UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 22 KAMENA 2024

Mbasenderejemo umugisha wanjye ntore ntumwa zanjye, bana banjye nkunda, mugire umunsi mwiza kandi mugire kugubwa neza turi kumwe, mbakomejemo ubutwari n’ukwemera kugira ngo buri wese akomeze ahagarare n’amaguru yombi, mu guhamya ukwemera kandi mu gukomeza kwakira urukundo rwanjye, rubakomeza kandi rubashyigikira kugira ngo buri wese agire kurambura ibiganza kugira ngo yakire ibyiza mbategurira kandi mbahereza umunsi ku wundi; mpora mbategurira ibyiza by’agatangaza kandi mbagabira urukundo rwanjye, kuko mbasendereza umugisha wanjye kandi nkabashyira hamwe kugira ngo nkomeze mbarundarundire mu bikari byanjye na DATA bityo mbururukirizeho umugisha wanjye ukomeze kubana namwe.

Mbakomejemo ubutwari n’ukwemera kandi ndabashyigikiye ntore ntumwa zanjye, nimukomeze kwakira urukundo rwanjye kandi mukomeze kubengerana turi kumwe mbahaye umugisha kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mukomeze kubona urukundo rwanjye rutajorwa kandi mukomeze kubona ineza yanjye isendere buri wese; mbahaye umugisha wanjye nubakomeze kandi urukundo rwanjye nirukomeze rucengere buri wese kandi rukomeze rusakare kuri buri wese, mbambitse imbaraga n’umugisha byanjye kugira ngo bikomeze bishyigikire intambwe z’ibirenge byanyu, kuko mbashyigikiye imyango yombi kugira ngo nkomeze mbarinde ibisitaza, ibishaka kubahungabanya umunsi ku wundi ndabibona, amanywa na nijoro ndabibona, ariko nkababa hafi cyane mu kubagoboka kugira ngo nkomeze kubihungiza mbyigizayo kugira ngo urukundo rwanjye ari rwo rubakomeza kandi rububake.

Nashatse rero kubagaragariza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye nifatikanyije namwe, mbategurira ibyiza by’agatangaza kandi nkabanza kubavuburira ibyiza, nyamara icyo nabagabiye nzakomeza kukibahereza kandi icyo nashatse kubambika nzakomeza nkibambike, kuko iyo nasezeranye ndanasohoza no gusohoza, kandi iyo navuze simvuguruzwa; mbahaye rero urukundo rwanjye n’umugisha wanjye nimukomeze kuba mu kuri mugwirizwe umugisha wanjye mubeho mu neza yanjye, mukomeze murambure ibiganza byanyu kugira ngo mukomeze kwakira urukundo rwanjye rubabemo kandi rubakomeze; nshyigikiye buri wese muri mwe nimugire amahoro kandi mukomeze kugwirizwa umugisha wanjye turi kumwe mbarangaje imbere, ndabashyigikiye ntore ntumwa zanjye, nimube amahoro kandi mugubwe neza kuri buri wese, mbambitse imbaraga kandi mbasendereje umugisha wanjye, urukundo rwanjye nirubabemo kandi ineza yanjye ibasakareho kuri buri wese.

Nteguye amayira ya buri wese kandi mfunguriye buri wese inzira kugira ngo atambuke, aho hose mubona hasa nk’aho hakingiranye, ibyo byose mubona nk’aho ari inzitane, byose nururutse kugira ngo nkureho kandi iby’inzitane nziturure, kuko niyiziye n’ububasha bwanjye bwose, kandi niyururukiye kugira ngo ntegeke byose, mpindure byinshi kandi mpindukize byose, bityo nkomeze kugaragaza ikuzo ryanjye n’ububasha bwanjye; ndigaragaza kandi nkagaragaza ukuri kw’ibikorwa byanjye, urukundo rwanjye nkarusendereza mu Isi, kugira ngo nkomeze gukomeza bose kandi nkomeze gushyigikira mwese, kugira ngo buri wese murundarundire hamwe mu rukundo rwanjye.

Mbihereye umugisha bana banjye kandi mbasakajeho mbasenderejeho impuhwe zanjye nizigere kuri buri wese, naje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbahumurize kandi mbashyigikire, naje gushyigikira abadandabirana kandi naje guhumuriza abababaye kandi naje gukomeza kugira ngo buri wese mukomeze kandi mushyigikire; buri wese uko ahagaze ndamubona kandi buri wese uko agenda ndakubona, ni yo mpamvu ntirengagiza cyangwa ngo njye kure yanyu, ndakomeza nkabakomeza nk’ubushyo bwanjye, nk’ubwoko bwanjye na DATA nkomeje kwitaho no kurengera kugira nkomeze kubagwiriza impuhwe zanjye n’urukundo rwanjye; igihe nk’iki rero nimwakire, igihe nk’iki nimukomere kandi mukomeze umurava n’umurego w’icyiza, mukomeze kurambura ibiganza byanyu kugira ngo mwakire urukundo rwanjye, naravuze nti “Nimubeho kandi mugwirizwe umugisha wanjye, mwakire ineza yanjye”, naravuze nti “Nimuze mubeho mu byishimo byanjye, mu rukundo rwanjye, mu bikari byanjye na DATA”, ndabategura kandi ndabategurira, mbagabira ibyiza by’agatangaza; ibyo byiza rero nta wuzabibavutsa kubera impamvu z’umubisha, kuko icyo nabageneye ni icyanyu kandi nta cyaba ntemeye ko kibaho, kuko mu bubasha bwanjye ndihagije, ndavuga bikaba kandi iyo ntegetse birakomera, iyi nkinze nta wukingura kandi iyo nakinguye nta wukinga, ikibaho cyose mba nacyemeye kuko mba mfite n’igihe cyo kukirangiriza, kuko buri kintu cyose ngira igihe nkirangiriza kandi igikorwa cyanjye cyose ngishyira mu rukundo rwanjye, kuko mu mugambi wanjye ndihagije, mu bikorwa byanjye ndishoboye, kuko nkomeza kugeza ku banjye icyo nshaka kandi nkakomeza gusendereza mu Isi urukundo rwanjye kugira ngo intumwa zanjye zikomeze gusendera mu Isi yose.

Naje rero mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire nkomeze kubagwiriza umugisha wanjye, kandi urukundo rwanjye n’ineza yanjye bikomeze kumenywa na bose kandi abataramenya bamenye, n’abatarasobanukirwa basobanukirwe, ngenda ngaragaza ukuri kw’ibikorwa byanjye kandi Ijambo ryanjye rikaba ingiro, cyane cyane ku banyemera, ku batega amatwi kugira ngo bumve icyo mbabwira; bana banjye nimukomeze mukomange kuko niteguye kubakingurira, nimukomeze muze munsange murisanga kuko ninjye wabahamagariye kubaho muri uru rukundo rwanjye kandi kubaho muri uru rwuri mbaragiyemo rutoshye kandi rutohagiye kuko ku iriba ry’amazi afutse meza y’urubogobogo nabafukuriye, kugira ngo buri wese anywe yisanzuye nta mubyigano; nimukomeze rero munywe kandi mukomeze murye muhage, mushire inyota kuko ibyiza nabagabiye kandi mbategurira nzakomeza kubibagabira kuko nta na kimwe kizigera kiburizwamo kubera impamvu z’umubisha, ibyo nabagabiye nzakomeza kubibagabira kandi ibyo mbategurira nzakomeza kubibaha, n’ubwo umwanzi aba ashaka kwitambika umunsi ku wundi.

Ndabagabiye kandi ntabakomeje kuri uyu munsi nimube amahoro mugubwe neza, mwakire ineza n’urukundo byanjye, mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye nimukomeze kubaho, mumenye ineza yanjye kandi mumenye ukuri kwanjye, urukundo rwanjye rubane namwe, amahoro yanjye akomeze asendere kandi asakare kuri buri wese, naje gukomeza buri wese kandi naje kubashyigikira; nkomeje kubifuriza ijoro rihire kuri buri wese, nimwakire ineza yanjye n’urukundo rwanjye, ndabakomeje ntumwa zanjye ntore zanjye nkunda, ndangaje imbere mu rugendo kugira ngo nifatikanye namwe mu buryo budasubirwaho, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti Umwami w’Abami, ubakomezamo ubutwari n’ukwemera kugira ngo nshyigikire intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbahe guhagarara mwemarariye mu buntu bwanjye, ari nako murushaho kumenya urukundo rwanjye kandi murusheho gushishoza mwakira byose mu mpuhwe zanjye, kuko byose mbigaba mu mpuhwe zanjye kugira ngo buri wese muri mwe arusheho kumenya kandi arusheho gusobanukirwa n’ibikorwa byanjye by’indasumbwa by’indashyikirwa muri mwe.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUKOMEZE URUGENDO KANDI MUKOMEZE INTAMBWE NDI KUMWE NAMWE NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, MBARANGAJE IMBERE NTUMWA ZANJYE; AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *