UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 25 MATA 2026

Mbaramukije mu rukundo rwanjye n’urw’umubyeyi kandi n’urwa DATA mu buryo bwuzuye kuko nje mu buzima bwanyu kugira ngo mbasesekazeho imbaraga zikomeye kandi mbafungurire amayira kugira ngo mwishimire muri Nyagasani Yezu Kristu no muri DATA, we wabahaye ubuzima bushya muri we kandi akabavugururira intambwe kugira ngo aho mwerekeza habaganishe aheza kandi habaganishe ku butore mu buryo bwuzuye. Bana banjye nkunda, nje mbasanga kugira ngo mbasanganize urukundo rwanjye rwa kibyeyi, mbasesekazeho ububasha bubakomeza kandi bubaherekeza, kugira ngo urumuri rw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose rukomeze rumurikire intambwe zanyu kandi namwe iteka ryose mwishimire mu mutima we muziranenge. Nabakinguriye amarembo kugira ngo mube ku isoko idakama y’ibyiza, kaba ari igihe rero cyo kubavugururamo imbaraga z’ukwemera, ukwizera ndetse n’urukundo, kugira ngo bibe inkingi y’ubuzima bwanyu bwa hano ku Isi. Nzi neza ko muri ku rugamba kandi urugamba mugomba gutsinda kuko muruyobowemo n’Ijuru ryose n’imbaraga z’Ubutatu Butagatifu, nanjye iteka nkababa bugufi nkabafata ikiganza kugira ngo mudatsikira cyangwa mukananirwa mu nzira, kuko nkomeje kubazamura ndetse no kuberekeza aheza. Nimukomeze muzamurwe rero muri urwo rumuri twabacaniye kandi twabamurikiye kugira ngo umwijima w’icyaha ubagendere kure, bityo ibikorwa by’Ijuru bikomeze bifungurirwe mu mitima yanyu. Nje mbasanga mu rukundo rwinshi kuko icyo nifuza kandi icyo dushaka nk’ab’Ijuru ni uko muharanira iteka kuzuza isezerano no mu kuba mu gushaka kwa DATA, nkaba nishimiye rero aho muri kugenda mwerekeza, mwebwe mwemeye kubaho mu gushaka kw’Imana, mukakwitangira mu buryo bwose kandi mukaguhagararamo gitwari, nimumenye icyiza mwateguriwe kandi mwateganyirijwe mukibemo mu buryo bwuzuye, kandi mwakire imbaraga zibinjiza mu musabano mutagatifu. Erega Uhoraho Imana yabamenyesheje ibyiza bye bityo akaba akomeje kubibakomereza kugira ngo inzira murimo mukomeze muyigendemo nk’abasirikare batojwe urugamba, kandi koko bazi icyo gukora ndetse n’icyo muri guharanira.

Aho muri kwerekeza ni aheza ni ngombwa kuhakotanira kugira ngo muhagere, ariko kandi n’ibibashuka bibakikije kandi bibasatiriye nabyo ni byinshi, bibasaba rero kuba maso mu buryo bwuzuye mugasenga mutaretsa, mugasengana umutima w’urukundo, umutima w’impuhwe kandi umutima ufite icyizere gikomeye, kandi mukarushaho kukigirira DATA. Ni igihe cyo kumenya ubwenge mu buryo bwuzuye, ubwenge muhawe n’Ijuru, kuko Isi nayo ifite ubwo itanga ariko kandi bukayoka vuba na bwangu. Iki ni igihe rero cyo gukataza mu buryo bwuzuye kandi mukaba maso kuko ari igihe kitari icyo gusinzira, ahubwo buri wese akamenya icyo afite n’icyo yibikiye, kuko mweretswe aho mugomba kubika aho imungu itagera. Ngaho rero nimukomeze mwizigamire mu bihe byose, kuko igihe muri kwerekezamo ari igihe kibasaba ingufu, kandi kibasaba imbaraga mu buryo budasanzwe. Mbabereye umubyeyi rero ku bantabaza kandi ku bamba bugufi, nkomeje kubabera ikiramiro kuko icyo nshaka ndetse n’icyo Ijuru ryose ryifuza mu Kiremwa Muntu ni uko buri wese abaho mu kuri, mu butabera kandi mu mbaraga zikomeye zicogoza byose.

Mwebwe rero abashyizwe ku izamu mwagiriwe icyizere na DATA, nimwishimire muri we iteka ryose muzi icyo akunda n’icyo yanga, niyo mpamvu iteka ntahwema kubigaragariza kugira ngo nongere mbashishikaze, mbibutse kandi mbatungire urutoki, kugira ngo mumenye aho integuro y’ibikorwa byacu igeze mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika. Iki ni igihe cyo kubaho mu kuri no mu butabera dore benshi hirya no hino mu Isi buzuye uburyarya ubuhendanyi ndetse n’ibikorwa by’umwijima bikaba bigose benshi. Mwebwe rero abamenyeshejwe Ijambo ryanjye n’irya Jambo, mukaba muzi icyo turi kurwana nacyo, nimukomeze mube abasirikare  beza kandi muharanire gutsinda kuko umutsindo mwawushyikirijwe. Ni igihe cyo gukomeza kuzamuka, mukareba imbere nta na kimwe kibarangaje kuko hari byinshi koko umwanzi ari kugenda anyanyagiza mu nzira, ariko yaratsinzwe nimube maso kandi musenge, mwitegure kandi mwambarire urugamba, mukenyere kandi mukomeze kuko ndi kumwe namwe mu kubageza aheza. Turi mu mutsindo ukomeye kandi turi mu rugamba rwa nyuma, ni ngombwa gukotana ; erega bana banjye nta cyiza kitarushya kuko burya ikikuruhije nicyo ubasha no gufata neza kuko nyine uba uzi ko wagikoreye kandi wagiharaniye. Mwese rero aho muri hirya no hino mu Isi, nimumenye kandi mwakire igeno nabateguriye kuri uyu munsi, ribakomeze kandi ribaherekeze mu nzira y’ubutungane. Muri mu mugabane mutazigera mwamburwa n’isi, muririnde rero ko mwakwitesha agaciro, ahubwo buri wese aharanire inzira y’ubutungane, kandi aharanire gutunganya ibidatunganye mu buzima bwe ndetse no mu buzima bwa Kiremwa Muntu, abo muhetse, abo muherekeje, ababakikije ndetse n’abari inyuma yanyu.

Mbakomereje imbaraga z’ukwemera mu buryo bwose kuko iki gihe ari igihe cyo kugira ngo umusingi w’ukwemera uture muri mwe, kandi koko muhorane icyizere no gushyikira ibyiza mwateganyirijwe ; ndambuye rero ikiganza kugira ngo mbahereze kandi mbasesekazeho umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, nimuhorane ibyiza bya Nyagasani bana banjye mwebwe muzi icyo mukora kandi mukaba muzi icyo mumariye Isi, mwebwe mwitanga mu buryo bwose kandi mugakorana umwete n’ubwira, nzi imvune n’imiruho mugenda muhura nayo ariko kandi nzi ukwigomwa kwanyu mu buryo bufatika, niyo mpamvu ntahwema kubigaragariza mu buryo bwose, mu bibarushya n’ibibananiza nkaza nkabafasha kugira ngo mutananirirwa mu nzira ; ndabakandakanda igihe murushye kandi munaniwe, kugira ngo dukomezanye urugendo kuko urugendo rugihari, ariko kandi turi hafi gusoza no gupfundikira byose. Nimwishimire muri Nyagasani mwebwe abakiri ku izamu ryanyu kandi mukirindiriye ugushaka kw’Imana, nje kubahungadazaho ibyiza bya Roho kandi nje kubaherekeza mu buzima bwanyu, ndetse no mu butumwa murimo, kugira ngo mukomeze musabire Isi ndetse n’abayituye, Kiremwa Muntu muri rusange, igihugu cyanyu mu buryo bwose, kugira ngo mutakambire imbaga itabarika, yose ibashe kuronka ibyiza by’Ijuru. Mbifurije umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ubaherekeze kandi ubageze aheza, amahoro y’Imana nasabe mu mitima yanyu, bityo urukundo rwa Nyagasani rugurumane muri mwe, muhore ku gicaniro mwenyegeza kandi muhore ku rufatiro muzi neza icyo murindiriye kandi icyo mutegereje.

AMAHORO YANJYE N’AYA DATA NABABEMO, NANJYE NKOMEZANYIJE NAMWE URUGENDO NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IMPUHWE NYINSHI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *