UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 20 KAMENA 2024

Ndabakomeje bana banjye, nimwakire umugisha wanjye, nimwakire kubaho mu rukundo rwanjye, nimwakire kubona ibyiza by’Ijuru iteka ryose, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nubabemo nubakomeze, nimuharanire iteka kandi umunsi ku wundi kubaho mu gushaka kwa DATA bityo bana banjye mundebereho, murebe uko nagenje n’uko nagenze, murusheho kugenda nkanjye, murusheho kugenza nkanjye, bityo ibikorwa byanyu bya buri munsi birusheho kuba ibikorwa by’urumuri, bityo ibikorwa by’umwijima bikomeze guca ukubiri namwe, nanjye ndabakomeje nk’umubyeyi ubakunda, kandi ndabahumurije, ndabashyigikiye bana banjye, mu rugendo ntabwo muri mwenyine, ndabakomeje nk’uko ntazigera ndeka kubakomeza, kuko nzabakomeza iteka kandi nkabashyigikira; ndi ikiramiro cyanyu kandi ndabahumuriza umunsi ku wundi, mbamenyesha byose mbamenyera byose, ntabwo mbirengagiza kandi sinareka kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze kubamenyesha byimazeyo ibyiza byacu, kugira ngo nkomeze kubamenyesha ibyiza twateguriye abana dukunda kandi ntore twatoye twatoranyije mu rukari rwacu iteka kandi umunsi ku wundi.

Ni igikorwa rero dukomeje gukomeza kandi ni ibyiza dukomeje kugabira Mwene Muntu cyane cyane mu bo DATA Uhoraho Imana yagiriye ubuntu bugeretse ku bundi kandi mu bo DATA Uhoraho Imana yagiriye neza, kugira ngo abakomeze iteka kandi abashyigikiremo urukundo rwe rukomeye; ndabikomereje rero kandi ndabishyigikiriye nimugire amahoro bana banjye, nimugire ibyiza byose kandi muhorane ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, mukomeze kuba amahoro kandi nimukomeze kugubwa neza, nanjye turi kumwe mu rugendo kuko ntitandukanyije namwe kandi ntazigera nitandukanya namwe, buri wese muri mwe ndabakomeje bana banjye nimugire amahoro, ntabwo mpwema kandi ntabwo ncogora kubagabira amahoro, bana banjye, mbuzuzamo ibyishimo kandi mbagabira urukundo iteka, urwo rukundo rero niruhore iteka ruganje muri mwe kandi ruhore iteka ruri muri mwe, nanjye ndabikomereje bana banjye kandi ndabishyigikiriye bana banjye nk’umubyeyi ubakunda nkabahoza ku mutima, kugira ngo nkomeze kubasakazaho kandi nkomeze kubasendereza ibyiza byanjye.

Nimwakire ibyiza byose kandi mumenyereho ibyiza twabazaniye mukomeze kubisobanukirwa, oya ntimugacogore mu rugendo kandi ntimukirengagize, ntimukiyibagize ahubwo nimukomeze kwakira byose, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo nkomeze kubasendereza ibyiza by’agatangaza, kuko ntitandukanya namwe nkomeza kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ndusheho kubuzuzamo urukundo rwanjye kandi ndusheho kubasendereza ibyiza byanjye mbategurira kandi nabateguriye kandi nzakomeza kubategurira kugira ngo mu buzima bwanyu bwa buri munsi mubeho muri abana bizihiye Uhoraho Imana Umuremyi, mubeho muri Intore z’Uhoraho Imana yitoranyirije kugira ngo abagabire ibyiza by’urukundo rwe kandi abamenyeshe byose mu rukundo rwe rukomeye.

Nabasanze kuri uyu munsi kugira ngo mbakomeze mwese, kugira ngo mbashyigikire mwese ndusheho kubatoza icyiza kandi ndusheho kubamenyesha byose, bana banjye ndabakinguriye nimwinjire, mbahishuriye byose kandi mbakomejemo ubutwari iteka nimukomeze kuzirikana ibyiza byanjye kandi mukomeze kubyakira kuri buri kimwe cyose, nanjye turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ndi umubyeyi ubakunda, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, n’ubwo umubisha adahwema kwitambika kugira ngo arebe ko yabavutsa amahirwe n’ibyishimo nabagabiye kandi nkomeje kubagabira bana banjye, nkomeje kubaba hafi nimukomere muhumurizwe mwakire ihumure ryanjye; ndabahaye bana banjye kandi ndabagabiye mwese nimwakire, nimukomeze gusobanukirwa n’ibikorwa byacu kandi mukomeze kwakira buri kimwe cyose nanjye turi kumwe, mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimukomeze muharanire gutera intambwe kandi mukomeze muharanire kujya mbere nanjye turi kumwe mbarangaje imbere kandi mbashyigikiyemo ubutwari n’ukwemera kugira ngo mukomeze muharanire icyiza mutazanurirwe amayira kandi mujye mbere, kuko iteka ryose mpora nifatikanyije namwe mu gukomeza kubarangaza imbere kandi mu gukomeza gukorana namwe ibikorwa by’indashyikirwa byo kugira ngo dukomeze twinjize hose urumuri rwacu rukomeye.

Ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, nkomeje kubabeshaho nk’uko Ijuru twabigennye, nk’uko twabiteguye kugira ngo dukomeze gusakaza no gusendereza ibyiza byacu mu Isi yose kandi urukundo rwacu rurusheho kuganza mu Isi; mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nubabemo ubakomeze kandi ubashyigikire, nimwakire guhora iteka mutazanuriwe amayira n’Ijuru kandi mwakire guhorana iteka mubengerana kugira ngo ibyiza byacu mukomeze kubibona kandi mukomeze kubona byose mu rukundo rw’Imana; nje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo nkomeze buri wese, ngira ngo nshyigikire buri wese, mbashyire mu rumuri rwacu rukomeye bityo mukomeze gutsinda umwijima wa Sekibi, bityo muharanire iteka umunsi ku wundi kugendana natwe, mushyigikiriwe mu rukundo rwacu, mwambaye imbaraga zacu.

Mbahaye umugisha wanjye bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, igihe nk’iki ngiki nimwakire urukundo, mwakire umugisha kandi mwakire kuba amahoro nanjye turi kumwe mu rugendo kuko nifatikanyije namwe, sinitandukanyije namwe kandi sinzigera nitandukanya namwe, kuko buri wese nkomeje kumukomeza no kumushyigikira, mbabumbatiriye mu biganza byanjye kandi mbarundarundiye hamwe mu bikari bya DATA, kugira ngo mukomeze kubona byose kandi mukomeze kwakira urukundo rwacu rukomeye rukomeze buri wese.

Nimugire amahoro bana banjye, nimugire kugubwa neza kuri buri wese ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, niteguye kubarwanira ishyaka iteka kandi niteguye kubarwanira urugamba inkundura kugira ngo mbacishe muri byinshi mbakingire muri byinshi, bityo ibyo mutazi mubimenye, ibyo mutari mwasobanukirwe mubisobanukirwe, mugendana natwe umunsi ku wundi kandi duharanira iteka kubinjiza mu rukundo rwacu, kugira ngo ibikorwa byacu by’indashyikirwa bikomeze kugaragarira Isi ndetse n’abayituye; nimugire amahoro rero ndabakunda kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, mugire igicamunsi cyiza mukomezanye kandi mushyigikirane, twururutse kugira ngo twifatikanye namwe mu bikorwa byacu bikomeye kandi mukomezanye natwe urugendo muri byose.

AMAHORO AMAHORO, IGICAMUNSI CYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUBENGERANE KANDI MUKOMERE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *