UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 17 MATA 2026

Nishimanye namwe kuri uyu munsi muhire mutagatifu Uhoraho Imana yigeneye kandi yitoranyirije, nje muri mwe kandi mbahobereye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, kuko ntaramanye namwe kandi nezejwe n’uko aho muri n’aho muganje mukomeje guharanira kuzuza ndetse no gukora icyo mutegekwa n’Uhoraho Imana ndetse n’icyo mubwirizwa na DATA ; nimwishimire muri Nyagasani Yezu Kristu wabakunze kandi akabakoreramo imirimo n’ibitangaza kuko mwemeye kubaho mu gushaka kwe kandi mukihara byose kugira ngo mwitandukanye n’Isi bityo mwegukire ibikorwa by’Ijuru, nkaba mbafashe ikiganza kandi nezerejwe n’intambwe ya buri wese. Kuri uyu munsi turazirikana urukundo rw’Imana, ubuntu n’ubudahemuka yagaragarije Ikiremwa Muntu kandi yagaragarije Isi yose muri rusange, ku bw’iyo mpamvu rero mwe abari mu Isi kandi abatoranyijwe mugashyirwa ku izamu kandi mugashyirwa ahirengeye kugira ngo musabire imbaga itabarika, roho nyinshi ziriho n’izitariho zikaba zaratabawe kandi zararohowe, ku bw’amasengesho yanyu ya buri munsi ndetse no kwitanga kwanyu kwa buri mwanya. Erega dufite byinshi twakoranye namwe mubizi mutabizi, kuko twabateguye mu buryo bukomeye kandi tukabateguramo imbaraga zidasanzwe, mu gufasha benshi mu Isi ndetse no gukomeza abari mu rugendo. Ngaho rero nimwishimire muri Nyagasani kuko tuje kubataramisha ndetse no kubakomereza intambwe, kugira ngo mwakire umusaruro w’icyo mwakoze kandi w’icyo mwaruhiye.

Ubu ngubu mugaragiwe mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika n’abatagatifu, mu baritashye cyane cyane babigiranye urukundo Uhoraho Imana yabagaragarije kandi yabasesekajeho, kuko mwemeye gusabira no gutakambira benshi, kugira ngo babashe kuronka umukiro. Kuri uyu munsi rero twururutse mu buryo bwuzuye kugira ngo tubataramishe kandi tubafashe kwakira ibyishimo bihoraho, kuko mutaruhiye ubusa kandi mutavunikiye ubusa ahubwo mwakoze ibishoboka byose bityo icyo mwifuzaga kandi icyo mwashakaga kikaba cyaragezweho mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho. Hari roho nyinshi zari zibabaye kandi zari zishavuye, zitari zifite kivurira kandi zitari zifite ubwinyagamburiro, kuko zahoraga mu icuraburindi zibabara ziniha kandi zidafite uzitabara, bityo ku bw’ubuvugizi bwanjye nk’umubyeyi w’urukundo, impuhwe ndetse n’imbabazi, nururukana ububasha bukomeye kandi ntabarana ingoga, nifatikanya n’Ijuru ryose mu buryo bwuzuye kuko ari cyo umutsindo wanjye udakuka w’umutima wanjye uvuze kandi usobanuye kuko ari ugutabara roho nyamwinshi no kuzahura roho zose zari zishavuye kandi zari ziri mu bwigunge. Kenshi na kenshi ibyo Isi ntiyabashaga kubishyikira kimwe n’uko kuri uyu munsi hari benshi batari babyumva kandi batari babyakira ariko kandi kuba Isi itabyumva kandi kuba Isi itabasha kubishyikira ntibivuze yuko igikorwa cyakozwe kitagezweho kandi roho zikaba ziri mu bikorwa bikomeye cyane cyane zishima kandi zirata Izina ry’Imana, namwe rero bana banjye ndabakunda, ndabahobereye mu muhoberano mutagatifu ngira nti : « Nimukomere kandi mwishimire muri Nyagasani, kuko Kristu Nyagasani yatsinze urupfu bityo akazukira kubakiza, namwe rero abapfanye na we kandi mukazukana na we nimukomere kandi mwishime kandi munezerwe kuko tuje mu buzima bwanyu kugira ngo tubagabire amahoro kandi tubuzurize isezerano. »

Uyu ni umunsi wo kwishimira kandi ni umunsi wo kuzirikana urukundo mwakunzwe mu buryo bufatika, ni umunsi wo kubagaragariza agaciro gakomeye mufite mu maso y’Uhoraho, kandi ni umunsi wo kubashishikaza kugira ngo mukorane ingoga kandi mukorane umwete ; erega iyo tubashyize ku izamu ni uko tuba tubizeye kandi tuba tuzi ko ibikorwa byanyu bifite akamaro kenshi kandi bizahura benshi, cyane cyane roho zirushye kandi ziremerewe, benshi bari hirya no hino batemera Imana kandi badafite no kumva Izina ry’ububasha cyane cyane ryabatsindiye, kugira ngo bamenye kurikorera, kuryubaha ndetse no kuricira bugufi. Iyo muhagarariye benshi rero mutakamba, musaba kandi mwambaza Izina ry’Imana, mbatega amatwi nk’umubyeyi wanyu kandi nkakira isengesho ryanyu risaba kandi rishimira, nkarishyikiriza Kristu Nyagasani na we akarishyikiriza Ubutatu Butagatifu bityo icyo mwasabye mukacyuzurizwa ku bw’ububasha bwacu. Erega ndi umubyeyi ubasabira kandi ubatakambira iteka, menya icyo mukwiriye mbere y’uko mukinsaba, nkabahaza ku bya roho ndetse n’iby’umubiri, kuko ntatuma mwicwa n’isari. Ngaho nimwakire umunezero wanjye kuri uyu munsi kuko natwe nk’ab’Ijuru twishimye kandi tunezerewe, kandi imbaga y’abamalayika n’abatagatifu bakaba bururutse  kugira ngo babataramire kandi babataramishe mu buryo bwuzuye. Nimutege ibiganza bana banjye mwakire ingabire n’ingabirano mwagenewe kuri uyu munsi, by’umwihariko zibafasha kwakira imbaraga nshya ndetse no kubinjiza mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo inzira murimo ndetse n’aho muri kwerekera muhagere mwihuse kandi mutananiwe mutanavunitse kuko mufite ubarwanirira. Erega icyo musabwa ni ukwemera gusa kuko iyo mwemeye byose biruzuzwa kandi  bigakoreka, ndetse n’ibyo mwibwira ko bidashoboka bigashoboka kuko nta kinanira Imana. Ubwo mwemereye DATA rero gukora ugushaka kwe, nimwishime kandi munezerwe by’umwihariko kuri uyu munsi, mwishimire muri Nyagasani kandi mwakire amahoro arambye, kuko twabasezeranyije byinshi kandi koko isengesho ryanyu rikaba rifite roho nyamwinshi zirohora mu buryo bukomeye.

Ngaho nimwambaze Izina ry’Imana kandi musabe icyo mwifuza cyose kuko muzagihabwa, kuko Kristu Nyagasani yabibasezeranyije ati : « Nimukomange muzakingurirwa kandi musabe muzahabwa » ; nimuhumure rero kuko tutari ikivugabusa imbere yanyu, ahubwo tubuzuriza isezerano kandi tukabatambutsa ahakomeye, cyane cyane aho abandi baba bumva ko badashobora gutuma muhaca tukahabanyuza kuko mufite umugabo w’intwari ndetse n’umugaba w’ikirenga ubarangaje imbere. Nimwakire rero imbaraga zikomeye kuko mufite ubarwanirira mu buryo bwuzuye, bityo mwakire icyo nabateguriye kandi icyo nabazigamiye kuri uyu munsi, nimwakire rero imbaraga zibafasha kurushaho kwakira amahoro iteka, kugira ngo urukundo rwanjye ruhore ari igisagirane, kandi namwe ubwanyu rusakare mu mitima yanyu kuko Kristu Nyagasani we rukundo rusarusa yabihaye kandi yabitangiye kugira ngo namwe mumenye inzira mucamo cyane cyane mwerekeza aho abifuza. Mbafashe ikiganza bana banjye ndabateruye kandi ndabahetse, mbashyize ku ibere ryanjye kuko mbitaho mu buryo bwuzuye, nk’uko umubyeyi yita ku mwana yonsa niko njyewe ndushaho kuko mwe mpora iteka mbareberera kandi nkamenya icyo mbakeneye nkakibaronsa.

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye nimukomere kandi mwishimire ibikorwa byanyu, umusaruro ukomeye cyane Isi itabasha kumva, ariko kandi nimukomere kuko ubahemba ahari ari Uhoraho ari we wabahaye akazi, we wabashyize mu muzabibu we kandi akaba abona umusaruro kandi namwe uwo musaruro mukaba muwubonesha amaso yanyu. Isi ntizigera ibashimira kandi ntizigera ibakomera amashyi kuko itigeze ibatuma, ngaho rero nimukomere kuko uwabatumye azi icyo mukora kandi agahora iteka abashimira, nanjye umubyeyi wanyu ubareberera kandi ubitaho iteka, nkahora mbafasha kandi nkahora mbafashe ikiganza kuko mbuzuriza isezerano. Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, nimuzirikane ikizirikano kidasanzwe cy’uyu munsi mu byishimo cyane cyane muterwa n’imbaga itabarika y’abatagatifu bagize ihirwe, bityo bakaba bifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe byo gutabara ndetse no kurohora roho zikiri mu nzira kandi roho zikinaniwe zitari ziyumvisha urukundo rw’Imana. Ngaho nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubinjiza mu bikorwa bidasanzwe, bityo mwishimire umutsindo kuko nabatsindiye kandi Kristu Nyagasani akaba yarabatsindiye.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU NUBAKOMEZE UBARENGERE KANDI UBAHEREKEZE MU BUTUMWA BWANYU BWA BURI MUNSI, NANJYE MBAFASHE IKIGANZA NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *