UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 11 MUTARAMA 2025
Mbifurije kugubwa neza kandi mbasakajeho Roho wanjye kugira ngo abakomeze kandi amurikire intambwe zanyu, kuko nkomeje kubaha byose kandi kubasendereza imbaraga n’ububasha bwanjye kugira ngo bukomeze kubarema bundi bushya, mukomeze kwaguka mu buryo bwa roho kandi mukomeze guhazwa ibyiza byanjye n’ibya DATA, kuko nabahurije hamwe na DATA kandi nkabahuriza mu rukundo rwanjye, tukabahuriza mu mbaraga n’ububasha bwacu kugira ngo mukomeze muvome kandi muvomererwe ibyiza by’agatangaza; nimukomere rero kandi mushyigikirane musigasirane mufatane urunana muri uru rugendo, kuko mwagizwe abasangirangendo kandi mugahurizwa hamwe nk’umuryango muhire mutagatifu twihitiyemo, kugira ngo tubasendereze integuro y’ibikorwa byacu kandi ubuntu n’impuhwe zanjye bikomeze kubasaga kandi kubasenderera; mbari bugufi rero kandi mporana namwe iminsi yose, nimukomere kandi mushyigikirane muri uru rugendo kandi mufashanye mu buryo bw’isengesho, kuko buri wese agize urugingo rwa mugenzi we kandi uko muri mwahurijwe hamwe mu bubasha bwanjye butavogerwa.
Nimubeho rero mubereyeho Ijambo ryanjye kuko twunze ubumwe muri byose kandi mbasesekajeho urukundo rwanjye kugira ngo mwizihirwe muberwe no gukomera no gukomeza kuntaramira, ndetse no gutaramana n’abamalayika n’abatagatifu kuko twabahaye kwisanzurira mu rukundo rwacu, kugira ngo mukomeze mwunguke ubwenge kandi mukomeze gusakazwaho imbaraga z’Ijuru, kugira ngo mubashe guhigika kandi kwigiza kure ibikorwa bibi byose by’umwanzi; erega hari benshi mu Isi bugarijwe kandi bavetereye mu kibi, nimukomere rero kandi mukomeze kwitamba kugira ngo abo bose babohoke kandi babohorwe ku ngoyi y’ikibi, kuko umugambi wanjye na DATA twawuteguriye muri mwe kandi dukomeje kubasanganiza urukundo rwacu, kugira ngo turohore kandi turamire roho nyamwinshi zagiye kure y’urukundo rwanjye.
Hari benshi banteye umugongo kandi bibagiwe ineza n’urukundo nabagaragarije nemera kubapfira ku musaraba, bajya kure yanjye kandi birengagiza icyo nifuza kandi nshaka; mpora mpihihibikanira roho nyamwinshi kandi nkanezezwa namwe muhurira hamwe, muvuga Izina ryanjye n’irya DATA kuko muntera ibyishimo bityo nanjye nkabasanganiza urukundo rwanjye kandi nkabasanganiza urugwiro, mu buryo bwo kubasakazaho Roho Mutagatifu ubavugurura kandi ubahindura bashya kugira ngo muhore iteka mwiteguye kandi muhore iteka muteze ibiganza, kugira ngo mwakire ingabirano tubagenera kandi tubaha; nimwishimire rero mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko turi hamwe namwe kandi tubavomerera iteka ryose kugira ngo muhabwe imbaraga zibafasha gukomera mu rugendo, ndetse no gukomeza gukataza mu rugamba mwatangiye; ndabakunda kandi mbakungahaje ibyiza byanjye kuko nabitangiye kugira ngo muhore iteka mwinjizwa mu bwami bwanjye n’ubwa DATA kandi muhore iteka imbere yanjye n’imbere ya DATA.
Ndi mu ruhande rwanyu ntabwo mbatenguha kandi simbatererana, nimukomere rero kandi mushyigikirane muri iyi njyana kandi muri uru rugendo, kuko abanjye ari igihe cyo kubahuriza hamwe kandi kubabumbira hamwe kugira ngo mube abasangirangendo mbatoze ibyo nifuza kandi nshaka, Mwene Muntu yahigitse kandi yashyize ku ruhande; integuro rero narayitangiye mu buzima bwanyu kuko abanjye mugomba kumenyana kandi mugomba gufashanya mu byiza, mukarangwa n’urukundo kandi mukarangwa n’ineza n’amahoro, kuko ari cyo twifuriza Kiremwa Muntu wese uri mu Isi; erega benshi mu Isi bari mu byorezo bikaze kandi bari mu makuba akomeye n’ubwo bamwe babona y’uko bariho badamaraye ntacyo bibabwiye ariko umwanzi yigabije imitima nyamwinshi y’abari mu Isi, bityo hakaba hari intambara z’urudaca mu mitima, akaba rero ari igihe cyo gukomeza abanjye kugira ngo bakomeze babe intwari kandi bakataze mu rugendo rw’ubutungane, kuko kwitunganya cyangwa se kugera ku butungane bisaba kubiharanira kandi bisaba kuba maso kugira ngo buri wese abashe kumenya injyana y’icyo mwifuzaho kandi intera n’intambwe mutera, kuko ari njye ubayoboye kandi ubarangaje imbere muri byose kandi nkabamurikira uko bwije n’uko bukeye kugira ngo umwanzi atabahuma amaso bityo mukibwira yuko muri mu njyana nyayo nyamara mwatannye; rero ndi bugufi yanyu kandi nkomeje kubayobora kugira ngo mbakebure kandi mbakomereze intambwe, mu buryo bw’isengesho rero nk’iri akaba ari ho mbaronkereza izo mbaraga zibafasha guhashya umwanzi, kandi zibafasha gutsinda icyitwa ikibi n’igisa nacyo.
Ndabakunda kandi ndabashyigikiye Ntore Ntumwa zanjye, nimwishimire mu rukundo rwanjye kuko mwizigamiye ibyiza kandi aho muhunika hakaba hataba imungu n’ingese, kuko ugera imbere yanjye kandi uhora apfukamye atakamba atabaza, mfite aho mwandikira kandi muzigamira isengesho rizabagirira akamaro mu bihe biri imbere; nimukomeze rero mwizigamire kandi mwishakashakire ubuhungiro n’ubwugamo hakiri kare, ari nako mukomeza gutwara benshi ku mitima yanyu batamenye kandi batanyobotse, kuko ndi gukomeza kwegeranya abanjye kandi kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye, kuko muhujwe n’isengesho kandi hirya no hino abavuga izina ryanjye, igihe kimwe mukazahurizwa hamwe, bityo nkabaha kumenyana kandi nkabagaragarizamo imirimo n’ibitangaza; uko nabatoye ndacyatora kandi natoye benshi, bangaragira kandi bagaragiye intebe y’ijambo ryanjye; igihe ni iki rero cyo kugira ngo mbasendereze imbaraga kandi tubahaze ibyiza byacu njye na DATA, kugira ngo abacu tubahe igikwiye kandi igikenewe mu rugamba kandi mu rugendo; erega iyo hari urugamba tubategurira ibibafasha muri urwo rugamba kandi iyo hari urugendo tubapfunyikira impamba ikwiriye kandi iberanye n’urugendo.
Tubamenyera buri kimwe cyose kandi tubamenyera integuro yose kuko tuzi ibyo mukeneye kuri roho no ku mubiri; nimwishimire rero mu rukundo rwanjye dore ndi kumwe namwe iminsi yose kandi mbari bugufi simbateguha simbatererana, nimuhore rero imbere yanjye mukuza kandi musingiza izina ryanjye, kuko uyu mwanya mufata nta gihombo kirimo hari urwunguko kuri roho zanyu; nimukomere rero kandi mukomeze guhazwa n’imbaraga n’ibyiza mbagabira kandi mbagenera, kuko uyu mwanya mufata ari umwanya mwiza wo kugira ngo mwakire imbaraga kandi muvomererwe imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira mu njyana y’uru rugendo, imitego ni myinshi ibibarwanya ni byinshi ariko nimuhumure naratsinze kuko nzabatsindira kandi nzabageza aho mudakeka kandi nkabatambutsa aho mutakwimbutsa, nkabageza mu ntera ikwiye kandi ishimishije; icyo musabwa rero ni ugukomeza gushikama ku rugamba kandi gukomera mu kwemera mu kwizera no mu rukundo, kuko mbari bugufi kandi murikiye intambwe zanyu, kugira ngo Roho wanjye akomeze kubavugurura kandi gutambagira muri mwe ahindura byose bundi bushya; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kwakira integuro n’imburo yanjye, kuko ndi rwagati muri mwe nkora imirimo kandi ntambagira kuri wese mutazanurira amayira, kuba mumfite mufite byose kandi kuba muri hamwe nanjye, nimwishime kandi munezerwe kuko nkomeje kumurikira intambwe zanyu kandi kubayobora kugira ngo mutayoba amayira.
Ndabakunda Ntore Ntumwa zanjye, nimukomere kandi mugubwe neza, muharanire kugendera mu kuri n’ubutungane, kuko muzi icyo nkunda n’icyo nanga, imitima yanyu muyisukure kandi mwisukure mu buryo bw’isengesho kugira ngo imbaraga mbaha kandi ibyiza mbagabira umwanzi atabitoba atavangamo ibirohwa bye, maze iteka ryose nteruye icyiza nkagitereka mu biganza byanyu nsange bikeye bisukuye kandi bitunganye koko bibereye kwakira igeno nabageneye kandi nabahaye; mbifurije kugubwa neza kandi mbakomereje intambwe mu rukundo rwanjye ngira nti “Umugisha wanjye nubasabe kandi ubasendereho kuko ndi mu buzima bwanyu kandi nkomeje gushyigikira buri wese, kugira ngo integuro yanjye kandi ibikorwa byanjye bikomeze kumvikana mu buzima bwanyu; mbari bugufi Ntore zanjye, nimuhumure naratsinze kuko mbakomeje kandi ntanze ihumure mu mitima y’abahangayitse kandi abababaye, mwumve yuko mbazi kandi mbategurira ibyiza, namwe rero nimukomeze mukataze tugende, muzirikane ko nta cyiza kitarushya, mugumane nanjye kuko nanjye ntazabahana kandi ntazigera mbirengagiza, nkomereje intambwe buri wese uza imbere yanjye, kuko ntemera ko ataha amara masa”.
Mbifurije umunsi mwiza, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, umugisha wanjye nubasakareho, ibyiza byanjye bibasenderere kandi imbaraga n’ububasha bwanjye bubuganijwe muri mwebwe bikomeze bishyigikire intambwe zanyu kandi bimurikire buri wese, kuko twunze ubumwe mu buryo bukomeye kandi budasubirwaho, kuko hari intera n’intambwe nshaka kugezaho buri wese; nkaba rero mbashyigikiye mu rukundo rwanjye, ndi Yezu Kristu w’i Nazareti; amahoro yanjye nasakare muri mwese, bityo mube koko abavuburira imigisha abari mu Isi bose, isengesho ryanyu riramire abanyantegenke, abari mu kaga no mu makuba bantakambira kandi batabaza, isengesho ryanyu ribarohore kandi ribakomeze mu cyiza, ribatere imbaraga zo gutsinda no gukomeza gukataza mu rugamba barimo kugira ngo batadohoka bakagwa bakarambarara ahubwo bahabwe imbaraga zibafasha kugera ku mutsindo; ndabakunda kandi mbasesuyeho urukundo rwanjye kugira ngo namwe mukunde nk’uko nanjye nabakunze kandi aho muri hose murangwe n’imbuto nziza z’urukundo, kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza abamenye, kugira ngo bere imbuto nziza kandi bagaragarirwemo imirimo n’ibitangaza; nimwitegure Ntore Ntumwa zanjye muhore muri maso, kandi mwiteguye iteka ryose kuko mfite icyo twabateguriye kandi twabazigamiye DATA yifuza kugaragaza muri mwe, kandi twiteguye kugaragaza mu buzima bwa buri Kiremwa Muntu wese uri mu Isi.
UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, AMAHORO AMAHORO.