UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 01 NZERI 2024

Mbifurije umunsi mwiza Biremwa by’Uhoraho Imana kandi bana banjye nkunda kandi nshyigikiye, nimugire amahoro kandi nimugire umunsi mwiza, umunsi muhire kandi umunsi mutagatifu w’Uhoraho Imana, nubabere muhire kandi nubabere umunsi w’ibyishimo, amahoro ndetse n’umutekano kuko mbibasesekajeho kandi nkaba mbibasendereje, kuri buri umwe umwe rero niyakire ingabire ndetse n’ingabirano nabazaniye kuri uyu munsi, kuko naje mu nteguro yanjye idatsindwa kandi idatsimburwa, bityo nkaba nkomeje kugaba ibyiza by’agatangaza hirya no hino ku Isi, kandi nkaba nkomeje gutanga umugisha wanjye wa kibyeyi ukomeza gushyigikira benshi mu rugendo rwabo kandi ukomeza gukomeza benshi mu rugendo rwabo, bityo rero nkaba nshyigikiye benshi mu Isi kandi nkaba nkomeje gushyigikira buri Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera mu kugiteza intambwe kandi mu gukomeza kugisendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kuko kuri uyu munsi udasanzwe twavubuye amasoko y’ibyiza by’Ijuru kugira ngo akomeze gusenderezwa abemera ndetse n’abizera aho bava bakagera; twasakaje byinshi mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kuko hari amarembo dukomeje gukingura kandi hakaba hari byinshi dukomeje kuvuburira mu Kiremwa muntu, bityo tukaba dukomeje gusendereza imbaraga n’ububasha mu buzima bwa Mwene Muntu aho buva bukagera.

Ndabashyigiye rero Ntore za DATA kandi bana banjye, nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nkomeje kubambika ubudahangarwa bwanjye aho buva bukagera kugira ngo mukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi mukomeze kuvugururwa muri byose nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere, kuko nururukije ububasha bwo kubarinda kandi nkaba nururukije ububasha bwo gukomeza kubacungira umutekano mu buryo bukwiriye.

Nkomeje rero kubashyigikira muri byose kandi nkomeje kubamurikira mu ntambwe yanyu ya buri munsi, nimukomeze gutazanurirwa amayira, kuko twaje kubayobora kandi tukaba twaraje kubateza intambwe muri byose; ngaho nimukomeze kwisanzurira mu bikorwa byacu bihire kandi nimukomeze kwisanzurira mu bikorwa byacu bitagatifu, bityo iteka ryose bihore bibatagatifuza, kandi bihore bibahindura bashya kuko nanjye naje kubasanganiza urukundo rwanjye rwa kibyeyi kugira ngo mbashe kubahindura kandi mbashe kubahindukiza, bityo muhore munogeye Nyagasani mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega hari benshi bakomeje gutatira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko kandi baribeshya kuko urukundo rwa DATA rwururukiye kurwanya ikibi muri Mwene Muntu kandi rukaba rwaraje gutatanya abikuza mu ntekerezo zabo, kandi rukaba rwaraje gusenya ikibi cyose muri Mwene Muntu; ni yo mpamvu rero dukomeje kubaka bundi bushya kandi ni yo mpamvu dukomeje gusanasana imitima ya benshi yasabitswe n’ikibi cy’umwanzi, tukaba dukomeje kugitsemba kandi tukaba dukomeje kugihirika burundu; ngaho rero namwe nimukomeze kuba maso kandi mukomeze guhagarara ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wacu nk’ab’Ijuru kuko tuganje turi rwagati yanyu, kugira ngo dukomeze kubatsindira kandi dukomeze kubabwiriza igikwiriye kandi igitunganye.

Ntabwo rero muzatsikira turi kumwe kuko ndi umutoza rwagati yanyu kandi nkaba ndi umwigisha ibihe ndetse n’imburabihe muri mwe, kuko ndi umwarimu wa buri wese muri mwe kandi nkaba mbashishikariza gukora icyiza uko bwije n’uko bukeye, bityo ibyiza byacu mu buryo bw’agatangaza bikaba bikomeje kuganza kandi bikaba bikomeje gutegeka mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkomeje rero kubana namwe kandi nkomeje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba, cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe naje  kugendana na buri wese muri mwe kandi naje kugendana na buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera mu gukomeza ibikorwa byo gukomeza gushyigikira benshi mu rugendo rwabo kandi mu bikorwa byo gukomeza kurwanya ikibi muri Mwene Muntu, bityo rero imirimo yacu ikaba ikomeye kandi ikaba ikomeje, kuko nta na rimwe dusubikishwa urugendo ahubwo iteka ryose iyo turi mu rugendo turagenda kuko nta kidukoma imbere kandi akaba ari nta kidusubiza inyuma mu bikorwa dukomeje gukorana namwe igihe cyose; ngaho rero nimukomeze kwambara intwaro z’urumuri, iteka ryose muhore mushishikariye umugambi wanjye n’uwa DATA muri mwe, kuko hari byinshi twiteguye guhindura muri mwe kandi hakaba hari byinshi twiteguye kubaka mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Ngaho nimukomeze guhinduka bashya kandi mukomeze guhindura bushya Isi ndetse n’abayituye, nanjye turi kumwe mu mirimo idasanzwe kandi mu bikorwa bidasanzwe dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye mu gukomeza kwiyegereza imbaga nyamwinshi y’abari mu Isi kandi mu gukomeza kwirehereza Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo dukomeze kugisendereza imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kandi dukomeze kugisenderezamo ibikorwa by’ibiganza byacu kuko dukomeje kumanurira ububasha bukomeye mu isi ndetse no mu bayituye, bityo ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwigaragariza muri Mwene Muntu kandi bikaba bikomeje guhindura kandi guhindukiza benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana; ndabashyigikiye rero kandi ndabakomeje, nimukomeze kujya mbere kandi mukomeze gutera intambwe turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabarinze mu bubasha bwanjye butavogerwa kandi mu mbaraga zanjye zidatsindwa, nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ubashyigikira kandi ubakomeza mu minsi mibi, bityo muhore murengerwa n’urukundo rwanjye n’urwa DATA kandi ububasha bwa DATA bukomeye kandi buhambaye buhore bubatwikiriye aho muri hose.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAZIRIKANA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *