UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 08 MUTARAMA 2025

Mbifurije amahoro y’Uhoraho Imana nshuti bana banjye dutaramanye kuri uyu munsi, amahoro y’Uhoraho Imana nasakare mu mitima yanyu kandi ibyiza yabateguriye bibasakareho kandi bibafashe kwishimira aho mugeze ndetse n’ibikorwa by’intabarika turi gukorana namwe; ndaganje kuko nkomeje kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, kugira ngo buri wese muhaze imbaraga zimufasha kurushaho kurwana urugamba, kandi nkomeze mbabere umusare mu buryo bwo kubambutsa inyanja, dore ibiteze benshi mu Isi ni byinshi kandi bikomeje kwiyongera mu buryo bwose, ari nayo mpamvu turi kugenda twigaragaza hirya no hino, kugira ngo icyo nifuza kandi icyo DATA yifuza cyuzurizwe cyane cyane mu Ntore n’Intumwa zihora iteka ziri ku izamu kandi zigahora iteka ziteguye kurwana urugamba zidahuga.

Ntore z’Ijuru kandi bana banjye twifatikanyije mu kurohora kandi mu gutabara kugira ngo dushyire byose ku murongo kandi turusheho kubatuza aheza, mwishimiwe n’Ijuru ryose kuko isengesho ryanyu ribafasha kwitagatifuza kandi rikabafasha kumenya icyo twifuza kandi icyo dushaka, rikabahindura mu buryo bwose ari nayo mpamvu twabashyize ku ruhimbi kugira ngo mwakire ibyiza by’Ijuru, kandi iteka n’iteka muhore muteze amatwi Ijuru ryose; twaje kubahugura ndetse no kubateguza kugira ngo mutazatungurwa n’ibihe, kuko twebwe icyo turi gukora kandi icyo turi gutegura ari igikorwa gikomeye cyane kandi kizareba Isi yose, cyane cyane muri ibi bihe mwinjiyemo kandi muri iyi njyana idasanzwe DATA ari kugenda abinjizamo.

Nimuhore iteka muri maso, muhore iteka mwiteguye kandi muhore iteka mukeye kugira ngo igihe tuzaza, tuzasange muri aho mugomba kuba muri mutegereje kandi mwizeye; naje rero gushimangira ukwemera gukomeye murimwe ndetse no mu bandi hirya no hino, dore ko hariho benshi batangiye gucogora, batangiye gucika intege mu rugendo, nyamara ni igihe cyo kuba maso kandi ni igihe cyo gusenga ubutaretsa, kuko hariho benshi bafashe ikiruhuko bakumva ko iki gihe ari igihe cyo kujya mu bibazo byabo cyangwa mu byifuzo byabo bidafite aho bibakura kandi bidafite n’aho biberekeza; ni benshi bahawe akazi n’Uhoraho Imana ariko kandi baragakwepa, bajya kwishakira akabo kadafite aho kaberekeza ari nayo mpamvu Uhoraho Imana aje kugira ngo ahembeshe buri wese cyane cyane uwo yahaye talenta kandi ntabashe kuyicuruza neza.

Mwebwe rero ubwo mwamenye icy’ingenzi mugahurizwa hamwe mu ngoro ntagatifu, kugira ngo muhore iteka mwishimiye gutaramana n’Ijuru ryose kandi muhore iteka mwishimiye kugendana n’abamalayika ndetse n’abatagatifu kugira ngo bababere urugero rwiza rwo gukunda, kubaha ndetse no kubahiriza buri kimwe cyose, kuko ari igihe koko kidasanzwe kandi akaba ari igihe cyo kurushaho kureba neza kugira ngo mwitegereze aho abatagatifu bababanjirije banyuze, mu bikomeye kandi mu bigoranye ariko kandi bahaca nk’abasirikare bahora iteka bafoye ntihagira ikibakanga, kandi ntibagira ikibakangaranya kuko bari biringiye uwabatumye kandi uwabahuruje kandi bazi neza ko ababereye ku isonga.

Kristu Nyagasani rero watoye ababanjirije ni na we wabatoye, bityo abereka inzira yanyuzemo kugira ngo namwe muyikatazemo, nimukomeze iteka rero mutere intambwe mujya mbere kuko koko icyo twifuza kandi icyo dushaka ari uko buri wese atera intambwe, kandi ari uko buri wese yishimirwa n’Ijuru ryose; sinifuza ko hari uwasigara inyuma kandi sinifuza ko hari uwagwirirwa n’ishyano, sinifuza ko hari uwahura n’uburakari bw’Uhoraho Imana, kandi narabiyegereje kandi nkabasusurutsa nkabaha kwambara imbaraga kandi nkabahishurira byose kugira ngo hatazagira ibibagwa gitumo; ngaha rero urugamba rurakomeye kandi urugamba ruraremye, ariko kandi si urugamba rukomeye kuko atari mwebwe mururwana, keretse abo ruzakomerera ni ba bandi batumva kandi ba bandi banangiye umutima, ni ba bandi bumva ko bishoboye, bakumva ko urugamba bagomba kururwana bonyine; ariko ubwo mwasobanuriwe ubari imbere ku rugamba ko ari Uhoraho Imana, nanjye nkababera inyenyeri ibamurikiye kugira ngo mbafashe gutambuka, nimwizihirwe kandi mwishimire ko mushyigikiwe n’ububasha bw’Ubutatu Butagatifu kandi nanjye iteka ngahora mbafashe ikiganza kugira ngo mutananirwa; ndi kugenda mbazamura kandi mbazahura kuri buri wese, uko mbazahura rero niko namwe ibikorwa byanyu bigenda bizahura abandi kuko isengesho ryanyu atari mwe rireba mwenyine, ribagirira akamaro ariko kandi rigafasha na benshi hirya no hino ku Isi, kuko hariho benshi baba bakeneye kuramirwa batabaza kandi barira, baba bageze aharenga bityo rero iyi mwihurije hamwe mukazamura ijwi ryanyu hagira benshi barohoka kandi hakagira benshi batabarwa, kuko muba mwabashije kwitanga mu kigwi cyabo, mukemera kubabaza imibiri yanyu, cyane cyane kugira ngo benshi bababara babashe guhozwa.

Nimwishime kandi munezerwe kuko twabagize ab’Imbere ikambere mu buryo bwose, tukabifashisha mu kurohora abandi bityo rero mwishimire ko mufite umugabane mu Ijuru kandi amazina yanyu yanditse mu gitabo cy’ubugingo; erega Uhoraho Imana wabahaye akazi, arahemba ntiyambura kandi iteka ahora areba neza icyo mukora kandi akagenzura kandi akamenya ibikorwa byanyu ari nayo mpamvu mbabwira nti “Buri wese ajye aharanira kuza aje kandi buri wese aharanire kuza n’umutima wese, mwirinde kwigaragaza cyane cyane mu buryo bw’imbonera, ahubwo imitima yanyu ari yo isenga kandi koko irusheho kwizihira uwayihanze”; erega dore benshi hirya no hino bavuga ko basenga kandi bavuga ko bambaza Uhoraho Imana, iteka bamutega amatwi kandi bagakora icyo ashaka, ariko akenshi na kenshi babivuga ku rurimi gusa cyangwa bakigaragaza imbere y’abandi nyamara imitima yabo imuri kure; mwebwe rero ubwo mwamenye icyo gukunda icyo ari cyo, mukamenya urukundo Uhoraho Imana yabakunze, namwe nimwirekure wese, bityo musabire cyane cyane abo bose biryarya bibwira ko bari kuryarya bagenzi babo bari kumwe cyangwa bari kuryarya Uhoraho; Uhoraho Imana ntaryarywa kuko arebera hose icya rimwe, mwebwe rero mwagiriwe amahirwe mu buryo bukomeye kandi mugirirwa icyizere mu buryo budasanzwe, mushyirwa imbere ikambere kugira ngo muhore iteka mutaramanye n’Ijuru ryose, kandi muhore iteka mukikije intebe ya DATA.

Ndabakunda bana banjye kuko twabizigamiye rwose, tubahuriza hamwe kugira ngo mureme ibikorwa bishya, bityo rero tukaba twarifuje kugendana namwe mu buryo bwose kandi namwe mukaba mwaratwemereye; nimwakire umugisha ubakomeza bityo mwishimire ko mutaramanye n’Ijuru ryose, cyane cyane mu isengesho twaje kurohoranamo imbaga itabarika, kugira ngo benshi bazabiture iyo neza mwabagiriye kuko burya ineza yiturwa indi; ngaho rero nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, mu bumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, bityo mukomeze gutega ibiganza kuko mfite byinshi ndahindura mu buzima bwanyu, kandi mfite byinshi nkomeje kubasesekazaho mu buryo bwimbitse kuko iteka n’iteka hari byinshi bifunguka muri mwe kandi hakaba hari imirasire y’Imana igenda ibarasirizaho, kugira ngo ibyishimo bye bitahe mu mitima yanyu.

AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MUHIRE KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI; NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI UMUGISHA WANJYE NUHORE ITEKA UBAGWIRIZWA KUGIRA NGO NAMWE MUHORE ITEKA MUWUGWIRIZA ABO MURI KUMWE, ABARI HAFI NDETSE N’ABARI KURE, KUGIRA NGO MUBASABIRE IMBARAGA ZO GUKOMERA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *