UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 06 MATA 2026

Mbifurije umunsi muhire bana b’Imana, bana banjye mpetse kandi nteruye, nimugubwe neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nimwishimire ko yabatoye kandi akabahamagara mu mazina yanyu. Yabageneye ibyiza by’agatangaza kandi abaha umurage mwiza, kugira ngo muhore muri indabo nziza ziteguye kuri alitari ye y’ubuziranenge ; nimuhore mwakira ibyiza mwagenewe kandi mwazigamiwe, kuko muri ab’agaciro gakomeye mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho. Twabahaye byose kandi tubahungisha Isi, kugira ngo ibirimo byose ndetse n’abayirimo mubitegekeshe Ijambo ry’Umuremyi wa byose. Ngaho nimwakire imbaraga zibakomeza kandi zibahumuriza buri wese ku giti cye, kuko ndambuye ikiganza cyanjye kugira ngo mbahundagazeho umugisha wanjye wa kibyeyi. Nimwizihirwe kandi muberwe no kwakira ibyiza by’Ijuru, kuko Uhoraho Imana yabahaye umugisha kandi akabazigamira ibyiza bye, akabashyira ku rugamba abizeye kandi azi neza ko mugomba kurutsinda. Yabahaye intwaro zose ari nazo muri gukoresha muri iki gihe, mukaba mwifatikanyije nanjye gutabara ndetse no kurohora roho zose, kugira ngo tuzizamure tuzerekeza mu biganza bya DATA. Niyo mpamvu rero twishimiye cyane cyane buri wese wemera kwitanga, kwigomwa ndetse akanubaha Uhoraho Imana, gukora ugushaka kw’Imana mu buryo bwuzuye kugira ngo ugushaka kwanyu mukurekure. Ngaho nimwakire imbaraga zibakomeza kandi zibaherekeza, bityo igihe cyose muhore munogeye Uhoraho Umuremyi wa byose mu buryo bwuzuye.

Ndabakunda cyane bana banjye kuko mbashoboza ibyo mwebwe ubwanyu mutashobora, nkabaha imbaraga kandi nkabahaza kuri roho ndetse no ku mubiri ; nimukomeze mususurutswe n’Ijambo ryanjye ritagatifu, kugira ngo icyo Kristu Nyagasani yabahaye kibe integuro idasanzwe y’ubuzima bwanyu, cyane cyane mu kwitegura muri ibi bihe. Turi kurangiza byinshi kugira ngo tubageze aheza, ariko kandi aho kuhagera birabasaba ubwitange ndetse no kumenya icyo mwimirije imbere yanyu. Dore benshi mu Isi barahuze, niyo mpamvu igihe nk’iki mugomba kubabera maso mu buryo bwuzuye, twabashyize ku izamu ryanyu ndetse n’iry’abandi, kugira ngo murwane ubutitsa kandi murase mu cyico, kuko twabahaye imbaraga zo kumenya icy’ingenzi. Nimwakire ubumenyi, ubuhanga n’ubwenge kugira ngo murusheho gushishoza icyo twifuza ndetse n’icyo dushaka. Erega twabahaye byose kandi tubasobanurira iby’ibanze, tubahishurira ubwiru bwose kandi tubatambagiza Ijuru mukiri mu Isi. Ni iby’agaciro gakomeye kuba tuza rwagati yanyu kandi buri umwe umwe tukamusanga mu buryo bwe, kugira ngo tumufashe kandi tumusubirize byinshi cyane cyane biba bibagoye. Erega muri iyi Si harimo byinshi bibananiza kandi bibarushya, ariko mujye mwibuka ko mpari nk’umubyeyi wanyu ubahetse kandi ubateruye, ubamenyera icy’icyingenzi bityo mwirinde kwirwanirira.

Nimuzane ibibarushya ndetse n’ibibagora, kugira ngo mubinshyikirize nanjye mbishyikirize Kristu Nyagasani, we wakiriye byose kandi akagaragariza bose urukundo rwe ; erega ni igihe cyo kugira ngo musobanukirwe n’igihe murimo, cyane cyane muri ibi bihe kandi muri iyi minsi, dore mugiye kwerekeza mu gihe kidasanzwe, ni ngombwa rero kumenya kuzamura roho nyamwinshi kuko umwanzi arekereje, kugira ngo agire benshi arwanya kandi atsikiza agusha ; niyo mpamvu mugomba kuba maso mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika, kugira ngo mwakire abandi cyane cyane bubitse ibiganza, mwebwe murusheho gutega ibiganza kuko ibyo twabazaniye ndetse n’ibyo tubateganyiriza ari byinshi. Nimusenge cyane cyane muri ibi bihe mu buryo bwuzuye, kandi musenge mwicuza mwihana mwisubiraho, kugira ngo muhagararire benshi cyane cyane batabasha guca bugufi imbere y’uruhanga rw’Uhoraho. Nimwibuke neza ko impuhwe za DATA zihari, iteka imirasire ye ihora itwikiriye abana b’Imana, kugira ngo buri wese koko ubwo bubasha bumugereho, ariko kandi ugasanga abakira izo mpuhwe ni bakeya, ari nayo mpamvu twururutse kandi twigaragaje mu mbaraga zacu, kugira ngo duhane twihanukiriye intumva kandi koko turusheho kugaragaza ububasha bwacu bw’ubutabera.

Erega ni igihe cyo gushyira byose ku murongo, kuko Uhoraho Imana atazakomeza kurebera ibikorerwa mu Isi, Isi iri kugenda ijya ahabi kuko Muntu akomeje kwikuza, ariko ni igihe cyo kugira ngo tumwambure ijambo mu bubasha bwacu, kandi ibikorwa byacu tukaba tubirimo mu buryo bwuzuye, niyo mpamvu isengesho ryanyu rifite icyo rivuze kandi rifite icyo rikora mu Isi mu buryo bwuzuye, kuko haba hari abateze ibiganza kugira ngo batabarwe, kandi barokorwe mu buryo bufatika. Namwe rero mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kubitangira imbaga itabarika kandi koko mukamenya ko iki gihe ari igihe  cyo kuganisha bose mu gushaka kw’Imana ; erega ugushaka kwa Muntu twagukuyeho burundu, niyo mpamvu iki gihe ari igihe cyo gusabira benshi biyemera kandi bikomeraho, bakumva ko ibitekerezo byabo ari byo byo, bityo bagashyira ku ruhande icyo twifuza ; iki ni igihe rero cyo kugira ngo icyo mwakiriye mucyakirire n’abandi kandi icyo mwemera mucyemerere n’abandi, kuko ukwemera kwanyu kuzashoboza benshi kandi kuzageza benshi ku butungane.

Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi bana banjye ngira nti : « Nimukomere kandi mukomeze urugendo muhumurizwe kandi muherekezwe n’Ijambo rya Jambo, iteka ryose ribabere impamba ibafasha kandi ibageza ku mutsindo. Nanjye ndi kumwe namwe kandi mbashyigikishije ububasha bwanjye, kuri buri wese yumve ko mushyize mu gituza cyanjye kuko nabagize ab’umwihariko, buri wese afite icyicaro muri Jye nimuhumure ndaganje, kandi nabahaye imbaraga zo kugira ngo mukore ibyo abandi bananiwe kandi mushobore ibyo abandi badashobora, musobanukirwe ibyo abandi badasobanukirwa. Nimwishimire ko mbazi kandi ko amazina yanyu  yanditse mu gitabo cy’ubugingo, bityo muhore musabira abatemera ndetse n’abatazi Imana, kuko igihe cyabo kirangiye kandi gishojwe. Nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo muhorane amatara yaka kandi ibyiza mwagabiwe mukomeze mubibyaze umusaruro. Nanjye ndi kumwe namwe mu bihe byose, nimukomeze mutaramire Ijuru ryose mu buryo bwuzuye, mwishimane naryo kandi muhore mwiteguye kwakira ibyiza by’umucunguzi. »

MBIFURIJE KUGUBWA NEZA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IZUKA, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *