UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 UKUBOZA 2024

Mbasesekajeho imbaraga zanjye bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, ndi kumwe namwe mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi ndi kumwe namwe mu mbaraga zidasanzwe za kibyeyi kuko nzibahundagajeho kandi nkaba mbasesuyeho umugisha wanjye wa kibyeyi kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire mu bikorwa byanyu bya buri munsi; nifatikanyije namwe rero nimukomere kuko nje kubakomeza kandi nkaba nje kubatamiriza ubutoneshwe aho muri hose, kugira ngo iteka ryose mwumve ko urukundo rwanjye ruganje muri mwe kandi mwumve ko turi kumwe mu buryo budasubirwaho, kuko mporana namwe kandi nkahora ngendana namwe mu bikorwa bidasanzwe kandi mu mirimo idasanzwe nkorana namwe buri munsi, nkaba mbabereye umuyobozi kandi nkaba mbabereye umuyoboro wo gukora icyiza kandi nkaba nkomeje no kugitoza abanjye, kandi abari hirya no hino bose banyizera kandi bakomeje kuntabaza ndetse no kuntakambira ubutitsa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hari benshi rero bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, muri iki gihe bakaba bakeneye ubufasaha bukomeye kandi bakaba bakeneye ubutabazi bwihuse, ni yo mpamvu rero nk’Ijuru tutajya turambirwa kandi tukaba tutarangara, ahubwo duhora ku rugamba rwa Mwene Muntu, kugira ngo koko turusheho gucyaha ikibi cyose kandi turusheho kukirindimura, kuko hari benshi gikomeje kwigarurira kandi hakaba hari benshi bakomeje gutwarwa nacyo mu buryo bwa bucece, ni yo mpamvu rero nururukiye gutabara njye n’umwana wanjye Jambo wigize umuntu, kugira ngo dutsembe kandi turibate ikibi cyose aho iva kikagera; nkomeje rero kwambika imbaraga buri wese muri mwe kandi nkomeje kubaha urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho kugira ngo rwisanzurire muri mwe kandi rusakare kandi rusendere mu mitima yanyu, bityo rurusheho kubigarurira kandi rurusheho kubasabanisha n’Ijuru ryose; erega nishimanye namwe kandi ntaramanye namwe muri ubu buryo bana banjye, kuko mbashyize mu mujishi wanjye kandi nkaba mbashyize mu gishura cyanjye; ngaho rero nimukomeze kugama imbeho y’ubuhakanyi mu rukundo rwanjye kandi mu rukundo rwa DATA, kuko mbashyize mu mujishi wanjye mwese icya rimwe kugira ngo nkomeze kubahungisha ibirura ndetse n’ibihubutsi bishaka kubanyaga, ariko kandi nimuhumure kandi nimuhumurizwe, kuko mpari kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubafatira iry’iburyo muri byose.

Iteka ryose rero nzahorana namwe kandi nzagendana namwe muri byose, ntimukumve ko muri mwenyine mu rugendo ahubwo nimwumve ko turi kumwe kandi mbashyigikiye mbafashe ikiganza kandi mpora iteka mbaramiza urukundo rwanjye kugira ngo icyo Uhoraho Imana yateguriye muri mwe gikomeze gushyirwa ku murongo kandi gikomeze kugera ku ndunduro, bityo iteka ryose rero nimuhore mwakira byinshi byiza twabateguriye kuva kera na kare, kuko buri wese uko ari ndetse n’icyo akora, ni integuro yacu kuva kera na kare twaguriye muri mwe, kandi ni igikorwa kidasanzwe twateguje buri wese kuva kera na kare, ni yo mpamvu rero mutagomba kwishidikanyaho kandi ni yo mpamvu mutagomba kwijujuta kubera kiriya na kiriya, ahubwo nimubereho kwakira byose mu rukundo rw’abana b’Imana kuko mbareba kandi nkabamenya mu mikorere yanyu ya buri munsi, bityo rero ukora icyiza nagikomeze kandi nagikomereho kandi n’ukora ikibi nawe nashikame kuko ari igihe cyo kurangiza byose mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu; harahirwa rero abari mu ruhande rwanjye n’urwa Jambo, kandi harahirwa abari maso kuko naje kugendana nabo kandi nkaba naje kubashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Nifatikanyije rero namwe mu bikorwa by’umutsindo wanjye n’uwa DATA kuri uyu munsi kandi naje kugendana namwe mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo turusheho gutsinsura ibitero by’umwanzi aho biva bikagera; mbambitse imbaraga rero nimugume mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, bityo Roho Mutagatifu akomeze kubayobora kandi akomeze kubabera umugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nimumwemerere iteka n’iteka kugira ngo akomeze kubayobora bityo mukomeze gufasha Isi kwakira umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana, kuko hari byinshi dukomeje gutegurira mu Isi, ariko kandi tukabona abakirana ubwuzu ndetse n’ingoga ari bacye cyane, ni yo mpamvu dukomeje gushishikaza kandi ni yo mpamvu dukomeje gutota kandi guhata tugira tuti “Abari maso nimukomere kandi nimukomeze urugendo kuko hari ibyiza byinshi bikomeje kubazigamirwa kandi bikomeje kubategurirwa”.

Ntabwo muvunikira ubusa rero bana banjye, amajoro ndetse n’amanywa yanyu ndayareba, umuhihibikano wanyu wa buri munsi ndawuzi kandi ndawuzirikana, ntimugacike intege rero ahubwo nimube intwari ku rugamba kandi murusheho gukomera ku rugamba, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubageza kuri byinshi byiza kandi nkomeze kubageza ku mutsindo wanjye n’uwa DATA, bityo turusheho kurangizanya byinshi mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru; turataramanye rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kuba intwari kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye muri byose, bityo imirimo yanjye n’iya DATA ikomeze kwigaragariza muri mwe, nanjye mbafashe ikiganza kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimwakire rero umugisha wanjye ubakomeza kandi ubatagatifuza mu bumwe bw’Imana DATA, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu.

UBUMWE BWA DATA NIBUBAKOMEZE KANDI BUBASHYIGIKIRE, NANJYE NDAGANJE NDI MURI MWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *