UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 04 GICURASI 2024

Mbinjije mu bubasha butagatifu bw’Uhoraho Imana ntore za DATA kandi biremwa by’Uhoraho, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije igitondo cyiza, nimukomeze gukatazanya ibyishimo mwakira ibyiza byose by’Ingoma ya DATA, kuko Uhoraho Imana akomeje kubarangaza imbere kandi akomeje kuvugurura ubuzima bwanyu kugira ngo mukomeze kuzirikana ibitunganye kandi murusheho gutagatifuzwa ndetse no gusukurwa mwakira ibyiza by’agatangaza kandi munogewe n’umukiro mutagatifu akomeza kubasendereza umunsi ku wundi; mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kuzirikana ndetse no gusobanukirwa mu byiza byose Ijuru rikomeza kubasendereza buri munsi, kuko rikomeje kubasendereza byose kandi rikomeje kubasendereza imbaraga z’agatangaza kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rukomeye kandi mukomeze kuzirikana ibyiza bidasanzwe Ijuru rikomeza kubagabira igihe cyose.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko nkomeje kubarangaza imbere, nimugire kugubwa neza kandi koko mugire gutekanira mu rukundo rwa DATA, kuko Uhoraho Imana akomeje kubashyigikira kandi akomeje kubarinda, kubarangaza imbere ndetse no kubasigasira, kugira ngo iteka ryose muhore muzi icyo DATA abashakaho kandi abifuzaho umunsi ku wundi, kuko ari igitunganye kandi ari ikibatagatifuza kandi kigakomeza intambwe zanyu; mbarangaje imbere ku rugamba kandi nkomeje kubashyigikira muri byose, kugira ngo iteka ryose muhore mwuzuye urukundo rw’Uhoraho Imana muri mwe kandi muhore mufite inyota y’icyiza, cyane cyane ikigomba kubaka roho zanyu kandi kikabatagatifuza kugira ngo muhorane umutekano kandi koko muhorane ubwisanzure muri Uhoraho.

Nimugire rero gukataza ku rugamba kandi mugire imbaraga zibashoboza kandi zibakomeza umunsi ku wundi, kuko nanjye mpora nganje muri mwe mbatagatifuza kandi mbasendereza imbaraga, kugira ngo iteka ryose muhore mwiyumvamo ubutwari butagatifu, kandi muhore mwiyumvamo imbaraga zidasanzwe zibaha kuzirikana urukundo rw’Uhoraho Imana kandi zikabaha kwakirana ibyishimo ndetse n’umwete ibyiza byose Ijuru rikomeza kubuganiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbakomereje intambwe kandi nkomeje kubaha gushishoza ndetse no kuzirikana urukundo rw’Uhoraho muri mwe, kuko imirimo yacu ikataje kandi ibikorwa koko bikomeje kugeza ku ndunduro ndetse no kugeza ku musozo ibikorwa bitagatifu Uhoraho Imana yatangije muri mwebwe kandi akomeza kubagabira mu buryo buhamye kandi mu buryo bwuzuye.

Nimushyigikirwe rero kandi mukomeze kurangazwa imbere n’imbaraga z’agatangaza kandi zikomeye Uhoraho Imana akomeza kubuganiza muri mwe, mbifurije umunsi mwiza ndi Malayika Rafayeli kuko nkomeje kubatagatifurisha byose, kandi nkomeje kubasendereza imbaraga mu kubarangaza imbere ku rugamba ndetse no guha buri wese kuzirikana ibyiza by’Ingoma ya DATA, kugira ngo ububasha bwacu butagatifu bukomeze kwigaragariza muri mwe, kandi urumuri rwacu rukomeze kubamurikira ndetse no kubasendera, guhabwa ibyiza by’agatangaza, kumurikirwa ndetse no gusesekazwaho ibyiza bikomeye bibaha koko kuzirikana iteka urukundo rutagatifu rwa DATA muri mwe kandi koko bikabaha kuzirikana ububasha bukomeye Ijuru rikomeza kubasendereza kandi rikomeza kubagaragariza; nimukomeze gukataza rero koko mu cyiza, kandi mukomeze kuzirikana imbaraga zikomeye zibaha koko gutagatifuzwa kandi zikabaha gusukurwa, bityo bibatere guhora muri maso kandi koko bibatere guhora murwana ishyaka murwanirira Ingoma y’Imana mu buzima bwanyu, kandi murwanirira ikiri icyiza mu Isi yose kugira ngo ububasha butagatifu bukomeze kwimakazwa mu Isi kandi Ijambo rikomeye ry’Uhoraho koko rikomeze kumurikira imbaga itabarika, bityo benshi bagaruke mu rukundo rutagatifu rwa DATA, kandi bakomeze kuzirikana ibyiza by’urukundo rukomeye rw’Uhoraho Imana.

Nimwakire imbaraga rwose kandi koko mukomeze kwakira ibiremwa byose, cyane cyane n’abirangariye bose, kugira ngo umukiro wa DATA wose ubashe kubageraho bitewe n’uko mwakomeje kuba maso kandi mukomeje kubitambira bityo mukababera ituro rizima imbere y’Uhoraho, kandi mugasukura imitima yanyu ku buryo bwuzuye kandi ku buryo buhamye; nimube maso umunsi ku wundi kandi mukomeze kubaho mu budacogora ndetse no mu butarambirwa ku bw’umurimo wa DATA, bityo umukiro DATA yabageneye kandi ibyiza byose DATA akomeza asendereza mu buzima bwanyu bikomeze kuba ibibatagatifuza, kandi bikomeze kuba ibikomeza intambwe zanyu umunsi ku wundi, bityo bibarinde kudandabirana ndetse no gucogora, ahubwo iteka ryose koko muhore mwivugururamo imbaraga n’ubutwari, kandi muhore mukomejwe n’ibyiza bitagatifu dukomeza kubuganiza muri mwe iteka.

Nkomeje rero gukomeza ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi nkomeje kubaha gukatariza icyiza ndetse no kuzirikana iteka ryose ububasha bukomeye buha buri muntu kuzirikana ibyiza by’Ingoma ya DATA, kandi mukanezezwa n’urukundo rukomeye dukomeza kubagabira igihe cyose; ntore z’Uhoraho kandi nshuti zanjye bavandimwe nkunda iteka ryose mpora ndangaje imbere kandi nshyigikira umunsi ku wundi, nkabatoza iby’urugamba kandi nkabamurikira mu rukundo rukomeye rw’Uhoraho, nimugire ubuzima buzima kandi mutekanire muri byose kuko urukundo rwa DATA rwabuganijwe mu buzima bwanyu, bityo bikabaha gutera intambwe mukomeje kandi mukataje, bityo koko mugahumuka amaso kandi mugasobanukirwa icyo Uhoraho Imana abashakaho kandi abifuzaho igihe cyose.

Mbakomereje intambwe kandi nkomeje kubaha kuvugururirwa ubuzima ndetse no gusabanira ibyiza bitagatifu by’Uhoraho, bihora iteka biganje mu buzima bwanyu kandi koko mugahora munyotewe icyiza, mu kuzirikana urukundo rukomeye ndetse no kuzirikana ububasha butagatifu bw’Ingoma ya DATA, kuko akomeje kuvugurura byose muri mwe kandi akomeje kubaha gukataza ndetse no kwakira ibyiza by’urukundo rwe kuko yagaragaje byose mu buzima bwanyu, kandi akabaha gusenderezwa umukiro mutagatifu w’ibyiza bitangaje kandi w’ububasha budasanzwe Uhoraho Imana yasendereje muri mwebwe igihe cyose; nimukomeze kubera maso rero imbaga itabarika mu Isi yose kandi mukomeze gusigasira ubuzima bwa buri kiremwa, kuko DATA yabahaye imbaraga kandi akabaha ububasha, bityo byose akabyegurira mu biganza byanyu; nimukomezwe n’umukiro we mutagatifu kandi mukomezwe n’imbaraga ze zibashoboza byose kandi zikabatagatifuza bityo mukazirikana igitunganye, kandi koko mukarushaho gutagatifuza imbaga itabarika muri iki gihe bityo benshi bakakira urukundo rwa DATA kandi bakanogerwa n’ububasha bukomeye bukomeza kubungabunga ubuzima bwanyu.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije igitondo cyiza, nimwakire urukundo rwuzuye kandi rusesuye ruhamye kuko ari rwo ruzabaha gutsinda kandi koko buri muntu wese akarwisanzuriramo bityo ibyo mukoze byose mukabikorana urukundo, ubwitange ndetse n’ishyaka n’umwete bidacogora kugira ngo iteka ryose muhore mwakira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kandi muhore munyotewe n’ibyiza by’agatangaza dukomeza kubasendereza umunsi ku wundi; ntore za DATA rero nimukomere kandi mukomeze kuzirikana igitunganye, bityo iteka n’iteka muhore mukomeye ku rugamba kuko DATA yabasendereje intwaro zose, kandi akabaha kuzirikana iby’umukiro mutagatifu bityo urumuri rwe rugahora iteka rubacaniwe, kandi rukabageza ku butungane butagatifu mu kuzirikana ibyiza byose, ndetse no kubakomezamo urukundo rudasanzwe akomeza kubuganiza muri mwe.

Mbifurije umunsi mwiza kandi igitondo cyiza, nimugire ubuzima buzima kuko ndi kumwe namwe iminsi yose, kandi mbakomeza nkabakomereza intambwe kugira ngo murusheho gukataza mugana ikiri icyiza kandi koko musatira ibyiza byose DATA yabageneye, kuko akomeje kugenda abishyira mu biganza byanyu iteka ryose kugira ngo muhore mwishimye kandi koko muhore munezerejwe n’umukiro mutagatifu akomeza kubagabira, kandi Ijambo rye rikomeze kubaha gusagamba ndetse no kwishimirwa mu byiza byose mukomeza kugenda mukomererwa umunsi ku wundi.

Mbifurije umunsi mwiza kandi igitondo cyiza, mbarangaje imbere ku rugamba kuko ndi kumwe namwe kuri uyu munsi ku buryo bukomeye kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi imirimo idasanzwe, cyane cyane mu gukumira ibitero byose by’umwanzi ndetse no kugaragaza umutsindo mutagatifu wa DATA; nimuzirikane ko hari imbaga nyamwinshi ibabaye kandi ko hari ibiremwa byinshi koko bigikeneye kwakira ibyiza by’urukundo rwa DATA, kuko hari benshi bagikeneye gusigasirwa kandi hari benshi bagikeneye gusindagizwa mu rugendo rwabo rwa hano munsi, kugira ngo bakire ibyiza by’Ingoma y’Ijuru kandi bakire ibyiza by’ububasha butagatifu bwa DATA, kugira ngo Isi yose ikomezwe mu mahoro n’ibyishimo, niyo mpamvu DATA yabatonesheje kandi koko akabashinga umurimo mutagatifu, kugira ngo muramire imbaga itabarika kandi muramire ibiremwa byose, bityo ubasanze wese agire kubaruhukiraho kandi agire kubaronkeramo urukundo; nimwakire rero urukundo rwuzuye, kandi iteka ryose muhore mutama impumuro nziza y’urukundo rwa DATA, kugira ngo imitima yanyu ihore isukuye kandi ihore ikereye kwakira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru.

Mbifurije ibihe byiza, umunsi mwiza kandi igitondo cyiza kuri buri wese, nimugire ubuzima buzima kandi muganze mu byishimo n’amahoro, kuko mbarangaje imbere kandi nkaba nkomeje kubakomeza ndetse no kubavugurira byose, kugira ngo ububasha bwacu bukomeze kuganza muri mwe kandi bukomeze kubatagatifuza; nimutambukane ishema n’isheja ku murimo w’Uhoraho Imana, mutambukane imbaraga ndetse n’ubukaka mutikanga ahubwo iteka ryose mutambukane igitinyiro gitagatifu cy’Uhoraho, kuko Uhoraho Imana yabasendereje byose kandi akabagabira; nimuzirikane igitunganye kandi igikwiriye, bityo murusheho kuba maso ubudatezuka kandi ubudacogora igihe cyose.

AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA, UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO CYIZA, NDI KUMWE NAMWE KANDI MBARANGAJE IMBERE, NIMUSENDEREZWE UMUGISHA N’URUKUNDO MU BYANYU BYOSE KUGIRA NGO MURUSHEHO KUBA INTORE ZINYUZE DATA KANDI ZIMWIZIHIYE KU MURIMO YABAHAMAGARIYE KANDI KU CYO ABIFUZAHO IGIHE CYOSE; UMUNSI MWIZA NDI KUMWE NAMWE KANDI MBARANGAJE IMBERE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *