UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 03 NYAKANGA 2026
Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye kandi mbahobereye mu muhoberano mutagatifu w’abana b’Imana kuko nunze ubumwe namwe, nkaba nururukiye kuza kubafasha ndetse no kubasanganiza urukundo rwanjye rwa kibyeyi ; nimukomeze kandi mukomezanye kuko ndi rwagati yanyu mbaha umugisha kandi mbabungabunga mu buryo bwo kubakomeza muri uru rugendo ndetse no kubahumuriza kuko mbabereye ikiramiro. Mfite byinshi byo kubakomeza kandi nabazaniye byinshi by’agaciro gakomeye, niyo mpamvu mbasaba gutega ibiganza kugira ngo mushyikirizwe igeno ryanyu kandi mubashe kuribyaza umusaruro, bana banjye ndabakunda, nimube muri urwo rukundo kandi murwinyagamburiremo igihe cyose, kuko nkomeje kubarengera kandi nkaba nkomeje kubana namwe kugira ngo mbafate ikiganza, kugira ngo aho twabateguriye ndetse n’urugamba turi gukora hamwe namwe dukomeze tugendane kandi nkomeze mbateze intambwe kuko ari igihe cyo kwinjira mu mutsindo w’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose kandi ibyangombwa by’urugendo mukaba mwarabishyikirijwe, akaba ari igihe rero cyo gukoresha buri kimwe cyose mwahawe kugira ngo mugere aho tubifuza mu buryo bwuzuye. Dufite byinshi dukorana namwe by’ingenzi kandi by’ibanze mukaba mubibonesha amaso yanyu, niyo mpamvu isengesho ryanyu ari isengesho rikomeye kandi ry’ingirakamaro, rirabafasha kandi rikabakomeza rikabahumuriza kandi rigafasha na benshi mu Isi, kuko muzi neza ko muhagarariye benshi mu Isi ; muri abana b’ingoma rero nimukomere kandi mukomeze mukataze, mufatane urunana kandi musenyere umugozi umwe kuko iteka ryose mporana namwe, kandi nkabateza intambwe kugira ngo mube aho tubifuza kandi aho tubashaka mu bihe byose.
Ndi Umwamikazi watsinze, urukundo rwanjye mpora iteka ndugaragariza muri imwe, imirimo yanjye nkayuzuza kandi nkayibakomereza kugira ngo icyo nifuza kandi icyo nshaka gikomeze cyuzuzwe kandi gisenderezwe mu buryo bufatika kandi mu buryo buhoraho kuko umurimo mwahawe ari imirimo y’agaciro gakomeye kandi mukaba mufite byinshi rwose muzagororerwa kandi muzahabwa igihe kigeze kandi mukaba mwarazigamiwe byose mu buryo bwuzuye. Mwahawe kwikoreramo kandi muhabwa byinshi kugira ngo namwe muhaze Isi, abo muhagarariye mugire icyo mubashyikiriza kandi mugire icyo mubahereza, akaba ari igihe rero cyo kugira ngo mumenye kandi mumenyeshwe aho mugeze ndetse n’aho tugeze mu bikorwa by’urugamba, kuko iby’ingenzi by’ibanze twabishoje kandi twabirangije, akaba ari igihe rwose cyo kwinjira mu mutungo wa DATA dushize amanga kandi mwambaye imbaraga z’umutsindo w’Umusumbabyose mu buryo bufatika.
Nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko Uhoraho Imana akomeje kubategurira kandi akaba akomeje kubagenera ibyiza bye kugira ngo mubyakire, akanya nk’aka ngaka rero akaba ari akanya ko kongera kubibutsa ndetse no kubashimira ku bw’intambwe ya buri wese ariko kandi tunabahwitura kugira ngo mukomeze murangamire Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nimwirinde ibyabashuka n’ibyabaca intege, ndetse n’ibyabarangaza mu nzira kuko iki gihe ari igihe cy’urugamba rwa nyuma kandi akaba ari igihe rwose cyo gutega amatwi mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho, dore Isi iri kugenda ibazunza muzunga ariko kandi ndi kumwe namwe kugira ngo mbatwikire mbarinde kandi mbahuze cyane cyane ibishobora kubasamira ibishobora kubagiraho ububasha ; buri teka ndambuye amaboko yanjye n’ibiganza byanjye kugira ngo mbahe umugisha, igishura cyanjye iteka mpora nkibaramburaho kugira ngo mbarinde kandi mbarengere, bityo mbarinde igishobora kubagiraho ububasha. Nimunyemerere rero tugendane amanywa na nijoro, kuko mwashyizwe ku izamu kandi koko buri umwe umwe akaba azi icyo agomba gukora ndetse n’icyo agomba kugeza ku bandi, ari nayo mpamvu mwashyizwe ku gasongero kugira ngo muhagararire imbaga nyamwinshi, kandi koko mukomeze musonzere ubutungane. Iyaba mwari muzi akamaro k’isengesho ryanyu ndetse n’icyo muhagarariye mu Isi buri wese yakwishima kandi akanezerwa, iteka ryose agakora ashishikaye kandi ashimira kuko mwahawe akazi k’Uhoraho Imana kandi akaba ari we uzabahemba, benshi mu Isi hari abashaka akazi hirya no hino mu Isi, ugasanga bamwe barakabura ndetse n’abakabahaye ugasanga barabambuye, mwebwe rero mwahawe kuba mu muzabibu w’Uhoraho Imana kugira ngo mumenye kuwicira, kuwukorera ndetse no kuwufumbira mu buryo bwose, kandi iteka ryose uwabahaye ako kazi akamenya icyo mwakoze kandi akamenya no kukibahembera.
Ntimukishimire rero cyane cyane Isi ko yabakomera amashyi, ahubwo mujye mwishimira ko Ijuru ribaha imbaraga kandi rikabashimira igihe mwakoze neza, igihe mwakosheje rikabahwitura rikabereka icyerekezo nyamukuru kuko ari byo bizabageza aheza kandi ari byo bizabatuza mu mahoro ; kuri uyu munsi rero nje kubagaragariza integuro y’ibikorwa by’Ijuru kandi nje kubakomereza intambwe mu buryo bwuzuye kugira ngo mukomere kandi mukomeze mukataze ntimurambirwe mu rugendo kuko mbafashe ikiganza kandi ndi kubereka inzira nziza, kugira ngo icyo muharanira kandi n’icyo mushakashaka mukironke kandi mukigereho ; hari ibyiza mwateganyirijwe biri imbere kandi hari n’ibindi biri kuza bibasatira mu buryo bwose, ni igihe rwose cyo kuba maso, kugira ngo mutege ibiganza mwakire igeno ryanyu kandi mubeho mu kuri no mu butabera, kuko burya uri mu kuri no mu butabera ahazwa ibyiza by’Ijuru kandi agahora iteka anezerejwe n’icyo ari gukora kuko aba ari kugikora mu kuri nyine kandi azi n’uwo ahagarariye ko ari kumwe na we amanywa na nijoro. Bana banjye rero mbashyize ku mugongo kandi mbashyize ku bibero byanjye kugira ngo mbonse kandi mbafashe gushishira muri Uhoraho Imana, nimukomere kandi mukomeze mukataze kuko tubaha iby’Isi idashobora kubaha kandi tukabahaza ibyo Isi idashobora kubahaza kuko tuzi icyo mukeneye tukakibaha mbere y’uko mugisaba. Nimukomezanye rero kandi mufatane urunana kuko mwunze ubumwe n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, mukaba mwarahawe ingabo zo kubarinda, abamalayika ndetse n’abatagatifu bakaba babafatiye iry’iburyo, kugira ngo mudatsikira kandi mutananirwa.
Ngaho rero nimukomeze mwenyegeze kuko mwashyizwe ku gicaniro kugira ngo imirimo yanyu rwose ihore yunguka kandi ihore ifitiye benshi akamaro, n’ubwo akenshi na kenshi mutakambira abatabyumva n’abatabizi mugasabira abatabyemera, ariko isengesho ryanyu ntabwo ari imfabusa kuko rirokora roho nyamwinshi kandi nanjye mukamfasha kurokora Isi yose kuko intego yanjye ari ugutabara no kugeza bose ku mutsindo ; ngaho rero nimukomere kandi mushishikarire ikiri icyiza, mwumve ko nunze ubumwe namwe kandi mbakomereje intambwe kandi mbafashe ikiganza. Nzahora iteka mbarwanirira namwe nimuharanire ikiri icy’ingenzi, mwirinde icyakwangiza roho zanyu cyangwa kikangiza ibikorwa byanyu, ahubwo iteka ryose mujye muharanira kuba mu ruhande rw’Uhoraho Imana mumuteze amatwi, mumushengereye mumwumvira kandi muhore iteka mwakira icyo abaha kugira ngo kibagirire akamaro kandi kibafashe gutsinda ; muri mu bihe bidasanzwe kuko Isi iri mu iterambere rikomeye cyane kandi ifite byinshi ishaka kubagezaho ariko kandi bidashobora kubagirira akamaro mu buryo bwa roho, n’ubwo kenshi na kenshi imibiri yanyu cyangwa ibikorwa birebeshwa amaso mwasanga rwose hari byinshi muri kugenda mugeraho cyangwa Isi iri kugenda igeraho, ariko akenshi na kenshi ibyo byose bigendanye n’iterambere ryihuse usanga bimunga roho.
Mwebwe rero nimuharanire ikiri icyiza ariko kandi kibafasha kuri roho zanyu, kugira ngo muhore mushishe kandi muhore mutunganye kuko uri mu ruhande rw’Uhoraho Imana ntacyo abura kandi nta kimunanira kuko nyine ububasha agenderaho aba ari ubw’Uhoraho kandi iteka ryose umwambaza akamuha imbaraga zisumbye kure izo we yatekerezaga cyangwa yifuzaga ; namwe rero kuko twabizigamiye kandi tukabashyira aheza tukabashyira ku rugamba kugira ngo mururwane mu buryo bwuzuye tuzi neza ko murushoboye, niyo mpamvu tuje kongera imbaraga muri mwe no kongera amasasu mu mbunda zanyu, kugira ngo mukomeze muhashye umwanzi mumutsinde kandi mumwirukane buri munsi, kuko ari igihe cyo gutsiratsiza kandi akaba ari igihe cyo kumukura ku izima. Mwahawe ububasha mu Ijuru no mu Isi, ntimukigaye kandi koko ntimukumve ko nta mbaraga mufite kuko imbaraga muzihabwa n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose ; mupfa kwemera gusa kuko uwemeye byose birashoboka kandi uri mu rukundo rw’Uhoraho Imana nta kimunanira, kuko aba yizigiye Uhoraho kandi koko umwizigiye akamuhaza ibya roho ndetse n’iby’umubiri ; mufite byinshi rero muhaza Isi niyo mpamvu ari igihe cyo kwishimira rwose kandi koko mukaba mwarakomeje kurindira muri ku munara wanyu mu buryo bwuzuye. N’ubwo kenshi na kenshi umwanzi hari aho abagwa gitumo ugasanga ari kubashukashuka bamwe muri mwe, ariko kandi mujye mwibuka igihe mukomanzwe mugaruke vuba na bwangu kandi igihe mubonye aho mwatsikiye mwaguye, muharanire kubaduka kandi muharanire gutabaza kugira ngo nze mbatabare kandi Ijuru ryose ribabe bugufi.
Ngaho rero nimufatane urunana, mwirinde icyatuma mugenda intage ahubwo mugendere hamwe nk’abana b’ingoma kandi nk’abana barerwa n’umubyeyi umwe, kuko iyi nururutse mbahaza byose kandi nkabagaburira ku meza amwe ; ndabakunda ari abanzi n’abatanzi bose mbahaza ibyiza by’Ijuru, bikaba iby’akarusho rero mwebwe mwamenye kandi mwamenye Inkuru Nziza y’Umukiro, mukamenya Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, mukemera kurekura iby’Isi n’ab’Isi mukegukira iby’Ijuru, nimuhumure kuko ibyo mwazigamiwe ni byinshi kandi byiza kandi amaso yanyu, yaba aya roho cyangwa ay’umubiri abereka icyo muri gukorera bityo bibafashe gushishikara, kandi bibafashe kugera aheza mwateguriwe mu buryo bwuzuye ; erega Kristu Nyagasani yabateguriye imyanya kandi iyo myanya buri wese ayifitemo umwanya we atazabyigana n’undi, kuko muri imbere rwose kandi mukaba muri mu ruhande rwanjye na DATA ; nimuhumurizwe kuko icyo muruhira kandi icyo muvunikira muzakironka kandi muzakibona, mubone koko ko nta gihe mwigeze mutakaza ahubwo mwari muri mu nzira y’ubutungane. Akenshi muri iki gihe Isi ntibabona, Isi ntibazi kandi ntishobora kumva cyangwa ngo yite ku byo mukora, ariko igihe kiri imbere buri wese azagaragarizwa ibyo yakoze, bityo Isi ibone ko hari icyo mwakoze kandi benshi bazabashaka badafite uburyo bwo kubageraho, kuko aho muzaba muri rwose muzaba mufite icyubahiro gikomeye mu Ijuru ndetse no mu Isi. Benshi ubu ngubu babakwena babaseka baratambuka bakabakomera amashyi, ariko kandi ibyo byose ntibikabajyane kure kuko ukomerwa amashyi n’Isi nyine aba ari uw’Isi, ahubwo mwebwe mujye mwishimira ko Ijuru ribashima kandi mwishimire ko muzwi n’Ijuru mu buryo bwuzuye kandi mu buryo budasubirwaho.
Ndabakunda rero nimukomere kandi mukomeze urugendo kandi mukomeze mukataze kuko musigaje igihe gitoya rwose, ni nk’akadomo kugira ngo mugere aho mugomba kugera kandi Isi igaragarizwe ibyo mwakoze kandi ibyo twakoranye namwe mu buryo budasanzwe cyane cyane ku bw’isengesho ryanyu ritaretsa ; nimukomeze rero mukataze kandi mushishikare kuko imirimo yanyu ari imirimo itangaje kandi akaba ari imirimo ibabyarira inyungu kandi igafasha n’abandi hirya no hino ku Isi baba bakeneye kuramirwa ndetse n’ababa bakeneye gufashwa bagafashwa, ku bw’ubwitange bwanyu bwa buri munsi. Mbahaye rero umugisha kandi mbasezeranyije umutsindo kuri buri umwe umwe uzakomeza intego y’icyiza kandi agakomeza gukataza mu nzira y’ubutungane ; uwo nguwo nzamufata ikiganza kandi nzamusigasira mu bihe byose, nzamurwanirira kandi nzamuvuganira kugira ngo icyo twifuza kandi icyo dushaka cyuzurizwe muri mwe.
NGAHO NIMUKOMERE KUKO MBAHUNDAGAJEHO UMUGISHA WANJYE WA KIBYEYI, KUGIRA NGO MWISANZURIRE MU MUTIMA WANJYE UTAGIRA INENGE KUKO NAJE MURI MWE KUGIRA NGO MWUMVE KO NDI RWAGATI YANYU NK’UMUBYEYI KANDI BURI WESE YAKIRE IRUHUKO KUKO MBAHAYE AMAHORO YANJYE, KANDI NKABA MBAHAYE IBYISHIMO BYANJYE MU BURYO BWUZUYE. NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO AMAHORO AMAHORO !
