mu Isi ndetse no mu bayituye, dukomeza gutamiriza abacu ubutoneshwe kandi dukomeza gutanga umugisha utanga gukomera kuri buri wese kandi dukomeza gusendereza urukundo rwacu benshi kugira ngo koko babashe gushyigikirwa n’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Dushyigikiye rero buri wese kandi dukomeje buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, kuko dukomeje kugendana dutanga urukundo kandi dutanga imbaraga mu bazikeneye cyane cyane abo bose bari hirya no hino, abo bose bakomeje kudutegerezanya umwete ndetse n’ingoga kandi abo bose bakomeje gutega ibiganza, tukaba twaje kubasendereza ibyiza bikomeye bikomoka kuri DATA, kandi tukaba twaje kubasendereza imbaraga zikomeye mu buryo budasanzwe kugira ngo urukundo rwacu kandi imbaraga za DATA, iteka ryose zihore zumvikanira muri bo kandi zihore zigaragaza ari nako zikomeza gutsemba umwanzi mu buryo budasanzwe.

Dukomeje rero kubaka amateka akomeye muri Mwene Muntu kandi dukomeje kubaka byinshi hirya no hino mu Isi, kuko dukomeje kuvuguruza ikibi cyose kandi tukaba dukomeje kuvuyanga umwanzi twivuye inyuma, ari nako dukomeza guhashya ibikorwa bye bibi by’umwijima kugira ngo ibikorwa byacu kandi imirimo ya DATA irusheho gushyirwa ejuru kandi irusheho gushyirwa ahagaragara kandi irusheho gushyirwa ku murongo, kuko twaje gushyira buri kimwe cyose mu mwanya wacyo kandi tukaba twaraje gushyira buri kimwe cyose ku murongo mu buryo budasubirwaho, namwe rero ntore za DATA kandi bana banjye, nkoramutima za DATA, nimukomere kandi mukomere ku cyo mwamenye kandi ku cyo mwafashe, mucyubakeho kandi mukigendereho iminsi yanyu y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi; erega ntitwabibeshyeho kandi ntitwibeshye tujya kubatora kandi tujya kubatoranyiriza uyu murimo kuko hari ibikorwa byinshi twabateguriye kuva kera na kare kandi hakaba hari amateka akomeye mukomeje kubaka muri Mwene Muntu kandi hakaba hari amateka akomeye dukomeje kububakira mu buryo nk’ubu ngubu bwo kugendana natwe kandi bwo kugendana dukorana ibikorwa bikomeye kandi dukomeza gukwirakwizanya injyana y’urugamba mu bari hirya no hino, tubohoza kandi tubohora benshi bari barajyanywe bunyago n’umwanzi, bityo rero ibyo byose bikaba bikomeje kudushimisha kandi bikaba bikomeje kutunezereza kubera imirimo ikomeye mukomeje gukorera abari mu Isi kandi kubera ibikorwa bihambaye DATA akomeje gukorera muri mwe, ibyo byose bikaba bikomeje kudutera ubwuzu ndetse n’ibyishimo byo kwihoranira namwe kandi byo kubana namwe muri ubu buryo mukora kandi mugaragariza umutsindo wa DATA mu Isi ndetse no mu bayituye, mukomeza kugaragaza urukundo rwa DATA muri mwe kandi mukomeza kugaragaza ishyaka ndetse n’ubwitange bukomeye mufitiye Isi ndetse n’abayituye mu gukomeza kuyitambira kandi mu gukomeza kuyitangira, mutanga imbaraga zanyu kandi mutanga urukundo rwanyu kugira ngo Isi ndetse n’abayituye babashe kubona umukiro nyakuri.

Ngaho nimukataze mu rugendo rwanyu kandi mukomeze kwishimira umutsindo wa DATA ukomeje kumvikanira muri mwe kandi ukomeje kugaragarira muri mwe, kuko ari igihe cyo gushyira ku mugaragaro ibikorwa byacu muri iki gihe kandi akaba ari igihe cyo gushyira ahagaragara imirimo yacu ikomeye kandi itangaje, akaba ari yo mpamvu dukomeje kugendana muri ubu buryo kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kugenderera Isi yose ndetse n’abayituye, tugenda dukura buri kimwe cyose kibangamiye ugushaka kwa DATA mu mayira kandi ikibangamiye umugambi wa DATA cyose, tukaba dukomeje kugenda tugihigikisha ububasha bwacu bwa buri munsi; ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza kandi mukomeze gutengeneza amayira yanyu ya buri munsi, kugira ngo koko mukomeze kwakira ingabire ndetse n’ingabirano zivubuka mu biganza bya DATA, kugira ngo zikomeze kubashyigikira kandi zikomeze kubakomereza intambwe muri byose, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye nk’umubyeyi ubakunda kandi ubahora bugufi, ubamenyera icy’ingenzi igihe cyose, bityo nkaharanira kukibaronsa kandi nkaharanira kukibasendereza, bityo imirimo ya DATA kandi ibikorwa byacu nibikomeze kwigaragariza muri mwe kandi urukundo rwacu rutavogerwa rukomeze kugaragarira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nanjye ndabashyigikiye kandi mbahaye urukundo rwanjye mbahaye umugisha wanjye kugira ngo ukomeze kubayobora kandi ukomeze kubashyigikira, cyane cyane mu ntambwe mukomeje gutera musanganira Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkagira nti “Imirimo myiza kuri uyu munsi kandi ibikorwa byiza kandi bihire nibikomeze kubaranga aho muri hose kandi urukundo rwa DATA rukomeze kububaka kandi rukomeze kubaka Isi yose muri rusange, kuko dukomeje kugenda tuvugurura kandi tukaba dukomeje kugenda tuvuguruza ikibi cyose muri Mwene Muntu tubigirishije gutabaza ndetse no gutakamba kwanyu”.

Turi kumwe rero muri urwo rugendo ndabashyigikiye kandi ndabakomeje bana banjye, nimukataze tugende kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbafatiye iry’iburyo muri byose, bityo rero nimushikame ku murimo mwatorewe kandi mushikame ku murimo mwahamagariwe n’Ijuru ryose kuko mutawurimo mwenyine, iteka ryose muhore mukereye kuwubamo intaganzwa ahubwo iteka ryose muhore mutsinda kandi muhorane ishyaka ndetse n’umwete mu bikorwa by’Ingoma y’Ijuru; nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye muri byose, nimwumve ko turi kumwe kandi mbakomeje kandi mbashyigikiye, bityo iteka ryose muhorane ingoga ndetse n’umwete, muhore mutera imbere kandi muhore mushyigikiwe n’Ijuru ryose, kuko twururukiye kubana namwe kandi tukaba twururukiye kugendana namwe mu mirimo idasanzwe kandi mu bikorwa bdasanzwe dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye; muri mu bubasha bwa DATA kandi mukomeje kugendana natwe mu buryo budasanzwe, ngaho nimukomere kandi mukomeze injyana y’urugamba cyane cyane muri iki gihe kuko ari cyo dukomeje kubatoza kandi akaba ari cyo dukomeje kubakangurira kuri buri wese nahore ari maso kandi ahore asenga bityo mukomeze kuba intwari kandi mukomeze gutwaranira muri Uhoraho Imana we wabatoye kandi we wabahamagaye mu mazina yanyu mukomeze kwitaba karame, kandi mukomeze guhesha izina rye ritagatifu agaciro mu batuye iyi Si; nanjye nkomeje kubakomereza injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi nkomeje kubashyigikira, nimukomere kandi mukataze, mbafashe ikiganza kandi turi kumwe muri byose.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, MBIFURIJE KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE NGIRA NTI “NIMUKOMERE KANDI MURUSHEHO GUKATAZA BANA BANJYE, MBAFATIYE IRY’IBURYO KANDI NKOMEJE UMUJISHI KURI BURI WESE”; AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA DUTARAMANYE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *