UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYELI, TARIKI YA 11 KAMENA 2024

Mbasesekajeho ububasha bwanjye bana banjye kandi ntore za DATA nshyigikiye, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu ntambwe yanyu ya buri munsi ndi Malayika Mikayeli, nifatikanyije namwe ku rugamba rwanyu rwa munsi, ndabashyigikiye kandi mbakomereje intambwe muri byose, ngaho nimukomeze gutera intambwe mujya mbere mwirinde icyabaca intege kandi mwirinde icyabasubiza inyuma, kuko mbarangaje imbere kandi nkaba naje kwifatikanya namwe mu buryo bw’urugamba kuri uyu munsi; mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ubutwari ku murimo muhamagarirwa na DATA, kuko Ijuru ryose ryururukiye kwifatikanya namwe kandi rikaba ryaje gusabana namwe mu buryo budasanzwe; kuri uyu munsi w’agatangaza twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa bikomeye byo gukomeza kurohora Isi ndetse n’abayituye kandi twaje kugeza benshi ku mutsindo wa DATA mu buryo bukomeye.

Turi ku rugamba rwa buri kiremwa cyose aho kiva kikagera kuko dukomeje kubarwanyiriza umwanzi twivuye inyuma kandi tukaba dukomeje gukura buri kimwe cyose mu mayira kibangamiye umugambi wa DATA kandi igikomeje kubangamira ugushaka kwa DATA cyose tukaba dukomeje kugitsinsura kandi tukaba dukomeje kugikura mu mayira ya buri wese cyane cyane muri iki gihe; dukomeje rero kugendana namwe mu mirimo idasanzwe kandi dukomeje gukorana byinshi cyane mu buryo bugiye butandukanye, kuko dukomeje kubambika imbaraga kandi tukaba dukomeje kubatera umwete ndetse n’ishyaka mu murimo wa DATA, ngaho nimuwukatarizemo kandi muwukomereho kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba nkomeje kubashyigikira.

Ijuru ryose riraganje riri muri mwe kuko twururukiye rwagati yanyu kugira ngo dukomeze kubasesekazaho imbaraga z’ububasha bwacu bityo mukomere kandi mukataze mu murimo mwahamagariwe n’Uhoraho Imana; nanjye turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye ntore za DATA dutaramanye, kuri uyu munsi udasanzwe dukomeje kwigaragarizamo hirya no hino ku Isi mu bikorwa byacu bidasanzwe kandi mu bikorwa byacu bitajorwa, dukomeje gusendereza umugisha wacu benshi kandi dukomeje gusendereza ikiramiro cyacu benshi bari barajyanywe kure n’umwanzi kuko dukomeje kubohora kandi tukaba dukomeje kubohoza mu bubasha bwacu butavogerwa, benshi umwanzi yari yarajyanyeho iminyago tukaba dukomeje kubazana mu rukundo rw’Uhoraho Imana.

Nimukomeze rero kwishimira uwo mutsindo Uhoraho Imana akomeje kugaragariza rwagati yanyu kuko mu rugendo rwanyu mutaruhira ubusa, kandi mukaba mutavunikira ubusa kuri buri kimwe cyose, nimwumve ko Ijuru ryose tuganje rwagati yanyu kandi mwumve ko ububasha bwacu butavogerwa bukomeje kugendana namwe aho muri hose, bityo mwumve ko dukomeje kuvogagira ikibi cy’umwanzi kandi mwumve ko dukomeje kumwima urwinjiriro ndetse n’ijambo muri mwe; aho muri hose muhore mwakira ububasha bwacu kandi muhore muzirikana icyiza DATA akomeje kubabwira kandi akomeje kubateguza uko bwije n’uko bukeye, hari byinshi dukomeje gusesekaza rwagati yanyu kandi hari byinshi dukomeje gusesekaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ni yo mpamvu nifuza ko mwakomeza urugendo kandi mwakomeza gutera intambwe mujya mbere kugira ngo mubashe gushyigikira icyo cyiza twazanye rwagati yanyu, nanjye nkaba nganje ndi rwagati yanyu, kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi nkomeze kubakomereza intambwe muri byose; erega mbabitse ububasha kandi mbasenderejeho imbaraga zanjye kugira ngo mukomeze guhinda ibitero bibisha by’umwanzi kandi mukomeze kuvuyanga imigambi ye mibisha, kuko dukomeje gutatanya imigambi y’umwanzi aho iva ikagera kandi tukaba dukomeje gukumira imbaraga ze mu buryo butavogerwa.

Namwe rero nimukomeze injyana y’icyiza kandi mukomeze injyana y’urugamba, kuko twururukiye gukomeza gutabarana namwe kandi tukaba twaje gukomeza gukorana namwe ibikorwa bidasanzwe kandi ibikorwa byacu bitavogerwa bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino mu Isi; mbambitse imbaraga rero kandi mbahaye ubudahangarwa bwanjye kugira ngo iteka ryose aho muri hose buhore bwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu gukomeza kwereka umwanzi ko ari nta jambo afite, kandi ko ari nta burenganzira na buto abafiteho, nimukomeze kumugaragariza igisuzuguriro gikomeye kandi mumwereke ko ari nta bubasha abafiteho, kuko ububasha mubugabirwa na DATA kandi Ijambo akaba irya Jambo muri mwe, nimuhore rero mwegezayo ibitero bibisha by’umwanzi kandi muhore muhigika ikibi cye muri mwe, kugira ngo urukundo rw’Uhoraho Imana rukomeze kubataha ku mutima kandi ruhore rubasendereye aho muri hose, natwe turahari mu buryo bwo kubarengera kandi mu buryo bwo kurushaho kubarinda ndetse no kubacungira umutekano, kuko ari cyo cyatuzanye rwagati yanyu kandi akaba ari cyo cyatumye tuza bugufi ya buri wese kugira ngo dukomeze kumurinda kandi dukomeze kumucungira umutekano mu buryo budasanzwe.

Mbambitse imbaraga zanjye nimukomere ku rugamba kugira ngo mubashe gukomeza guhashya umwanzi, kuko mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu nkaba mpari kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubasendereza imbaraga zanjye mu buryo budasanzwe, nifatikanyije namwe rero mu bikorwa by’urugamba kuri uyu munsi kandi mbarangaje imbere nk’intwari yatsinze ikomeje gutsindira muri mwe, ngaho nimukomeze kuganza mu bubasha bw’Uhoraho Imana kuko natwe tubashyigikiye nk’Ijuru ryose kandi imbaraga zacu zidasanzwe zikaba zikomeje kwigaragariza muri mwe.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NTORE ZA DATA KANDI BIREMWA BYA DATA, NIMUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE, NDABARINZE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BIDASANZWE, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI AMAHORO ASENDEREYE AKOMEZE KUMVIKANIRA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI; AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA MIKAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *