UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 11 MATA 2026

Mbakomeje mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi mbifurije ihirwe bana banjye, nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu, nimugubwe neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, bityo mukomezwe n’Ijambo rye kandi muhumurizwe n’integuro yateguriye muri mwe akomeje kubagenera ihirwe, kandi akomeje kubagaragarizamo imirimo n’ibitangaza ; nimukomeze rero mukataze kandi mukomeze mutere intambwe mujya mbere kuko urumuri rw’Imana rukomeje kuba igisagirane muri mwe kandi ibikorwa by’Ijuru bikaba bikomeje kwifungurira muri mwe, kugira ngo mukomeze mugirirwe neza kandi muronke amahoro, ibyishimo bikomoka ku wabacunguye. Nimwakire umusabano mutagatifu Uhoraho Imana yabateguriye kandi yabageneye, kugira ngo mwishimire gukinira ku mbuga ye kandi muhidagadurire kuko ari ho muvoma amahoro, mukavoma imbaraga kandi mukavoma ibyishimo Isi idashobora kubaha. Nanjye rero nk’umubyeyi ubakunda iteka ubitaho kandi ubasabira amanywa na nijoro nkomeje kubazigamira ibyiza by’agatangaza kandi nkomeje kubagaragariza integuro idasanzwe, kugira ngo mukomere kandi mwishyire mwizane mushimishwe n’icyo Uhoraho Imana yakoze mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; erega afite byinshi yujuje  muri mwe ndetse afite ibyo yafunguye mu buzima bwanyu kugira ngo mukomeze muri aho abifuza kandi aho abashaka.

Nimwakire rero imbaraga zibinjiza mu bikorwa bishya, bityo murwane urugamba inkundura, mwifatikanye n’abandi cyane cyane bari mu bikorwa bifatika kandi bibaha kumenya no gusobanukirwa umuteguro wa DATA. Turi mu njyana yo guhuriza hamwe ibikorwa byose kandi turi kururutsa ububasha bufatika kugira ngo icyo dukoze cyigaragarize Isi yose kandi kirusheho kwifungurira benshi ; turi kumwe rero muri uwo muvuduko udasanzwe kuko mbabereye ijisho kandi Kristu Nyagasani na we akaba ababereye inkingi. Arabakomeje kandi yabahaye kumwubakaho, kuko abamwubatseho ntibahungabanywa n’imiyaga kandi ntibakangwa na biracitse.

Urugamba rero turugeze kure kuko dukomeje kururwana kandi dukomeje kurukorana umwete kugira ngo icyo twitegura kandi icyo twateguye gikomeze cyigaragarize benshi, umuteguro w’Ijuru urahambaye mu buryo bwuzuye ari nayo mpamvu tunejejwe n’aho tugejeje ibikorwa byacu, ndetse n’aho tugejeje Ikiremwa Muntu ; turi guhindura byose mu bubasha bwacu kugira ngo tuyobore buri wese mu rukundo rwa DATA, kandi tuboneshereze inzira buri umwe umwe kuko ari igihe cyo kumurikira abatuye Isi, kandi akaba ari igihe cyo gufasha buri umwe umwe, kugira ngo tumuhe kandi tumugaragarize ibikorwa bifatika, bityo buri wese arusheho gusobanukirwa n’icyo DATA yubatse yateguye kandi yateganyije mu mbaga itabarika y’abatuye Isi bose. Erega DATA ari mu murimo kandi ari kuzuza byose kugira ngo agaragaze kandi yubake Isi bundi bushya mu bubasha bwe butavogerwa, bityo rero akaba yifatikanyije namwe mwamwemereye gukora ugushaka kwe mudategwa kandi mutajijinganya. Yabujujemo isezerano rye kugira ngo rifungurirwe muri mwe, abaha amaso kugira ngo mubashe kubona ndetse no kwitegereza ibikorwa by’Ijuru. Ubu rero turi mu rugamba mu buryo bwihuse kandi turi mu muteguro udasanzwe ari nayo mpamvu twabazigamiye ibyiza kandi tukabategurira iby’agaciro gakomeye.

Nimukomeze mwunge ubumwe n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi mukomeze mwitegure kuko iki gihe ari igihe cyo ku ba maso mu buryo budasubirwaho, hari byinshi tugaragaza kandi dutamurura kugira ngo buri umwe umwe arusheho kumenya aho ibikorwa byacu bigeze, kandi koko murusheho kurinda amazamu yanyu mu buryo buhambaye, dore kenshi na kenshi hari icyo tuvuga n’icyo dutangaje, ariko umwanzi we akaba aba adashaka ko mwakira icyo twabateguriye. Mwebwe rero abagenerwamurage nimukomere kandi mwizihirwe no kwakira ibyiza by’Ijuru, kuko umuteguro w’Ijuru wigaragaje kandi wifunguriye muri mwe ; nimukomeze musesekazwemo izo mbaraga, bityo zibafashe kwakira urumuri, urwo rumuri rubafashe kumurikira Isi, bityo muhorane amatara yaka. Nimwishime kandi mwishimire muri Nyagasani, buri wese ashishikarire ikiri icyiza kandi buri wese aharanire kuzuza icyo asabwa umunsi ku munsi. Mufite ubareberera kandi umenya ikijya mbere, kugira ngo abagaragarize cyane cyane ibikorwa mukora ndetse ibyiza abishyigikire, bityo akomeze atsembe ikibi mu bantu. Mwebwe rero abari ku rugamba kandi abahora iteka mutakamba musaba muri mugabane mwiza kandi mufite umusaruro udasanzwe ; nimukomeze rero mukomere ku murimo Ijuru ryabateguriye kandi ryabateganyirije, bityo igihe nk’iki ngiki mukomeze mube maso, kuko ibyo mwateguriwe byinshi bigiye kubigaragariza imbona nkubone ; ariko ni ugukotana kugira ngo mubigereho kuko nta na kimwe mushobora kugeraho mutakiruhiye. Nimukomere rero kandi mukomeze mukore, kuko ibikorwa byanyu ari byo bizabahesha imbaraga kandi bikabahesha umusaruro, kuko ari igihe cyo kugira ngo integuro Ijuru ryateguye ryigaragaze kandi rifungure. Erega abazigamiwe ibyiza murahirwa ni ibyanyu, nimubitegereze kandi mutege ibiganza, mukomeze mwakire kuko nta na kimwe Uhoraho Imana yavuze muri mwe atazuzuza. Byinshi rero byatangiye kwifungura kugira ngo umuteguro w’Ijuru ukomeze wigaragaze kandi ukomeze ufatike mu buzima bwanyu.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NIMUKOMERE MUHUMURIZWE N’IJAMBO RY’UHORAHO KANDI MUBE MASO MUSENGE, KUGIRA NGO HATAZAGIRA N’UMWE UTUNGURWA N’IBIHE. AMAHORO Y’IMANA NABANE NAMWE, URUKUNDO RWANJYE RWA KIBYEYI RUBASESEKAREHO MU BUMWE BW’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU ; MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IZUKA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *