UBUTUMWA BWA YEZU KRISTU, TARIKI YA 15 MUTARAMA 2025
Amahoro yanjye n’aya DATA nasabe mu mitima yanyu Ntore Ntumwa zanjye dutaramanye kuri uyu munsi, kuko mbasakajeho urumuri rwanjye kandi imbaraga zanjye kugira ngo nkomeze kubavomerera kandi kubasesekazaho umucyo n’urumuri rwanjye kugira ngo mukomeze mugume mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA; erega muri amashami yanjye ndahwema kuvomerera kandi kwitaho kugira ngo mbahaze ibyiza bivubuka mu mutima wanjye mutagatifu, kuko nkomeje intambwe ya buri wese kandi nkomeje kubana namwe, kugira ngo mbashyigikire kandi mbiteho mu gihe gikwiye kandi kiri ngombwa kugira ngo ngenere buri wese igeno rimukwiye kandi mbahaze ibyiza by’impuhwe zanjye; nimubeho rero mu gushaka kwanjye n’ukwa DATA, kuko mbabumbatiye mwese mu rukundo rwanjye kandi mbakiriye mu mutima wanjye kugira ngo mbasakazeho ububasha bukomeye kandi urumuri rwanjye rukomeze kubasakaraho kandi kubasenderera kugira ngo ruhinde kandi rukure mu nzira ibibaziga kandi ibibabuza kungana no kunsanga.
Nkomeje rero kuba umutazanuzi w’amayira yanyu, kugira ngo imbaraga mbagabira kandi ububasha mbaha bubafashe gukomera mu cyiza kandi gukomeza inzira nabatoje kandi mbayoboyemo; nkomeje rero buri wese kandi mfashe ikiganza buri umwe umwe muri mwe, kugira ngo mushyigikire kandi nkomeze kumwitaho kugira ngo ibyiza byanjye bikomeze kubavubukira kandi kubasendera no kubasakaraho; Ntore zanjye dutaramanye kuri uyu munsi kandi muri aka kanya, nimukomere kandi mukomeze kuba abagwaneza, abanyampuhwe kugira ngo imirimo n’ibikorwa byanjye nkomeje gusakaza muri mwebwe bikomeze kwera imbuto kuko ari igihe cyo kubabuganizamo ububasha bukomeye kandi kubakomeza ndetse no kubakangurira icyiza kugira ngo mukomeze mwimirize imbere ugushaka kwanjye n’ukwa DATA, kuko nabitangiye kandi nkababarira byose kugira ngo mukire; nkomeje rero kuba bugufi yanyu, kubasigasira kandi kubarinda no kubacungira umutekano kugira ngo imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye bukomeze bwisakaze muri mwebwe bityo busenderere mu Isi hose, kuko nabashyize hamwe kugira ngo muhurire ku Ijambo ryanjye n’irya DATA, kandi muri mwe mbarememo imbaraga n’ububasha bukomeye, bufasha benshi guhinduka, kumpindukirira no kugarukira Ijambo ryanjye n’irya DATA.
Nkomeje rero buri wese kandi nshyigikiye buri wese mu cyiza, kugira ngo mukomeze kwiyumvamo imbaraga iruhuko ibyiza bikomoka mu mutima wanjye ntibigahweme kwiyuzuza no gusakara kuri buri wese, kuko mbamenyera igikwiye kandi icy’ingenzi; ndi mu ruhande rwanyu ntihakagire na kimwe kibagusha cyangwa kibatsikiza mujye muhora iteka munsanganira n’umutima wanyu wose, kugira ngo mbahaze ibyiza by’urukundo rwanjye kandi mbamurikire mu buryo budasanzwe; ndabashyigikiye rero kandi murikiye buri wese buri umwe umwe muri mwe kugira ngo nkomeze intambwe ya buri wese kandi nkomeze kubasigasira mu rukundo rwanjye kandi mu mahoro yanjye, kuko nkomeje kumenyera buri wese icyo akwiye kandi icyamugirira akamaro; erega ndabayoboye kuko urumuri rwanjye rutazima rukomeje kubayobora kandi rukomeje kugaragara mu buzima bwanyu kugira ngo nkomereze intambwe buri wese mu cyiza kandi nkomeze kubavomerera no kubashyigikira mu nzira y’ukuri n’ubutugane kugira ngo mukomeze guhazwa n’ibyiza byanjye n’ibya DATA; nimukomere rero ndabashyigikiye kandi nkomeje kubabambira ihema ryanjye na DATA kugira ngo murituremo kandi tubarinde icyitwa ikibi kandi dukomeze kubacungira umutekano.
Nimumenye rero ko n’ubwo tubarwanirira kandi turi kumwe namwe ariko kandi mugomba kumenya ko muri ku rugamba bityo mugakinga imiryango umwanzi yakwinjiriramo, mukamuheza burundu kuko iki gihe ari igihe cyo gukataza kandi kurushaho kuba maso, kuko ibyoshya ari byinshi ibishuko ari byinshi kandi ibirushya ari byinshi, ibicantege ari byinshi ariko kandi nkaba nkomeje kubaba bugufi kugira ngo imbaraga mbaha, ububasha nururutsa muri mwebwe bube ububarengera kandi ububakomeza mu rugamba no mu rugendo, murwane urugamba inkundura, ubudahuga kandi ubudahagarara; nkomereje intambwe rero buri wese kandi ndabashyigikiye mu rugamba murwana, kuko mpora iteka mbasukira kandi mbavomerera kugira ngo mbakenure kandi mbahaze ibyiza bya roho n’umubiri, kugira ngo mukomeze kwifatikanya n’Ijuru ryose mu nteguro y’ibikorwa bidasanzwe, bireba ubuzima bwa Kiremwa Muntu kandi bireba Isi yose muri rusange.
Nimwishimire rero mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kuko nkomeje buri wese kandi mbabumbatiye mu bubasha bwanjye bukomeye kugira ngo mukomeze mutambukire mu bubasha bwanjye mu gitinyiro cyanjye, mukangaranye umwanzi bityo mumugaragarize yuko nta jambo abafiteho, bityo mumwime inzira kandi mumwime urwaho aho yaca hose imiryago yose muyifunge mukomeze mwakire ububasha bumukumira kandi busenya icyitwa ikibi cye n’igisa nacyo; ndabakunda kandi ndabakomeje uko bwije n’uko bukeye mporana namwe, nkomeje kubasakazaho Roho wanjye kugira ngo abavugurure kandi ababwirize igitunganye, abakomereze mu cyiza kuko ari igihe cyo kubahishurira byose kandi kubasendereza imbaraga n’ububasha bukomeje kubakomeza kugira ngo Roho wanjye abayobore kandi uwemera kumwakira amufungurire ibyiza kandi atahe muri buri wese kugira ngo ayobore intambwe zanyu kandi ayobore ubuzima bwanyu mu nzira y’ugushaka kwanjye n’ukwa DATA.
Erega abamuteze amatwi kandi bakamwumva, bakumvira ijwi ryanjye n’irya DATA, ntibananirwa mu rugendo kandi ntibajya bayoba amayira; nimukomere rero kandi mukomeze icyizere kandi mukomeze kwiyumvamo iruhuko mwiyumvemo imbaraga zibafasha gutsinda zibafasha kurwana urugamba, kuko nkomereje buri wese intambwe kandi mbashyigikiye mu bubasha bwanjye butavogerwa, ngira nti “Mubeho kuko mubereyeho Ijambo ryanjye n’irya DATA kandi twabagizeho umugambi ukomeye wo kubahuriza hamwe mu ngoro yacu ntagatifu kugira ngo ibyiza byacu twifuza kubaha kandi kubavomerera bigirire akamaro bose mu Isi”.
Nimukomere rero ndabakunda kandi nimukomeze mushyigikirane muri uru rugendo, kuko umugambi tubafiteho ari umugambi wo guhindura Isi yose ukundi, kandi tugakorera rwagati muri mwebwe imirimo n’ibitangaza; ni igihe rero cyo kubakomereza intambwe kugira ngo mukomeze mwitegure, kandi mukomeze kwakira imbaraga zibafasha kunesha, gutsinda umwanzi umubisha, kuko dukomeje kubana no kugendana mu bikorwa bidasanzwe by’ububasha kugira ngo dugamburuze imigambi y’umwanzi yibasiye ubuzima bwa Kiremwa Muntu; ndabakomeje rero namwe nimunkundire kandi mukomeze urugamba ubudahuga kuko nkomeje kuba bugufi yanyu kandi nkomeje kubatera ingabo mu bitugu, nkaba rero nezerejwe n’uko mukomeje namwe kuba ku rugamba, guhagarara ku izamu neza, kandi gukomeza gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo abavugurure kandi akomeze kubayobora aho mbifuza kandi mbashaka.
Ndi mu ruhande rwanyu kandi nkomeje intambwe ya buri wese, kuko nkomeje injyana y’icyiza muri mwebwe kandi nkaba nkomeje gusukura bose mu Isi mbinyujije mu isengesho ryanyu, nkaba rero nkomeje kubateza intambwe mu kubamurikira no kubahindurira amateka kugira ngo imirimo n’ibikorwa byanjye ngenda nuzuza nubaka muri mwebwe bikomeze bibe urwunguko kuri roho nyamwinshi muhetse ku mugongo; ntimukigaye rero kandi ntimukipfobye kuko uyu mwanya muba mufashe ubaha guhura nanjye na DATA kandi ubaha gufungurirwa ibyiza by’Ijuru, kuko igihe musenze neza mubikuye ku mutima isengesho ryanyu ribafungurira Ijuru; ngaho rero nimukomere kandi mukomeze gukataza mu rugamba mu rugendo, kuko mbakunda kandi mbashyigikiye nkomeje kubasakazaho urukundo rwanjye imbaraga n’ububasha bwanjye bukaba busakaye kuri buri wese, mbahundagazaho umugisha wanjye kandi mbasesuraho imbaraga z’ububasha bwanjye ngira nti “Nimukomerere muri njye kuko mbahaye gukomera kandi mwubakwe mwubakike kuko mbahaye imbaraga zibafasha mu rugendo no mu rugamba”.
Ntore Ntumwa zanjye ndabashyigikiye kandi mbasendereje umugisha wanjye ubakomeza kandi ukomereza intambwe buri wese muri mwebwe, kuko nkomeje kubasigasira ku bw’ineza n’urukundo rwanjye kandi ku bw’umugambi wanjye udakuka, uteguye kandi nateganyije mu buzima bwa buri wese uri hano; ndabakunda kandi ndi kumwe namwe, kuko naje kugendana namwe kandi kubuzuriza integuro y’ibikorwa byanjye muri mwebwe kuko dufite uko twabatangije urugendo kandi dufite uko twatangiranye uru rugendo kandi nkaba nkomeje icyiza mwaronse kandi mwaronkeye Isi yose, mbaha umugisha kugira ngo ubasenderere kandi usakare kuri buri wese mwatwaye ku mutima kandi muhetse mu isengesho ndetse n’abandi bose mu Isi, bifatikanyije namwe muri iyi njyana bantakambira kandi batakambira DATA kuko isengesho ryanyu n’iry’abandi rigera hirya no hino bambaza kandi bavuga Izina ryanjye n’irya DATA, mwese tubumva bwangu bityo amasengesho yanyu tukayahuriza hamwe bityo tukayabyaza inyungu n’umusaruro mu buryo bwo kurengera imbaga itabarika yazikamye mu isayo y’ibibi, mu buryo turohora kandi dutabara abo mutwaye ku mutima bose.
Isengesho rero ryanyu ni iry’ingenzi kandi ni iry’ingirakamaro, nimukomere rero kandi mukomeze mufashanye mwese kandi mufashe bose mu rukundo rukomeye rwanjye na DATA nabaraze kandi nifuza ko rwagurumana rugasendera rugasakara rugakwirakwira muri bose ku Isi bakamenyeraho urukundo rwanjye rwanteye kwitanga ngirira Kiremwa Muntu; ndabakunda Ntore Biremwa byanjye na DATA, ndabakunda kandi mbakungahaje ibyiza byanjye, nimubivome kandi mubivomererwe bityo namwe mubisesekaze ku bandi hirya no hino, kuko ari cyo nifuriza abanjye ko baba abagabuzi b’amahoro ku Isi hose; umugisha wanjye ubahoreho, ibyiza byanjye bibasendere bibasakareho, kuko mbakunda kandi mbashyigikiye mu cyiza.
MBIFURIJE IBIHE BYIZA, NDI YEZU KRISTU W’I NAZARETI, NDABAKUNDA NTORE BIREMWA BYANJYE NA DATA, NIMUGIRE KUBAHO KANDI MUGIRE GUKOMERA, KUBAKIKA, KUKO NKOMEJE KUBASHYIGIKIRA KANDI KUBA BUGUFI BWANYU IMINSI YOSE; AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, NIMUGUBWE NEZA MWISHYIRE MWIZANE MU MUTIMA WANJYE MUTAGATIFU, KUKO MBASESUYEHO IMBARAGA N’UBUBASHA BWANJYE MU BURYO BUKOMEYE; AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NTORE NTUMWA ZANJYE NA DATA, AMAHORO AMAHORO.