UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 30 KANAMA 2024

Mbifurije gukomera ndetse no gukataza bana banjye kandi Biremwa by’Uhoraho Imana, mbifurije gukomera kuri buri wese kandi mbifurije gukomeza gushyigikirwa n’urukundo rw’Uhoraho Imana, nanjye turi kumwe ndahari ndaganje nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’umubyeyi ubashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa, kugira ngo koko murusheho kujya ku rugamba kandi murusheho kugenda mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA, nanjye rero turi kumwe mu buryo bwo gukomeza kubashishikaza kandi mu buryo bwo gukomeza kubatera ubutwari kubakomeza ndetse no kurushaho kubashyigikira muri byose; ngaho nimwambare imbaraga kandi mukomeze kuberwa mu mutsindo wanjye n’uwa DATA kandi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bwo mu Ijuru bwose, kuko twururukiye kubatabara kandi tukaba twarurukiye kurwanana namwe urugamba mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho.

Iteka ryose rero nimuhore mwakira imbaraga mbagabira kandi nimuhore mwakira ububasha bwanjye mu buryo budasanzwe, kuko mfunguye byinshi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nkaba mfunguye byinshi mu mibiri yanyu mu buryo budasanzwe, bityo buri wese nabereho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, bityo mubashe kubibyaza inyungu ndetse n’umusaruro mu gukomeza gutsemba kandi mu gukomeza guhirika ikibi mu bantu, nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe byo gukomeza kuvogagira ibikorwa by’umwanzi aho biva bikagera ; ngaho nimushyigikirwe n’ububasha bwanjye kandi nimushyigikirwe n’imbaraga zanjye aho ziva zikagera, kuko nganje ndi muri mwe kandi imirimo yanjye n’iya DATA nkaba nkomeje kuyigaragariza muri mwe mu buryo bw’agatangaza, ndi kumwe namwe rero ntimugatsindwe kandi ntimugatsikire mu rugendo rwanyu, kuko turi kumwe kandi nkaba nkomeje kubafungurira byinshi byiza kandi nkaba nkomeje kubafungurira ibyiza by’agatangaza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko birusheho gusenderera kandi birusheho gusakara mu mibiri yanyu ; ngaho nimuhore mwakira ibyiza by’agatangaza mbategurira kandi mbateganyiriza uko bwije n’uko bukeye, kuko nkomeje kubafungurira imiyoboro y’ibyiza byo mu Ijuru kugira ngo birusheho kubasenderera aho muri hose.

Ndi kumwe namwe rero bana banjye, nkomeje umujishi kuri buri wese kandi nshyigikiye buri wese mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nimurusheho kujya mbere kandi murusheho gutwarwa n’iby’Ijuru mu buzima bwanyu bwa buri munsi; oya ntimukagamburuzwe n’umwanzi kandi ikibi ntikabatange imbere ahubwo iteka ryose nimuhore mugaragaza icyiza, kuko mwamenyeshejwe byinshi kandi mukaba mwaratangarijwe byinshi mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye; iteka ryose nza kubana namwe kandi nza kwifatikanya namwe, nkagendana namwe mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa by’urugamba nkaba mpari nk’umurwanyi kandi nkaba mpari nk’ubabereye ku rugamba, umutsindo rero ni uwanjye kuko nywuhorana iteka ryose, kandi iteka ryose ngahora nywubagaragarizamo ibihe ndetse n’imburabihe; nimukomere rero kuko mbakomeje kandi nkaba ndushijeho kubambika intwaro z’urumuri, kugira ngo mukomeze guhagarara gitwari ku rugamba kandi mukomeze kugenda gitore nk’Intore z’Ijuru ryose, kuko twabatoje mu buryo bw’agatangaza kandi tukaba twarabatoranyije mu mbaga nyamwinshi y’abatuye iyi Si, kugira ngo mukomeze guhagarira benshi mu Isi mu kubasakazaho urumuri ndetse n’imbaraga bikomoka muri Uhoraho Imana; nanjye rero nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe muri ubu buryo, mbambika imbaraga zanjye kandi ndushaho kubaha umugisha wanjye kugira ngo ubashyigikire kandi ubakomeze.

Nimwakire ububasha bwanjye budatsindwa kugira ngo bukomeze gutsinda ikibi muri Mwene Muntu kandi burusheho kukivogagira mu buryo bukomeye, kuko uri muri njye adatsindwa kandi uri kumwe nanjye akaba adakangarana ku rugamba, ni yo mpamvu nkomeje kugenda mbiyegereza uko bwije n’uko bukeye, kandi ni yo mpamvu nkomeje kwisabanisha namwe mu bihe byose kandi mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo ububasha bwanjye kandi imbaraga zanjye zirusheho kwigaragariza muri buri wese muri mwe; nimukomeze rero kwakira urumuri rwanjye kugira ngo rurusheho kubahindura bashya kandi rurusheho kubatagatifuza kuko imibiri yanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu, bityo iteka ryose Roho Mutagatifu agahora muri mwe kandi agahora abatuyemo, abatagatifuza kandi abaha umugisha, abahindura bundi bushya, kugira ngo koko mukomeze kuba Intore zizihiye DATA; nanjye rero nkomeje kubasendereza urumuri rwanjye kandi nkomeje kubasendereza umugisha wanjye, kugira ngo ukomeze kubatagatifuza bityo iteka ryose muhore munyotewe no kwibanira nanjye, kuko aho ndi ni heza kandi haganje ibyiza by’agatangaza; ni yo mpamvu iteka ryose namwe mbibashishikariza kandi nkabashishikariza kunsanga kugira ngo ibyishimo byanjye bibe ibyanyu kandi umunezero wanjye ukomeze kuba uwanyu,  bityo rero sindi kure yanyu ahubwo turi kumwe nk’umubyeyi ubakunda kandi ubazirikana ibihe byose ; imirimo yanjye rero nikomeze kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byanjye bikomeze gutarura benshi bari barazimiriye kurey’uruhanga rwa DATA, kuko nkomeje kumanura urumuri rwanjye mu buryo bw’agatangaza, nkomeza gukumakumira benshi mu gishura cyanjye mu buryo butangaje; namwe rero muririnde kujya kure y’urukundo rwanjye, ahubwo iteka ryose muhore mwugamye mu rukundo rwanjye kandi muhore mwakira agasusuruko kanjye nkomeje kubasakazaho kandi nkomeje kubasendereza aho muri hirya no hino ku Isi; nkomeje rero kubamanuriramo ububasha bwanjye kandi nkomeje kubasendereza imbaraga zanjye kugira ngo mukomeze urugendo iteka ryose kandi mukomeze urugendo ubudategwa kandi ubudatezuka.

MBIFURIJE RERO UMUNSI MWIZA BIREMWA BY’UHORAHO IMANA KANDI BANA BANJYE NSHYIGIKIYE KANDI NKOMEJE MU RUGENDO RWANYU RWA BURI MUNSI, NIMUKOMEZE KUJYA MBERE MU KWEMERA NDETSE NO MU KWIZERA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDABAZIRIKANA MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI; TURI KUMWE RERO NK’UMUBYEYI UBAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI; IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA KANDI BANA BANJYE NSHYIGIKIYE, TURI KUMWE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *