UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 13 KAMENA 2026
Mbaramukije mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi mbifuriza umunsi muhire, umunsi mwiza kuri bose kandi ku Biremwa byose, umunsi udasanzwe, umunsi wo kubahaza ibyiza by’Ijuru ndetse no kubagaragariza imirimo n’ibitangaza ; nimukomere kandi mwakire imbaraga zikomoka mu mutima wanjye utagira inenge kuko natsindiye buri Kiremwa Muntu aho kiva kikagera, kandi nkaba nkomeje kugaragaza ibikorwa byanjye ndetse n’imirimo ya DATA mu batuye Isi yose. Nje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbasangize ku byiza by’umutima utagira inenge wanjye watsinze kandi by’urukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu, witangiye bose ndetse no ku bw’ububasha bwa DATA bwifunguriye Ikiremwa Muntu, bityo nkaba nje mu buzima bwanyu kugira ngo mpindure amateka adasanzwe muri mwe, kandi mbagaragarizemo ibikorwa byanjye mu buryo budasubirwaho. Bana banjye nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu watsinze, nimukomere kandi mugubwe neza muri we, kuko yigaragarije bose kandi akaba akomeje kugaragaza ibikorwa bye muri mwe kugira ngo muhore mwizeye kandi uhore mwakiririra imbaga itabarika, kugira ngo icyo mwakira kibafashe kubaho mu kuri ndetse no kubaho mu bubasha bw’Ijuru mu buryo buhoraho.
Ndi umubyeyi wabakunze kuva kera na kare, kandi mbiha wese kuko nakinguye umutima wanjye, nkawubinjizamo kugira ngo muwuvomemo imbaraga kandi mukomeze mu rugendo mwahawe kugira ngo murusoze neza ; nagaragaje ibikorwa byanjye bitagatifu kandi biziranenge muri bose, mu ntangiriro y’ibikorwa byanjye cyane cyane nigaragariza abo niyeretse hirya no hino ku Isi, hari icyo navuze kandi hari icyo natangarije i Fatima mu bubasha bukomeye kandi mu mbaraga zihanitse, ngaragaza iby’umutsindo udakuka w’umutima wanjye, kandi mbwira bose ko uzatsinda bityo rero ubu mukaba muri mu mutsindo wawo mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika ari nayo mpamvu turi gukorana namwe ibikorwa by’indashyikirwa, kandi mukaba muri kubona byinshi mutari mwiteze cyangwa benshi mutari mwiteguye. Ariko icyo ndi gukora muri iki gihe ni ikibafasha kandi ni ikibageza aheza, kuko urwo rugamba narurwanye kandi nkifatikanya namwe mwebwe abemera kandi abemeye kunyakira. Nzi urugamba mwarwanye kugira ngo rwose urukundo rwanjye rukwirakwizwe hirya no hino, ububasha bwanjye bukomeze bugere kuri bose nta n’umwe usigaye. Nifatikanyije namwe mu kurwana urugamba inkundura kandi ngaragaza ibikorwa by’Ijuru muri bose kugira ngo hatagira n’umwe usigara inyuma. Iki ni igihe rero cyo kwitegura kandi cyo kumenya no kumenyeshwa ibikorwa by’Ijuru mu buryo budasubirwaho, kuko icyo twari turindiriye twakigezeho kandi icyo twagombaga kugeza kuri Muntu buri umwe umwe tukaba twaramuhaye kandi twaramuteguje mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho.
Nta n’umwe utazi ububasha bundimo kandi utazi ububasha buri muri DATA, kuko abigiza nkana bakibwira ko ntacyo bazi abo baribeshya, nakwirakwije ububasha bw’Ijuru mu bato ndetse n’abakuru kandi ngera hirya no hino mu buryo bwuzuye mbamenyesha ibikorwa bya DATA ; natangarije bose Ingoma ya Cyami kugira ngo buri wese amenye igice ari kwinjiramo ndetse n’ububasha bumuyoboye bumurinze, kugira ngo buri Kiremwa Muntu acire bugufi Uhoraho Imana mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho. Nigishije bose mu buryo bworoheje kandi mu buryo buciye bugufi, kuko nicishije bugufi kugira ngo ngendane na buri umwe umwe nta n’umwe nsize inyuma, abakomeye n’aboroheje bose nabagendereye mu buryo bwanjye nk’Umwamikazi, kandi buri wese mwereka inzira y’ubutungane, inzira iboneye kandi inzira ikwiriye. Abumvishije Ijwi rya Nyagasani bakarikurikira, baguwe neza kandi koko bakomeje kwakira ineza n’urukundo bya Nyagasani, kuko ntawemye kubagaragariza impuhwe n’ubudahemuka bukomoka muri DATA kandi nkabatoza inzira y’ubutungane kugira ngo bature koko mu mutsindo wanjye mu buryo bukomeye ndetse no mu mutsindo wa DATA. Naje ndi inzira ngufi iyobora buri wese ku Mana, kandi nza ndi umusare wambutsa abarohamye ndetse nkazahura abaguye mu isayo kugira ngo mbageze kuri DATA. Naciye bugufi mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, nemera gutobana na buri wese kugira ngo yisanzure kuri jye bityo musanga mu isayo ndamukarabya ndamusiga ndamwambika, ariko urukundo rwanjye benshi ntibarwakiriye, ahubwo bumvishije ko ari imikino bikomereza inzira zabo. Ibyo byose rero sinabirebereye nakomeje urugendo rwo gukataza, ngera hirya no hino mbwiriza buri umwe umwe kandi ngera kuri buri wese mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, kugira ngo nigaragarize bose cyane cyane abemeye Izina ry’Imana bakaryubaha kandi bakaricira bugufi ; abo buri wese nabafashe ikiganza kandi mbazamura mu buryo bwuzuye, kugira ngo mbaramire kuko hari benshi bari barushye kandi bari bananijwe n’Isi. Nafashe buri wese ikiganza kugira ngo mugeze aheza hatunganye, abanyemereye rero dukomezanyije urugendo kugeza kuri uyu munsi, niyo mpamvu uyu munsi ari umunsi udasanzwe, ari umunsi ukomeye, ari umunsi w’amateka kandi ari umunsi wo kuzuzaho ibikorwa by’Ijuru mu Isi ndetse no gufunga uruziga rwa byinshi byakozwe kandi byagezweho mu buryo bw’urugamba. Bana banjye mwebwe abarwanye urugamba inkundura kandi bagakomera ku murimo wa DATA, bakaba bifatikanyije n’Ijuru ryose kwinjira mu mutsindo udakuka w’umutima wanjye ndetse n’umutima wa DATA, mukaba mwisanzuriye muri wo kandi mukaba mukomeje kwakira ineza n’urukundo bivubuka muri jye no muri DATA, nimukomeze urugendo kandi mwishimire muri Nyagasani Yezu Kristu w’i Nazareti, watsinze urupfu kandi agatangaza izuka, bityo rero tukaba twaraje kubatsindira kugira ngo mugume mu buzima buhoraho, ubuzima budapfa, ubuzima buhoraho iteka ryose kandi buzabageza aheza.
Nimukomeze murwane urugamba kandi mwumve ko umwanzi twamutsinze kuko dukomeje kugaragaza ibikorwa byacu muri mwe ndetse no kuzahura abahabye kugira ngo tubabohore ku ngoyi y’umwanzi, akaba ari igihe rero cyo kubahamagara kugira ngo mwese mwiyake umwanzi cyane cyane abamwihambiriyeho ndetse n’abo yisasiye akiyorosa, akaba ari igihe rwose cyo kumwinyugushura kuko uyu munsi naje kubabohora kandi naje kubambika imbaraga z’igisagirane, kugira ngo mwakire ibyishimo by’umutsindo wanjye na DATA, kandi mwakire amahoro arambye akomoka muri jye no muri Nyagasani Yezu Kristu. Ndi umubyeyi ubaramira kandi wabakunze kuko naje mbasanga mbafitiye ubwuzu bwinshi, abanyakiriye rero nkaba nkomeje kubahundagazaho umugisha wanjye wa kibyeyi kuko mwamenye kandi mukaba mwarasobanukiwe n’ibikorwa byanjye ndetse n’ibya DATA, bityo umutsindo udakuka w’umutima wanjye mukaba mwarawutuyemo kandi mukaba mukomeje no kuwinjizamo bose, Isi yose rero igomba kuvoma ndetse no kuvomererwa mu buryo bwuzuye, kuko yose nayinjije mu mutima wanjye mu buryo bwuzuye, kugira ngo bose bavome ku isoko idakama, kandi mbageze kuri DATA mu buryo bwihuse kandi mu buryo buboneye. Mufite uwabatsindiye wabarwaniye urugamba inkundura kandi akaba akomeje kubabera maso mu buryo bwuzuye, Intore y’Ijuru kandi Intumwa ya DATA mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, bityo rero akaba akomeje kugaragaza ibikorwa by’Ijuru muri bose, ndetse no gutangariza bose iby’Ingoma y’Imana. Nimukomeze rero mwambaze ubutitsa kandi mwifatikanye n’Ijuru ryose mu gutsinda urugamba, kuko twururutse kandi Ijuru ryose rikaba ryaraje muri mwe, abamalayika n’abatagatifu bakaba baraje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’indashyikirwa kugira ngo mubeho mu mahoro kandi mubeho mu mutuzo usesuye kandi ukomeye.
Narwanye urugamba inkundura nca mu bikomeye mu bikakaye, nemera kwakira imibabaro yose kugira ngo muhozwe, bityo nkaba nsangiye namwe ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo koko namwe mwakire imbaraga nshya kandi mwakire urumuri rutavogerwa, kugira ngo uwo muteguro w’Ijuru ukomeze wigaragarize mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo mwambare imbaraga kandi mukenyere mukomeze, kuko iki gihe ari igihe kidasanzwe kandi akaba ari igihe cyo kumenya ndetse no gusobanukirwa ibikorwa by’Ijuru mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika. Si igihe cyo kujijinganya kandi si igihe cyo gutezuka ku cyiza mwahawe, ahubwo ni igihe cyo gukomera mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo, kuko urukundo ari rwo ruzabageza ku mutsindo, kandi ububasha bw’Ijuru bukaba ari bwo bwururutse kugira ngo bubayobore bubazahure kandi bubageze aheza. Dore benshi mu Isi bakomeje kuyoba no kuyobagurika, kuko benshi batari kumva ngo biyumvishe aho tugeze mu bikorwa, bakaba bakomeje kugendera mu kamenyero ndetse no mu bisanzwe, iki ni igihe rero cyo gutesha agaciro ibicagate kuko twujuje byose kandi twaje kuruka abari mu kazuyazi kugira ngo tugendane n’abihuse kandi n’abafite intego yo gukora ugushaka kw’Imana ; hari benshi babereyeho ku Isi kwidegembya ndetse no kwikorera ibyo bishakiye, iki ni igihe rero cy’urugamba rwa nyuma cyo gusoza byose ku mugaragaro, kuko twategereje Kiremwa Muntu kandi tugahendahenda Muntu kugira ngo tumwereke icyo tumwifuzaho kandi icyo tumushakaho cyiza, ariko aho kugira ngo Muntu amenye kandi yakire izo mbaraga zimwinjiza mu gushaka kw’Imana mu buryo buboneye, ahubwo benshi bakomeje kwihinda kandi bakomeje kwigaragura mu mwanda rwose ; ibyo rero DATA sibyo azakomeza kurebera, niyo mpamvu ububasha bwe bw’indashyikirwa bwururutse kandi twaje mu buryo bwuzuye, cyane cyane kugira ngo dusakaze imbaraga zacu kuri buri umwe umwe, kandi buri wese tumumenyeshe iby’Ingoma y’Imana mu buryo bwo kumenya guha agaciro ibikorwa by’Ijuru, ndetse no guha agaciro umuteguro wa DATA. Harahirwa rero mwebwe abakiriye ugushaka kw’Imana kandi mukaba muri mu mutsindo wanjye ukomeye w’ububasha bw’Ijuru, kuko natsindiye bose kandi abawurwaniriye rwose mukaba muwicayemo muwutuyemo mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, rero nabagaragarije ibimenyetso bikomeye kandi bitangaje kuko Ijambo ryanjye naritangarije bose, ntaribwiye umwe cyangwa babiri, naribwiye Isi yose ko umutsindo w’umutima wanjye uzagaragaza byinshi kandi uzubakirwaho byinshi mu buryo bufatika.
Niyo mpamvu rero iki ari igihe cy’ibimenyetso bitagatifu kandi ari igihe cy’ibimenyetso by’Ijuru mu buryo bwuzuye mu Isi, akaba ari igihe rero cyo kugira ngo mumenye kwinjira mu bikorwa by’Ijuru mu buryo bwihuse, kandi mumenye kugendana na DATA mu buryo buciye bugufi. Ndahari rero nk’umwamikazi kugira ngo mbakomeze mbarinde kandi mbaherekeze mu rugendo cyane cyane mwe abashaka kunyura inzira y’ubutungane ndetse no kwinjira mu mutsindo udakuka, kugira ngo ibyiza bya Nyagasani ndetse n’ibikorwa by’Ijuru bikomeze byifungurire muri mwe mu buryo bwuzuye. Hari integuro rero yateguriwe abemera kandi abizera, uyu munsi akaba ari umunsi wo kubinjiza mu bikorwa bifatika mu birori bihire bitagatifu, iyo twururutse kugira ngo twizihize uyu munsi mutagatifu, umunsi udasanzwe, umunsi w’umutsindo w’Ijuru kandi umunsi w’ibikorwa bya Nyagasani mu Isi yose.
Naje kubamenyesha rero ndetse no kwishimana namwe cyane cyane abazirikana uyu munsi ku buryo bw’umwihariko, nimukomere kandi mwishimire muri Nyagasani kuko nabonanye namwe, kandi koko akaba ari igihe cyo kwizihiza umutsindo udakuka w’umutima wanjye watsindiye bose ; ngaho nimwambaze Izina ry’Imana ubutitsa kandi mwishime munezerwe, kuko koko abakiriye ugushaka kw’Imana muri bo kandi bakaba bakomeje guhagarara mu byimbo byabo, nimukomere kuko murinze izamu rikomeye kandi mukaba mwaramenye gufunga imyenge yose umwanzi ashobora kwinjiriramo, nanjye nkaba ndi mu rugamba rwa nyuma rwo kubatsindira, kugira ngo mubeho mu munezero mu mahoro arambye, dore hirya no hino hari ibikorwa by’umwijima ariko kandi twururukije ububasha bwacu kugira ngo dutwike dusukura kandi turwane urugamba inkundura mu gutsinda ikibi, nimwemere rero twifatikanye namwe mu kurwanya umwanzi mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, cyane cyane muhereye mu mitima yanyu kuko ari ho yagize ingando kandi yagize icumbi, kugira ngo mwakire ineza n’amahoro bikomoka kuri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose. Erega ni igihe cyo kwinyugushura ikibi kugira ngo mwakire icyiza, kuko abakomeje kwihambira ku mafuti ndetse no ku marangamutima yabo, igihe kirageze kugira ngo ibikorwa by’Ijuru bize bibohore kandi koko bigaragaze integuro y’icyo byashatse kuva kera na kare. Erega twarwanye urugamba inkundura twifatikanya na benshi bari mu Isi, cyane cyane abumvishije ijwi ribahamagara bakitaba, tukaba tuje gukomeza kandi kurinda, gusigasira ndetse no gukomeza ibikorwa byacu muri mwe, kugira ngo mubeho mu mahoro arambye kandi dutsinde umwijima w’icyaha kugira ngo ubwisanzure bw’Ijuru bwigaragarize muri mwe.
Nimukomere kandi mukomeze mukataze turi kumwe namwe mu buryo bwuzuye, kandi twishimanye namwe kuri uyu munsi udasanzwe, umunsi wo kwakira, umunsi wo kuvugurura, kandi umunsi wo kwakira imbaraga zihariye, kuko twururutse mu Isi kugira ngo tugendane na buri wese mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika ; ibimenyetso n’ibitangaza murabibona kandi murabyakira ku bari maso, kuko ari umunsi wo kubuzuriza ndetse no kubasendereza imbaraga nshya, kugira ngo mugume mu gushaka kw’Ijuru kandi mugume mu byishimo bihoraho. Isi yabajyanye habi kandi koko ibakururira mu cyaha, ariko kandi ni igihe cyo kubabohora no kubabohoza, kugira ngo mwinjire mu mutsindo udakuka, kandi koko mubeho mu byishimo bohoraho bya DATA, kuko ari cyo twifuriza buri wese mu buryo bwuzuye kugira ngo yinjire mu ngoma y’urukundo, amahoro n’ibyishimo, ingoma itazigera isimburwa kandi itazigera ihindurwa, ahubwo ingoma izahoraho iteka ibihe n’ibihe. Nimwakire rero umurage w’Ijuru mu buryo bwuzuye kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uyu munsi udasanzwe, umunsi w’ibikorwa by’Ijuru, umunsi wo kuvugurura byose kandi umunsi wo guhindura amateka, umunsi wo kugendana n’abihuse n’abashaka, kandi umunsi wo guhigika ikibi muri Muntu, umunsi wo kurimbura no gukuraho inzitizi zose z’umwanzi, kugira ngo buri wese agendere mu bwisanzure bw’Ijuru. Nimunyemerere tugendane rero bana banjye kuko naje muri mwe, kandi abakiriye ugushaka kw’Imana nkaba nje kubakomeza, kubarinda no kubarengera, abari mu bubasha bw’Ijuru nkaba nje kubarinda, kandi namwe murimo gushakashaka ibikorwa by’Ijuru nkaba nje kubafata ikiganza kugira ngo mbageze aheza. Nimwakire imbaraga nshya n’umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uyu munsi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo ububasha bw’Ubutatu Butagatifu bugendane namwe kandi bubakomeze, bityo bubagumishe mu rukundo rw’Imana ubuziraherezo.
AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUKOMEZE MUZIRIKANE ICYO NABUGANYE NAMWE NAVUGANYE NA BURI WESE, ICYO NABWIYE ISI YOSE NDETSE N’ICYO NABWIYE BURI WESE KU GITI CYE, KUGIRA NGO YUMVE KO IGIHE ARI IKI NGIKI CYO KURANGIZA BYOSE NDETSE NO GUSOZA BYOSE. AMAHORO IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI MARIYA ROSA MYSTICA, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE !
