UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 09 MUTARAMA 2025
Nimwishimire mu rukundo rwanjye Ntore Ntumwa zanjye dutaramanye kuri uyu munsi kandi muri aka kanya, kuko nganje muri mwe kandi twururutse kubakomeza no kubashyigikira mu bubasha bw’Ubutatu Butagatifu, nkaba ngira nti “Nimugubwe neza kandi mwishimire mu rukundo rwanjye, kuko mbayoboye kandi mbasakajeho imbaraga zibakomeza kandi zishyigikira intambwe zanyu, kugira ngo mukomeze mumbere abahamya mu bantu kandi mukomeze imirimo y’ubutumwa bukomeye mwahamagariwe kandi mwatorewe mwatoranyirijwe, kuko turi kumwe kandi mbakomereje intambwe mu bikorwa bikomeye kandi mu mbaraga n’ububasha mbasendereje kandi mbasakajeho kugira ngo mukomeze mwizihirwe muberwe n’ibyiza by’agatangaza mwateguriwe kandi mwateganyirijwe”; ndabakunda kandi mbakungahaje urukundo rwanjye ngira nti “Mubeho kandi mukomeze mujye mbere mu byiza by’agatangaza mwatorewe kandi mwahamagariwe, kuko ubuntu n’impuhwe zanjye bibasendereye kandi bibasayeho”.
Nshyigikiye intambwe zanyu kandi mbafashe ikiganza Ntore Ntumwa zanjye kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu nzira igana ubutungane kandi mu nzira igana ugushaka kwanjye n’ukwa DATA kugira ngo nkomeze gutuganya byose muri mwebwe, kuko twazamukanye umusozi kandi tukaba twenda kuwurangiza kugira ngo ngaragaze intsinzi yanjye n’iya DATA rwagati muri mwe; nimukomere rero kandi mukomeze mwitegure kuko abo nkunda mbanyuza inzira nanyuze kandi mbasangiza ibyiza byanjye kugira ngo koko mugaragaze ko twunze ubumwe muri uko gutwara imisaraba mu bwiyumanganye kandi mu bwihangane.
Nimunkomereho rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko muri abanjye kandi koko nasanze mukwiye kuba abanjye kugira ngo mubihamirize mu ngiro n’ibikorwa bigomba kubaranga kandi byabaranze, nkabacisha muri byinshi kandi nkabanyuza muri byinshi njyewe na DATA, kugira ngo tuyungurure kandi dusukure maze tugaragaze ubutwari kandi tugaragaze abo twambitse imbaraga bahagaze mu murimo wacu neza; nimukomere rero kuko mbazi kandi mbasobanukiwe n’ubwo Isi itabamenya, n’ubwo abavandimwe n’inshuti babavaho kandi Isi itabakira muzirikane ko nanjye ariko yambereye kandi ariko Kiremwa Muntu nanjye yamfashe bityo bibatere kunkomeraho kuko muri abanjye, mukomeze mube umwihariko wanjye kandi mukomeze mugume mu rukundo rwanjye kuko ari njye ubabashisha kandi ubashoboza ubarengera mu gihe gikomeye kandi mu gihe cy’amakuba; erega abanjye bariranga kandi inzira bacamo ntabwo baca mu nzira zigororotse cyangwa se inzira z’igihogere ahubwo mugomba guca mu mahwa no mu nzira ifunganye, kugira ngo koko ibikorwa byanjye byigaragaze mu buzima bwanyu.
Nimwemere rero kunsanga kandi kungana mu rukundo, mu mahoro n’ibyishimo kuko nabyemeye byose kugira ngo bibe kandi binyuzwe muri mwebwe, kugira ngo ngaragarize umwanzi ko na jambo abafiteho, ko inzira mugomba gucamo zose mugomba kunyemera kandi kumpamiriza; namwe rero nimukomere kandi muzirikane ijambo navuganye namwe kuva kera na kare kandi ibikorwa byanjye rwagati muri mwebwe ko ntabyibagirwa kandi ko ntabatengushye kandi ntabatereranye, kuko nta mazi n’aya na mato nabanyujijemo ntabateguye, kuko buri kimwe cyose nabateguye kandi nkabereka ko nzabahangira inzira rwagati mu mazi mugatambuka ntacyo abatwaye, ubwo Isi yo yabajugunyemo yibwira ko mushobora kurohama cyangwa se mushobora gutwarwa n’umuhengeri.
Nimuhumure ndahari kandi ndi umusare mwiza kandi abo nambutsa ntibarohama ni yo mpamvu rero mbabwira nti “Nimufate ku gishura cyanjye, mukomere kandi munkomereho nk’uko nanjye mbakomeje kandi nterwa ibyishimo n’uko mudatinya ibigeragezo ahubwo muhangana nabyo, kugera kuri iyi saha mukaba mukimfitiye urukundo kandi mukinyizeye, n’ubwo benshi natoye mu Isi kandi natoranyije bagiye bahura n’ibizazane, igihe cyakomera cyangwa se ibigeragezo byaba byinshi bagakuramo akabo karenge, ariko mwe muracyashikamye kandi muracyahagaze, nkaba mbibashimira rero kandi nkaba mbibakomerejemo kugira ngo mukomeze mwambuke kandi muzamuke umusozi mugere ku gasongero nifuza kandi nshaka gutangarizaho amatangazo y’Ibyiza by’Ingoma yanjye, kuko intsinzi yanjye iri rwagati muri mwe; nimuhumure rero ndi kumwe namwe kandi ndabashyigikiye ndabakomeje kuko igihe kigeze kandi cyegereje, kugira ngo umugambi w’icyo twabavuzeho kandi twabateguriye tuwuzuze kandi tuwusohoze.
Ndi mu ruhande rwanyu kuko ntigera mbatera umugongo cyangwa ngo mbibagirwe, kuko mpora mbahihibikanira kandi ntazigera ntererana uyu muryango ; turi kumwe kandi ndabashyigikiye, uzankomeraho nzamukomeza, kuko kugera kuri uyu munsi no kuri iyi saha muhagaze ku bwanjye kandi mushyigikiwe n’ububasha bwanjye butavogerwa ; nimubeho ku bw’Ijambo ryanjye Isi yabyemera itabyemera, kandi mukandagire umwanzi mutambuke hose ntacyo mwishisha ntacyo mwikanga, kuko mutagomba gutinya abantu ahubwo mugomba kuntinya mugatinya n’Ijambo ryanjye n’irya DATA, kuko ari njye ufite ubuzima bwanyu mu biganza kandi nkaba umwigisha mwiza utabayobya, kuko Isi yo ishaka kubakurura yishyira n’abayo bakabashakaho inyungu n’urwunguko, ariko njyewe nkaba narabakunze kugira ngo mungaragarize namwe urukundo maze igihe kitari iki nzabagororere kandi mbambike amakamba abereye Intore n’Intumwa zanjye zivuye ku rugamba; nimwitegure dore ndi bugufi yanyu kandi ndaje vuba bidatinze, kuko nkomeje kubasigasira kandi kubarinda, kuko nababwiye ko nta rugamba na rumwe muzacamo mwenyine iteka ryose mporana namwe.
Nimwishime rero kandi munezezwe n’ibyiza mbagabira kandi mbaha kuko ndi bugufi yanyu kandi nkomeje kubasendereza amahoro n’ibyishimo kugira ngo mbakungahaze kandi nkomeze kubaremera amateka, kandi nkomeze intambwe zanyu kuko umutsindo wanjye ugomba kwigaragaza mu Isi hose, kuko mwafashe iya mbere mu kwakirira bose kandi mu guheka ibigoye ibirushya by’abandi kugira ngo umutsindo wanjye ugaragare kandi umutsindo wanjye mu kugaragara muri mwebwe, mutsindire n’abandi bose banyemera kandi banyizera; erega nabahagije imibabaro kandi mbahaza ibigeragezo, mfite icyo nshaka kugeza ku batuye Isi kugira ngo mube inyigisho y’abandi kandi mube icyitegererezo cy’abandi, mu buryo bwo kumpamya kandi mu buryo bwo kunkunda kandi mu buryo bwo kugaragaza urukundo mumfitiye mutamvuyeho kubera amakuba kubera ibigeragezo, kugira ngo n’abandi nibibageraho nabo bazakomere mu kwemera barebera ku myitwarire y’ibyabaranze kandi y’ibyo mwanyuzemo, kuko mutigeze mugamburura cyangwa se ngo mucike intege.
Ndabakomeje kugera kuri iyi saha kandi mbasesekajeho urukundo rwanjye kugira ngo mukomeze urugamba tugende kuko rutari rwarangira kandi rutarasozwa, ariko nkaba mbasezeranya ko nta na hamwe tutazanyurana, iteka ryose nzahorana namwe mu kubatera ingabo mu bitugu kandi mu kubasakazaho Roho Mutagatifu, kugira ngo abakomeze kandi abongerere ukwemera ukwizera n’urukundo; mbari bugufi kandi nkomereje intambwe buri wese kuko nkomeje gushyigikira intambwe zanyu, kugira ngo mwishimire mu rukundo rwanjye; mbasendereje imbaraga ububasha n’ubutwari ngira nti “Nimukomere mube intwari ku rugamba abo natoye kandi nahurije hamwe mu rukundo rwanjye, nimwambare imbaraga tugende kuko tugomba gusoza uru rugamba dukijije kandi turohoye Isi yose muri rusange”.
Mbifurije ibihe byiza, ndabakunda ndabashyigikiye, nimukomere kandi mukomeze mwibumbire mu rukundo rwanjye, kuko ndi bugufi yanyu kandi mbasesekajeho amahoro n’ibyishimo, kugira ngo mukataze ku rugamba kandi muhore muri mwaso mwiteguye, kuko icyo nabasezeraniye kandi nateguye muri mwebwe ngomba kucyuzuza no kugisohoza, maze umutsindo wanjye ukazatungura benshi kandi ibikorwa byanjye muri mwe bikazatangaza abemera n’abahakanyi bitewe n’uko babafashe kandi bitewe n’inyito babise kandi bitewe n’uko bitwaye mu maso yanyu, kuko benshi bazakozwa isoni n’ikimwaro; nimwishime rero kuko muri ku rugamba muhagazemo neza, mukaba muterwa inkunga n’Ijuru ryose kandi nkaba mbashyigikiye mu bubasha bwanjye butavogerwa, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti; umugisha wanjye nubasenderere kandi ubasakareho, ubakomeze mu bikomeye kandi ubongerere imbaraga, mu rugendo mwatangiye turi kumwe sinzigera mbatererana kandi sinzigera mbajya kure iteka ryose ndi kumwe namwe; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije gukomera no gukataza, turi kumwe Ntore Ntumwa zanjye mu rukundo rwanjye kugira ngo mbashyigikire kandi murikire intambwe zanyu.
AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, IBIHE BYIZA NDI RWAGATI MURI MWE KANDI MBARANGAJE IMBERE KU RUGAMBA, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.