UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 07 NYAKANGA 2024

Mbaragije Imana Umusumbabyose ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye, nimukomere mu rukari rw’Uhoraho Imana kuko twaguye amarembo kandi tukaba twafunguriye imiryango abemera ndetse n’abakomeje kwizera Izina rya DATA mu buryo budasanzwe, bityo tukaba dukomeje kubasesekazaho umugisha wacu utagabanyije kandi imbaraga z’ububasha bwacu tukaba dukomeje kuzigaragariza hirya no hino ku Isi; mbifurije rero umunsi mwiza, icyumweru gihire kuri buri wese biremwa mwese mutuye iyi Si kandi bana banjye nkunda kandi nshyigikiye, muri uyu murimo udasanzwe naje kwifatikanyamo namwe kandi naje kugendanamo namwe muri ubu buryo, nkaba nkomeje kubasendereza imbaraga ndetse n’ububasha kandi nkaba nkomeje kubasesekazaho umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire.

Nimukomeze urugendo nta kibaziga kandi nta kibatega, kuko nkomeje gutegura imitego y’umwanzi kandi nkaba nkomeje gukura ikiri imbogamizi mu mayira yanyu, ngaho iteka ryose nimuhore mutambukira mu rukundo rwanjye kandi mukomeze gutengamarira muri Uhoraho Imana, kuko akomeje kubaramburira ikiganza abaha umugisha kandi akaba akomeje kubaha urukundo rwe kandi akaba akomeje kubaha ubutware bwe mu buryo bukomeye; nanjye rero nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kubihera umugisha wanjye wa kibyeyi ubatagatifuza kandi urushaho kubashyigikira, urushaho kubakomeza muri uru rugendo.

Ngaho nimukomeze kwishyira kandi mukomeze kwizana mu bikorwa by’Uhoraho Imana, nanjye ndabamurikiye kandi ndabashyigikiye, cyane cyane mu bikorwa by’urugamba naje kugendanamo namwe kuri uyu munsi udasanzwe, ngaho nimukomeze gutera imbere kandi mukomeze kwishimira intsinzi ndetse n’umutsindo wa DATA ukomeye ukomeje kugaragarira muri mwe; nanjye nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba kandi nkomeje kurwanyana namwe umwanzi, dutsinda kandi duhashya ibikorwa bye bibisha, kuko twaje kumurabuza kandi tukaba twaraje kumwambura ijambo ku manywa izuba riva.

Ngaho nimukomeze kuba abahamya b’ibyiza by’Ijuru kandi mukomeze gutanga urukundo rwanyu aho rukwiriye kandi aho rugomba hose, nta na hamwe mwirengagije kandi nta n’umwe mwirengagije, kuko iki gihe ari igihe cyo gukomeza gutabara roho nyamwinshi kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kwegereza benshi mu rukundo rukomeye rwa DATA, namwe rero nkomeje kubambika imbaraga kandi nkomeje kubasendereza imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo iteka ryose zihore zigaragariza muri mwe kandi zihore zumvikanira muri mwe, ndaganje rero ndi muri mwe, ndabayoboye kandi ndabashyigikiye, nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye kugira ngo muhore muri itara, kandi muhore muri urumuri mu bababona kandi mu batuye iyi Si, kuko nabashyize ejuru ku gasongero kandi nkaba narabashyize ahirengeye, kugira ngo mukomeze kubera Isi urumuri kandi mukomeze kumurikira benshi bakomeje kuyobagurika mu nzira zabo za buri munsi.

Ngaho nimukomeze gukataza kandi mukomeze kureba imbere cyane cyane mukatariza mu cyo mbifuzamo kandi mu cyo Jambo umwana wanjye abifuzamo, kuko ari yo nzira nziza ntoza abagana Imana kandi dukomeje gutoza abatwizera kandi abatwiringira, ngaho rero nimukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbabereye umurinzi ndetse n’umurengezi muri uru rugendo; mpumurije buri wese mu rukundo rwanjye kandi mpumurije buri wese mu mpuhwe zanjye za kibyeyi nsanganiza abanzi ndetse n’abatanzi, kuko nkomeje gutanga ihumure muri buri kiremwa cyose kandi nkaba nkomeje kuramira abo umwanzi yari yaribasiye mu buryo bukomeye, bityo nkaba nkomeje kugenda mbaha imbaraga zanjye kandi nkaba nkomeje kugenda mbasenderezaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo babashe kugaruka mu nzira ikwiriye kandi itunganye; nkomeje rero umurego kandi nkomeje umurava kuri buri kiremwa cyose, kuko nkomeje kugenderera buri wese hirya no hino ku Isi, kandi nkaba nkomeje gushyigikira benshi mu rukundo rwanjye n’urwa DATA; namwe mwese biremwa by’Uhoraho Imana aho muva mukagera, nimwakire urukundo rwanjye kandi nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubatagatifuza kandi ubakomeza kuri uyu munsi udasanzwe, w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko bikomeje kwigaragariza mu batuye iyi Si.

MBAMBITSE IMBARAGA KANDI MBASENDEREJE UBUBASHA BWANJYE, MBAHAYE IMBARAGA ZANJYE MU BURYO BUDASANZWE, KUGIRA NGO ZIBASHYIGIKIRE KANDI ZIBAKOMEZE MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI; IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI MBIFURIJE GUKOMERA MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *